Digiqole ad

Joss Stone icyamamare muri muzika muri UK yageze i Kigali aje gutarama

 Joss Stone icyamamare muri muzika muri UK yageze i Kigali aje gutarama

Joss Stone ari kuririmba i Shanghai mu 2015

Igitaramo cye giteganyijwe kuri uyu wakane kuya mbere Kamena 2017 muri Kigali Mariott Hotel. Uyu muhanzi ukunzwe mu Bwongereza yatangaje kuri uyu mugoroba ko yageze mu Rwanda. Ati “Twageze muri aka gace keza k’isi, twiteguye igitaramo cy’ejo.”

Joss Stone ari kuririmba i Shanghai mu 2015
Joss Stone ari kuririmba i Shanghai mu 2015

Aje mu gitaramo kiswe  ‘Live and Unplugged’ cyateguwe ku bufatanye bwa Afrogroov na Kigali Marriott Hotel. Iki gitaramo cyari kuba umwaka ushize kirasubikwa.

Joss Stone ni umuririmbyi w’imyaka 30 uzwiho ubuhanga mu kuririmba ndetse ufite ibihembo bya Grammy. Yatangiye kumenyakana cyane ku isi mu 2003.

Afite indirimbo yakoranye na John Legend bise “Tell Me Something Good” n’izindi zakunzwe mu bihe bitambutse nka “Tell Me ‘Bout It”, hamwe n’iyakunzwe cyane mu Bwongereza yise “You Had Me”

Si umuririmbyi gusa kuko mu 2006 yatangiye gukina na Cinema muri film yitwa Eragon.

Kuva mu 2014 yatangiye icyo yise “The Total World Tour” ari nacyo akomeje agenda aririmba ahanyuranye. Yaririmbye muri Brazil, China, Cambodia, Mozambique, Kenya, Zambia, Nigeria, Liberia, Benin na Togo aho aheruka.

Kwinjira mu gitaramo cya Joss Stone ticket ya macye ni 25 000Frw.

Muri Benin aho yari mu ntangiriiro z'uku kwezi
Muri Benin aho yari mu ntangiriiro z’uku kwezi
Muri Togo naho yagaragaje ko yahagiriye ibihe byiza
Muri Togo naho yagaragaje ko yahagiriye ibihe byiza
Ku ifoto yagaragaje kuri uyu mugoroba. Aha yari ari ni ku musozi wa Kakiru
Ku ifoto yagaragaje kuri uyu mugoroba. Aha yari ari ni ku musozi wa Kakiru

Photos/@JossStone

UM– USEKE.RW  

en_USEnglish