Tags : Rwanda

Leta yasanze yarahombye miliyari 126 mu bijyanye n’imanza mu myaka

*Busingye ntiyumva uko amafaranga ya Leta ahomba abantu bicecekeye, *Ubushakashatsi mu bigo bya Leta 58 byabashije gusubiza ibibazo, bwagaragaje ko Leta ihomba amafaranga menshi mu manza, *Hari amafaranga menshi Leta yatsindiye ariko ntiyayasubizwa kubera kwitana ba mwana hagati y’ibigo na Minisiteri y’Ubutabera, *Bamwe mu banyamategeko bahembwa na Leta ntibitabira imanza Leta iba iburana ngo batange […]Irambuye

Inama za Amb Idro Phillip ku iterambere ry’ubuhinzi muri Africa

*Muri Africa ubuhinzi bwaho bugomba gukorwa hagendewe ku bushobozi buhari (atari ukwigana Amarika n’Uburayi), *Ntabwo tuzakomeza gushingira ku musaruro w’umugore uhingisha isuka, atwite, anashoreye umwana kandi yonsa undi, *Tugomba kumva ko umusaruro w’ibyacu aritwe tugomba kuwugura, (gukunda ibyo dukora), *Abenshi bahitamo kwinywera inzoga ugasanga aborozi bafite amata barahombye, kandi abana bayakeneye, ariko ngo amata nta […]Irambuye

Yoya, umuhanzi w’umurundi w’impunzi mu Rwanda, abayeho ate?

Yitwa Issa Jamal Yoya afite imyaka 27, yavukiye mu Ntara ya Muyinga kuva tariki 02/05/2015 yahungiye mu Rwanda kubera ibibazo byavutse i Burundi, ubuzima bwa muzika kuri we bwarakomeje, avuga ko yibaza uko byari kumugendekera iyo ataza kuba yarahungiye mu Rwanda, kuko aha ngo yahabonye amahoro n’amahirwe yo gukomeza gukora no kubaho. Abakunze gutemberera mu […]Irambuye

Brussels Airlines igiye kongera ingendo ziva Kigali

Ikompanyi y’Ababiligi itwara abantu mu ndege yatangaje ko guhera muri Mata 2016, izongera ingendo z’indege ziva Kigali zerekeza mu Bubiligi zikaba esheshatu. Mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo hagamijwe gushing imizi ku mugabane wa Afurika urimo gukura cyane mu bukungu, Brussels Airlines igiye kugura indi ndege ya cyenda yo mu bwoko bwa Airbus A330, yiyongera […]Irambuye

Ijambo rya Degaule ryaciye Kagere intege ku gukinira Amavubi

Nubwo Kagere Meddie yatsinze ibitego 31 muri uyu mwaka mu ikipe ya Gor Mahia muri Kenya, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Vincent de Gaule Nzamwita ntabwo aramubona mu bo Amavubi akeneye. Kagere uri mu biruhuko mu Rwanda, yabwiye Umuseke ko ikizere cyo kongera gukinira Amavubi kuri we cyayoyotse kubera ibyo yumvanye uyobora umupira w’amaguru […]Irambuye

Diaspora Nyarwanda irateganya gushora mu Rwanda arenga Miliyoni 8 $

Binyuze mu bigo by’ishoramari na za Kompanyi bashinze, Abanyarwanda baba mu mahanga barateganya gushora imari ya Miliyoni 8 z’Amadolari ya Amerika mu kubaka inzu zo guturamo, ngo bikazaherekezwa no gushora imari mu bindi bikorwa no mu Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda. Alice Cyusa Kabagire, utuye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, […]Irambuye

Karongi: Abaturage bambuwe miliyoni 10 bakoreye muri VUP

Mu karere ka Karongi mu murenge wa Mubuga Abaturage 300 baratabaza nyuma yo kudahembwa amafaranga ya nyuma bakoreye muri gahunda ya VUP, ubu barategereje amaso yaheze mu kirere, umunsi babahereyeho ko bazishyurwa uragera bakababwira undi. Bavuga ko bakoze imihanda kuva muri Werurwe 2015, bajyaga bahembwa nyuma y’iminsi 15 (quinzaine). Nyuma yo guhembwa mu byiciro bitandatu, […]Irambuye

Tumba College of Technology iratangira gutanga amasomo muri Week-end

Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga rya Tumba College of Technology buratangaza ko bugiye gutangiza gahunda nshya yo gutanga amasomo mu mpera z’icyumweru mu rwego rwo gufasha abantu bari mu kazi batabona umwanya wo kwiga mu mibyizi. Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri ririya shuri witwa John Bosco Nkuranga,yabwiye Umuseke  ko bashyizeho iriya gahunda kubera ubusabe bw’abantu […]Irambuye

Ndi mu ishyamba natanze byose nari mfite…si uko nashakaga kuba

*Kagame yavuze ko ari mu ishyamba atarwaniraga kuba Perezida, *Hari byinshi nakoze ndi mu Biro hari n’ibindi byinshi nzakora ndi hanze yabyo, *Sindavuga ‘Hoya’ (ku kuziyamamaza mu 2017), na yo ni Cadeau ya Bonane, Umukuru w’igihugu yavuze ko kuba amahanga akomeje kugira byinshi anenga ku matora ya Referandumu aherutse gukorwa mu Rwanda ari uburenganzira bwabo […]Irambuye

Ni iki Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 isigiye Abanyarwanda ?

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 yari imaze iminsi ibiri, ihuza abayobozi mu nzego zinyuranye z’igihugu, ba rwiyemeza mirimo n’abanyarwanda baba mu Rwanda no mu mahanga muri rusange isize igihugu cyihaye inshingano zirimo izo gushyiraho icyerekezo 2050, gukemura ibibazo by’inguzanyo zihabwa abanyeshuri muri Kaminuza, gukemura ikibazo cy’imihanda ihuza uturere n’ibindi. Umunsi wa mbere w’iyi nama waranzwe […]Irambuye

en_USEnglish