Papa yahagaritse uruzinduko rwe muri Sudani y’Epfo
Kuri uyu wa Kabiri Ibiro bya Nyirubutungane Papa Francis byatangaje ko urugendo yateganyaga kuzakorera muri Sudani y’Epfo mu Ukwakira uyu mwaka rusubitswe. Ngo barakigira hamwe uko rwazakorwa neza kurushaho ariko mu gihe kitaratangazwa.
Papa Francis yari yaravuze ko azajya muri kiriya gihugu cyayogojwe n’intambara n’inzara kugira ngo arebe uko yacubya uburakari bw’abashyamiranye bityo abaturage bakagira amahoro.
Umuvugizi wa Vatican witwa Greg Burke yavuze ko kugeza ubu bitaremezwa igihe urugendo rwa Papa rwimuriwe.
Abayobozi ba Kiliziya Gatulika muri Juba bari bizeye ko Papa Francis azabasura mu Ukwakira uyu mwaka ariko ubu ngo byahindutse.
Nubwo Burke atigeze avuga impamvu nyayo yatumye basubika urugendo rwa Papa, abasesengura ibintu bavuga ko byatewe n’umutekano muke n’ubushobozi buke bwo kuzakira Nyirubutungane Papa Francis.
Hari abandi bavuga ko ubushishozi bwo kwa Papa bushingiye ku makuru aturuka i Juba bwasanze bitazakunda ko ‘Abakirisitu’ bo mu moko ahanganye (aba Nuer n’aba Dinka) bazateranira hamwe mu Misa y’ubwiyunge yari itegenyijwe kuzasomwa na Papa Francis.
Reuters ivuga ko Papa Francis yari buzajyeyo aherekejwe n’Umukuru w’Abangilikani Archbishop w’i Canterbury uherutse mu Rwanda Justin Welby.
Umukuru w’igihugu cya Sudani y’Epfo Salva Kirr ni Umugatulika wamaramaje, ujya mu misa buri ku Cyumweru i Juba.
Abaturage bagera ku 875, 000 bamaze guhunga Sudani y’Epfo, abenshi bahungiye muri Uganda. Abantu benda kungana na miliyoni eshatu bugarijwe no kubura ibiribwa nk’uko UN ibyemeza.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
NI DANGER
Comments are closed.