Tags : Rwanda

Nyaruguru: Bashimye Imana aho ibagejeje bavuga ko aka karere kavuye

Kuri iki cyumweru  mu karere ka Nyaruguru mu giterane cy’amasengesho kiswe Rwanda Shima Imana, abanyamadini n’amatorero basabwe kurushaho gukunda igihugu kandi basengera amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 3-4 Kanama uyu mwaka. Muri iki giterane, Mayor w’akarere ka Nyarugura, Habitegeko Francois yibukije abitabiriye aya masengesho ko bakwiye gushima Imana kuko nta muntu wabura icyo ashima. […]Irambuye

De Gaulle agarutse mu rukiko…Uyu munsi atashye ataburanye

*Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyo kuba yaragizwe umwere, *Abaregwanwa nawe bari bahanishijwe amezi 6 bari kujurira ngo bahanagurweho icyaha Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nyakana, Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yazindukiye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku bujurire bw’Ubushinjacyaha buvuga ko yari akwiye guhamwa n’icyaha […]Irambuye

Netanyahu na Perezida Rivlin bakiriye Kagame. Bashima ko yababereye ikiraro

Jerusalem Post ivuga ko Netanyahu atagiye mu rugo rwa Perezida Reuven Rivlin wa Israel ubwo yakiraga Perezida Donald Trump wa US mu kwezi gushize, ndetse atabikoze ubwo Rivlin yakiraga Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi, ariko uyu munsi Netanyahu yagiye mu rugo rwa Rivlin kwakira inshuti ye Perezida Paul Kagame. Nubwo bisanzwe ko Minisitiri w’Intebe atitabiriye […]Irambuye

Ababyeyi ba Elvis Muhoza wiciwe US ntakindi baramenya ku rupfu

Police yo mu mujyi wa Lincoln muri Leta ya Nebraska bitegerejwe ko kuri uyu wa mbere iri butangaze ibyo yagezeho mu iperereza ku rupfu rwa Elvis Muhoza, umunyeshuri w’umunyarwanda wigaga kuri University of Nebraska-Lincoln wishwe tariki 06 Nyakanga 2017. Ababyeyi be baba ku Kabeza i Kigali nta makuru arambuye baramenya ku rupfu rw’umwana wabo. Elvis […]Irambuye

Haringingo Francis watozaga Vital’O FC y’i Burundi yasinyiye Mukura VS

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bubinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet bwatangaje ko umurundi Haringingo Francis Christian ari we wagizwe umutoza mushya w’ikipe yabo. Haringingo bakunda kwita “Coach Mbaya” yatozaga Vital’O FC yo mu gihugu cy’u Burundi kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka. Nyuma y’ibiganiro byagenze neza hagati ye n’ubuyobozi bwa Mukura VS, yasinye amasezerano yo […]Irambuye

Ally Niyonzima wari uwa Mukura nawe yasinyiye Rayon

Nyuma y’ibiganiro byarangiye kuwa gatanu ariko ntaboneke ngo ahite asinya, Ally Niyonzima uri mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, uyu munsi nibwo yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri aguzwe miliyoni zirindwi. Niyonzima ni umukinnyi wo hagati ufasha abugarira, ni umwe mu bigaragaje mu myaka ibiri ishize nk’umuhanga ndetse bituma ahamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu umwaka […]Irambuye

Umwana wakoze ikibumbano cya Kigali Convention Centre yayitemberejwemo

Gisa Gakwisi afite imyaka 14, yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyamabaga ubwo yakoraga ikibumbano cya Kigali Convention Centre, inyubako iri hafi y’iwabo. Kuri iki cyumweru uyu mwana yatemberejwe muri iyi nyubako, aherekekwe n’umuryango we. Icy’ingenzi ni uko yemerewe ko impano ye izatezwa imbere. Ubuyobozi bwa Radisson Blu Hotel nibwo bwayimutemberejemo nk’uko bwari bwarabyemeye nyuma yo kubona […]Irambuye

Rusizi: Rwiyemezamirimo amaze umwaka n’igice yarambuya abaturage bamuburiye irengero

Abaturage bavuga ko ubukene bubageze ahabi ni abo mu mirenge ya Nzahaha na Bugarama bamaze umwaka n’igice bambuwe amafaranga na rwiyemezamirimo Seburikoko wabakoresheje umuhanda ugana ku rugomero ruzatanga amashanyarazi rwa Rusizi III ngo bamuburiye irengero bamaze kuzuza uyu umuhanda. Aba baturage bavuga ko kwamburwa bibasize mu marira no mu bukene, ngo bagurishije amatungo yabo, abandi […]Irambuye

Rwamagana: Abafite aho bahuriye n’ubuhinzi barasabwa kwita ku kazi bakora

Abakozi mu mirenge yose y’akarere ka Rwamagana bafite aho bahuriye n’ubuhinzi barasabwa ko buri cyumweru bazajya bakora igenamigambi ry’ibikorwa byabo bakisuzuma niba inshingano zabo zo gufasha abaturage kwiteza imbere bazuzuza neza. Ibi barabisabwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri bahawe n’inzobere mu buhinzi zo muri Kaminuza ya Kibungo. Akarere ka Rwamagana muri rusange […]Irambuye

Huye: Uruganda rukora ibiryo by’amatungo ruratangira igerageza

Uruganda rukora ibiryo by’amatungo birimo iby’amafi, inkoko n’ingurube, ruzatangira gukorerwa igerageza mu cyumweru gitaha, ruje gukemura ikibazo cy’ibiciro cy’ibiryo by’amatungo byari bihenze kuko byavaga kure. Ni uruganda ruzuzura rutwaye miliyari enye na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda. Biteganijwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo hazatangira gukorwa igeragezwa ryarwo. Nigwize Regine, umworozi w’inkoko avuga ko ibyo […]Irambuye

en_USEnglish