Digiqole ad

Ijambo rya Degaule ryaciye Kagere intege ku gukinira Amavubi

 Ijambo rya Degaule ryaciye Kagere intege ku gukinira Amavubi

Kagere yakiniye Amavubi imikino 30

Nubwo Kagere Meddie yatsinze ibitego 31 muri uyu mwaka mu ikipe ya Gor Mahia muri Kenya, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Vincent de Gaule Nzamwita ntabwo aramubona mu bo Amavubi akeneye. Kagere uri mu biruhuko mu Rwanda, yabwiye Umuseke ko ikizere cyo kongera gukinira Amavubi kuri we cyayoyotse kubera ibyo yumvanye uyobora umupira w’amaguru mu Rwanda.

Kagere yakiniye Amavubi imikino 30
Kagere yakiniye Amavubi imikino 30

Meddie Kagere w’imyaka 29 avuka muri Uganda, yageze mu Rwanda mu 2005 aza gushakana mu nzira z’amategeko n’umunyarwandakazi, ndetse mu 2011 atangira gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda nk’umunyarwanda.

Kagere yakiniye Amavuboi imikino 30 atsindamo ibitego 11 mu gihe cy’imyaka itatu, mu 2014 hazamutse ikibazo cy’abakinnyi b’abanyamahanga bakiniye u Rwanda bamburwa ubwenegihugu, Kagere nawe yarabwambuwe asabwa kongera kubusaba bushya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu aganira n’Umuseke, Kagere yavuze ko yakoze byose yasabwaga na FERWAFA icyo gihe ngo abe yakongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, ariko ngo ijambo ry’umuyobozi wa FERWAFA yavuze mu Ukwakira 2015 ryatumye ikizere yari afite gishira.

Vincent de Gaule Nzamwita abajijwe impamvu Kagere Meddie atagihamagarwa kandi ngo yarujuje ibisabwa, icyo gihe yasubije Kagere atari kaamara mu ikipe y’igihugu ko adahari bitabuza abandi kwitwara neza.

Icyo gihe yagize ati “Simbona ko ikibazo Amavubi afite ari ba rutahizamu. Nonese abo dufite sibo batsinda ibitego muri shampiyona? Mu ikipe y’igihugu se bazatsinda ibitego gute kandi mubaca intege mubabwira ko Amavubi atatsinda adafite Kagere?”

Meddie Kagere yatsinze ibitego 31 uyu mwaka muri Gor Mahia
Meddie Kagere yatsinze ibitego 31 uyu mwaka muri Gor Mahia

Kagere wakiniye ikipe Nkuru y’u Rwanda, ubu nta yindi kipe y’igihugu ashobora kongera gukinira nubwo bwose ari umwe muri ba rutahizamu ubu bahagaze neza muri aka karere ka Africa.

Kagere aganira n’Umuseke yavuze ko nyuma yo kumva ayo magambo yahise abona ko ashobora kuba atifuzwa na bamwe mu bayobora ruhago mu Rwanda. Afata umwanzuro wo kwituriza agategereza ko bazamuhamagara, kuko ngo nta kindi yakora.
Kagere Meddie yagize ati: “Njye nifuza gukinira Amavubi. Ariko nakoze ibyashobokaga byose ngo ndebe ko nagaruka mu ikipe y’igihugu ntibyakunda. Nyuma yo kumva ibintu byavuzwe na perezida wa FERWAFA, nafashe umwanzuro wo gutegereza ko bazanyibuka bakampamagara kuko njye nta bundi bushobozi mfite. ”

Kagere wakiniye amakipe ya Mukura, Kiyovu, Police FC na Rayon Sports avuga ko tariki ya 12 Ugushyingo2015 umuyobozi wa FERWAFA yamuhamagaye amubaza uko ameze, ngo uyu musore yarishimye cyane azi ko ibibazo bye bishobora kuba birangiye, ariko ngo ntiyongeye kumuvugisha.

Nyuma yo kudahamagarwa kwa Kagere, Amavubi yamaze iminsi agaragaza ikibazo mu busatirizi, byaje gutuma umutoza w’Amavubi Johnathan Mackinstry avuga ko mu byo akeneye harimo rutahizamu ushobora gutsinda ibitego nka Kagere.

Uyu rutahizamu yatowe mu ikipe y'umwaka muri shampiyona ya Kenya
Uyu rutahizamu yatowe mu ikipe y’umwaka muri shampiyona ya Kenya

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Degaule yigize ibiki ariko ko atarajyamo ngo akine se yiha guhagarika abakinnyi batsinda ngo sikamara shingiye kuki?Foot yo murwanda izagarura forme nawe yavuyeho kuko yiyemera birenze.

  • Utazi ikimuhatse areba ………yase igitsure. Nuko bavuga ariko Degaule les generaux bamushyigikiye nibamugire inama yo kwegura niba bamukynda kuko nta mbuto nziza yera kugiti cyashize

  • na degaule si umunyarwanda ni umucongoman nasange kabila muri congo ajye gukorayo umuziki kuko nibyo yize

  • uwo mugabo nanubu nibaza icyo agikora muri iyo bureaux kuko atwiciye umupira wacu ko avuga ngo ntitwabuze ba rutahizamu yagiyemo akadutsindira ko ibitego aribyo bitambutsa ikipe kugirango ibone ibitego . nonese Uganda yadutwaye igikombe kubera iki ? s’igitego batsinze we ayoboye nkaho atazi nintego ariho we ari kukazi tu ariko ntagukunda igihugu afite kuko ntaharanira ishema ry’igihugu kuko iyo twatsinzwe ntibigabanya umushahara we .ntago ari patriote .arutwa nuwakinishije daddy Birori kuko we yashakaga ishema ryigihugu rwose .ese ubundi manda ye izarangira ryari koko kuko twaraguhaze wamugabowe ! watumye abantu bacika kuri stade kandi waje abantu babura naho bicara vrmt nako reka ndekere ntavaho mvuga namabi tu kuko ngewe mpuye na President namusaba ko yakuvanaho ntuzajye ureba numupira wacu wamuhashyewe .

  • uwo muyobozi ntacyo amaze uretse kutwicira ikipe. niyirukanwe rwose

  • reka cote d’ivoire idutsinde ku mu kino wo gufungura ndebe icyo nzamwita azavuga, ese ubundi yigeze akina umupira ibyumupira abizi ate, kwirirwa barya amafaranga ngo bagiye mu mwiherero mu bihugu byose nibyo bashoboye. Ese ubundi nta muntu wabashije gusaba ko FERWAFA BEGURA BOSE mu nama ya 13 y’umuhsyikirano. Ndebera nkuwitwa murindahabi, ubwo ibyo akora arabizi

  • Mu RWANDA abayobozi bama Federation basigaye bigira akaraha kajyahe, byagera kuruyu wa FERWAFA ho bigakabya
    Njye ndamuhaze peeeeeee

  • Mwatubwiye amakuru ya Ndatimana Robert? Aracyari mu gihome cyangwa baramurekuye. Ikibazo cye kirambabaje kuko nabonaga azabira akazoza mu Mavubi.

Comments are closed.

en_USEnglish