Kamakiza uhanga imideli muri Canada yaganiriye n’Umuseke
*Uyu Munyarwanda yabwiye Umuseke ko yambitse Minisitiri w’Intebe wa ‘Québec’,
*Asaba abahanga imideli mu Rwanda kugabanya gukoresha igitenge.
Amedy Kamakiza ni Umunyarwanda uba mu gihugu cya Canada, akora imyenda itandukanye cyane iyiganjemo ubugeni (Art), avuga afite icyizere ko mu myaka itanu ibijyanye n’imideli bizaba biri ku rwego rwiza mu Rwanda, asaba abakora imideli mu Rwanda kugabanya gukoresha igitenge.
Muri uyu mwuga hari byinshi amaze kugeraho birimo no kuba yarambitse Minisitiri w’Intebe wa Québec, Mayor wa Montreal n’abandi.
Kamakiza uzwi cyane kuri Kamakiza Amedy Haute Couture kubera ibitarmo bye ategura aba yahaye iryo zina, yabwiye Umuseke ko akora imyenda y’abagabo n’abagore.
Uyu muhanzi w’imideli avuga ko yatangiye guhanga imideli afite imyaka 15 y’amavuko ariko agatangira kubyiga mu ishuri afite imyaka 19.
Ati “Natangiye guhanga imideli mfite imyaka cumi n’itanu ariko njya kubyiga neza mfite imyaka cumi n’icyenda, nabyigiraga muri Canada. Nyuma yo kurangiza kwiga natangiye gukora mu nganda z’imyenda muri Canada kugeza n’ubu ariho nsanzwe nkorera.”
Avuga ko yize ibyo bita ‘Pattern making’ na ‘fashion designing’. Abahanzi b’imideli bo mu Rwanda ngo ntibajya birekura ngo bakore ibintu byiza, biterwa ahanini ngo n’amikoro kuko guhanga imideli bisaba amafaranga.
Ati “Abahanzi b’imideli bo mu Rwanda baracyabura kwirekura, hari byinshi bibabuza birimo kubura guhanga udushya ‘Creativity’ n’amikoro kuko gukora imyenda si ibintu byoroshye kuko bisaba amafaranga n’ubumenyi.”
Mu myaka itanu iri mbere Kamikazi ngo yizeye ko hari urwego rwiza abahanzi b’imideli mu Rwanda bazaba bagezeho.
Ati “Abenshi hano mu Rwanda ubona bakora uko bashoboye nta n’aho babyize, ntekereza ko mu myaka nk’itanu iri mbere hari abazaba bageze ku rwego rushimishije.”
Kamakiza wamuritse ibihangano bye muri Kigali fashion week 2017, avuga ko ibitaramo by’imideli bikenewe cyane kuko bifasha umuhanzi w’imideli kugurisha no kumenyekanisha imideli yahanze.
Avuga ko mu Rwanda abantu benshi bataragira umuco wo kwitabira ibitaramo bimurikirwamo imideli, kuri we ngo ni inzitizi ku bahanga n’abamurika imideli.
Uretse Kigali fashion week 2017, Kamakiza yamuritse imideli muri Montreal fashion week, Ottawa fashion week, Toronto fashion week.
Yagiriye inama abahanzi b’imideli bagenzi be bo mu Rwanda, anabasaba kugabanya gukoresha igitenge cyane.
Ati “Abanyarwanda ubona bakunze gukoresha ibitenge. Nabagira inama yo gushaka uko bahanga ibindi bitambaro kuko hari uburyo bwinshi bwo kuvanga amabara mu myenda ukaba wabona igitambaro ushaka.”
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
hah ngo bagabanye gukoresha igitenge? kandi ariho harimo umwihariko,none urabona iyi ye hari icyanga ifite rwose? nta mwimerere igaragaza,ni nk indi yose usanga muri caguwa cg mangaze,nta gishya pe.ahubwo we niyigire ku bandi banyarwanda maze azane ibitenge canada arebe uko yunguka akumirwa.hari abajamaicans njya mbona bakura ibintu by ibitenge muri Afrika no mu Rwanda bazamo,bakabizana canada niyo business ibatunze,babikuramo amafara,n aya maherena y ibiseke,ahubwo ndashaka aho ndangura mu Rwanda urebe ngo ndagurisha zigata izazo.
Comments are closed.