Tumba College of Technology iratangira gutanga amasomo muri Week-end
Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga rya Tumba College of Technology buratangaza ko bugiye gutangiza gahunda nshya yo gutanga amasomo mu mpera z’icyumweru mu rwego rwo gufasha abantu bari mu kazi batabona umwanya wo kwiga mu mibyizi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri ririya shuri witwa John Bosco Nkuranga,yabwiye Umuseke ko bashyizeho iriya gahunda kubera ubusabe bw’abantu benshi bifuzaga koroherezwa nabo kakajya biga mu mpera z’Icyumweru.
Ati: “Hari abantu batandukanye bagiye badusaba gutangiza gahunda zo kwigisha muri weekend kubera ko mu mibyizi baba bagiye gushaka ibibatunga n’imiryango yabo niyo mpamvu twahise dushyiraho iyi gahunda. Turateganya ko iyi gahunda itazarenza muri Gashyantare 2016 tutarayitangiza cyane cyane ko bamwe bamaze kwiyandikisha kandi n’ubu birakomeje.”
Amasomo azatangwa mu ni amasomo asanzwe atangwa muri iryo shuri ry’Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga kandi yose akazigirwa aho iryo shuri riherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo.
Yemeza ko kubera ibikoresho bafite n’abarimu ndetse n’inyubako bizafasha abaziyandikisha ngo bahige kubona ‘uburezi bufite ireme’.
Avuga ko abazajya biga muri Weekend bazahakura impamyabumenyi ya Advanced Diploma (A1) kimwe n’abiga ku manywa kandi ngo ubumenyi bazahabwa bazuba ari bumwe n’ubwo abiga ku manywa bahabwa.
Uretse kuba abantu bakwiga muri gahunda ya Weekend, Tumba College of Technology isanzwe ifite amashami (Centres) abiri atanga amahugurwa y’igihe gito mu masomo y’imyuga atandukanye.
Ayo mashami ni TCT-Musanze Satellite Center’ aho bateganya gutanga amahugurwa mu bijyanye no gusudira no gusana za mudasobwa, gukora amashyiga ya rondereza, ikoranabuhanga mu kubumba amatafari n’ibindi.
Hari kandi ‘TCT-Kigali ICT Training Center’ aho batanga amasomo mu bijyanye na gusana ibyuma bya za Mudasobwa n’ibindi bigize icyo abize ikoranabuhanga bita “Computer-Hardware and troubleshooting, Networking and Servers Administration (CCNA,CCNA Security, MCSA, LPIC), Software Design na Development (JAVA,SE,PHP,VB.NET, ORACLE) ndetse na Graphics Design.
Abemerewe kuba bakwiyandikisha ku rwego rwa Advanced Diploma (A1) ni abize amasomo y’ubumenyi (sciences) n’abize amasomo ya tekinike kandi bafite amanota yemewe na Leta yo kuba bakomeza mu mashuri makuru na za Kaminuza.
Naho kubakeneye amahugurwa y’igihe gito basabwa kuba barize icyiciro rusange (Tronc commun).
Ukeneye ibindi bisobanuro, wahamagara telefone 0788767916 cyangwa 0788405355.
UM– USEKE.RW
1 Comment
MURAKOZE,ARIKO NABAZAGA KWIGAMO UMUNTU YISHYURA ANGAHE KU BIGA KU MANYWA CYANGWA MURI WEEKEND
Comments are closed.