Afghanistan: Ibisasu byahitanye abarenga 80 abandi 350 barakomereka
Mu masaha make ashize ibisasu byaturikiye mu murwa mukuru wa Afghanistan, Kabul hafi ya za Ambasade z’UBudage, U Bufaransa na USA bihitana abantu bagera kuri 80 abandi 350 barakomereka mu bamaze kubarurwa.
Kugeza ubu ngo ntiharamenyekana neza icyari kigambiriwe n’abagabye iki gitero ariko Minisitiri w’Intebe w’UBuhinde yakise igitero cy’iterabwoba, avuga ko yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo.
Kugeza ubu kandi nta mutwe w’iterabwoba urigamba iki gitero gusa mu myaka yashize Aba-Taliban na Islamic State (IS) bagiye bigamba ibitero nk’ibi ku butaka bwa Afghanistan.
Imibare y’abahitanywe n’iki gisasu ikomeje kuzamuka kuko mu gitondo cya kare bavugaga abantu 50 ariko umwe mu bayobozi muri Police amaze kwemeza ko bageze kuri 80.
Agace byabereyemo kandi gatuwemo n’abanyacyubahiro benshi kandi byabaye mu masaha abakozi baba banyuranwamo bajya ku kazi.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abaturage gutanga amaraso yo gutabara imbabare kuko ngo mu bitaro yabaye make cyane.
Daily Mail ivuga ko igisasu cyari kiremereye ku buryo cyashwanyaguje imodoka 30 zari aho cyaturikiye.
Umwe mu bayobozi witwa Gul Rahim yavuze ko kugeza ubu ntawamenya umubare nyawo w’abaguye muri iyi mpanuka kuko ngo bashobora kurenga abamaze kubarurwa.
Imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bitandukanye biri mu mujyi wa Kabul.
Umuvugizi wa Ambasade y’U Buhinde we avuga ko nta muntu wabo wahuye n’ikibazo.
AFP ivuga ko hari abakozi ba Ambasade y’U Buyapani babiri bakomeretse.
Mu kwezi gushize Aba- Taliban bo muri Afghanistan batangaje ko bagiye gutangiza igihe kigoye ku ngabo n’abanyamahanga baba muri kiriya gihugu.
Kugeza ubu hagiye gushira imyaka 15 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’ingabo za Afghanistan mu guhashya Aba-Taliban.
Iyi ntambara ariko bisa n’aho batayitsinze neza kuko kugeza ubu Aba – Taliban bagikora ibikorwa byabo haba mu gihugu imbere no muri Pakistan aho bafite ibirindiro.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW