*Col Tom Byagamba na bagenzi be batawe muri yombi muri Kanama 2014, *Kuburanishwa mu mizi (ku byaha bakurikiranyweho) byatangiye mu Ukuboza k’uyu mwaka, *Kuri uyu wa kabiri; abunganira abaregwa ntibagaragaye mu rubanza. Banenzwe, *Umucamanza avuga ko uru rubanza rukwiye kurangira, yagennye amatariki atatu. Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranyemo Col Tom Byabagamna n’abo baregwa hamwe […]Irambuye
Tags : Rwanda
Amakuru ava muri Zambia aravuga ko ku cyumweru abayobozi b’iki gihugu bohereje mu Rwanda abagabo babiri bari impunzi kuko batifuzwa muri iki gihugu. Umunyamategeko wabo we yabibwiye AFP ko umwe muri aba birukanywe yamubwiye ko bashinjwa uruhare muri Jenoside. Abo bagabo ni Egide Rwasibo wari umuganga ku biraro bya Kaminuza i Lusaka na Innocent Habumugisha […]Irambuye
Urubuga rwo mu Bwongereza, “Global Risk Insights (GRI)” rukora ubusesenguzi kuri Politike mpuzamahanga n’ingaruka zayo cyane cyane ku bukungu, rwagaragaje ko mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bishobora kubamo akavuyo gashingiye ku matora na Politike muri rusange, gusa ngo umwaka wa 2016 na 2017 uzaba uw’amahire ku Rwanda, Paul Kagame natorerwa gukomeza kuruyobora. Mu mwaka […]Irambuye
Umwaka wa 2015, usa n’utarahiriye benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda kuko waranzwe no gutakaza bamwe mu nkingi za mwamba z’uyu mukino ukunzwe na benshi; Ruhago kandi, yaranzwe no gutsindwa kwa hato na hato kw’Ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse amakipe (Club) yasohokeye u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, Rayon sports […]Irambuye
-Uyu munsi wa Noheli wishimirwa cyane n’abemera Yesu Kristu -Ese mu Rwanda Ubukirisitu buhagaze bute? Nk’uko bigaragara mu ibarura rusange ry’Abaturarwanda rikorwa buri myaka 10, imibare igaragaza ko Ubukristu bugenda bushinga imizi mu Rwanda dore ko bwavuye kuri 93% mu 2002, bagera kuri 96.5% by’abaturage bose muri 2012; Gusa imibare y’abakirisitu ba Kiliziya Gatolika biganje […]Irambuye
Mu gitaramo cya Noheli cyo kuwa 24 Ukuboza muri Cathedrale St Etienne ya Eglise Episcopal au Rwanda mu Biryogo niho umukobwa w’imfura w’umuhanzi Tom Close n’umugore we Niyonshuti Tricia yabatirijwe. Uyu mwana yabatijwe Ella Ineza, imbere y’imiryango n’inshuti z’uru rugo rwa Tom na Tricia. Mu muhango wo kubatiza uyu mwana hagaragaye kandi umuhanzi Knowless Butera, […]Irambuye
Mu myaka ya vuba, abanyarwanda bagiye babona umubare w’Abayapani baza mu Rwanda wiyongera, bafungura za restaurants i Kigali, bagaragara mu bice by’icyaro bigisha isuku n’uburyo bunyuranye bwo guhinga, ndetse Abanyarwanda benshi bumvise iby’ikiraro kigezweho n’umupaka umwe wubatswe ku nkunga y’Ubuyapani hagati ya Tanzania n’u Rwanda. Ikigo cy’Ubuyapani gishinzwe ubutwererane mpuzampahanga kimaze imyaka 10 gikorera mu […]Irambuye
Guhera tariki ya 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2016, u Rwanda rugiye kwakira ibihugu 16 mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016. Iki gikombe kigiye kuba ku nshuro yacyo ya 4, nicyo gikombe cya Afurika cy’abakuru cya mbere kigiye kubera mu karere k’ibiyaga bigari. Kikazasifurwa n’abasifuzi 34 harimo babiri b’abanyaRwanda. […]Irambuye
U Burundi bwamenyeshejwe ku itariki 20 Ukuboza 2015 n’akanama k’amahoro n’umutekano k’Umuryango wa Africa y’unze ubumwe ko hakoherezwa ingabo zo kugarurayo amahoro, mu ibaruwa yo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2015 yasinyweho na Alain Nyamitwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi we yavuze ko ahubwo ngo izo ngabo zakoherezwa mu Rwanda ngo rwo nyirabayazana w’ikibazo cyabo. […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira ku wa gatatu tariki 23 Ukuboza 2015 igitero cy’abantu b’impunzi bataramenyekana imyirondoro cyateye mu rugo rw’umwe mu mpunzi mugenzi wabo na we wahunze ava muri Congo Kinshasa uba aha mu nkambi ya Kiziba batemagura abo bahasanze, abagore babiri n’umugabo umwe barakomereka bikomeye cyane. Impamvu iri kuvugwa ishingiye ku makimbirane […]Irambuye