Digiqole ad

Netanyahu na Perezida Rivlin bakiriye Kagame. Bashima ko yababereye ikiraro

 Netanyahu na Perezida Rivlin bakiriye Kagame. Bashima ko yababereye ikiraro

Jerusalem Post ivuga ko Netanyahu atagiye mu rugo rwa Perezida Reuven Rivlin wa Israel ubwo yakiraga Perezida Donald Trump wa US mu kwezi gushize, ndetse atabikoze ubwo Rivlin yakiraga Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi, ariko uyu munsi Netanyahu yagiye mu rugo rwa Rivlin kwakira inshuti ye Perezida Paul Kagame.

Perezida Kagame aramutsa Benjamin Netanyahu na Perezida Rivlin wa Israel
Perezida Kagame aramutsa Benjamin Netanyahu na Perezida Rivlin wa Israel

Nubwo bisanzwe ko Minisitiri w’Intebe atitabiriye kwakirwa kwa Trump cyangwa Narendra Modi mu rugo rwa Perezida Rivlin, ariko ni itegeko ko habaho gutandukanya gahunda za Perezida n’iza Minisitiri w’Intebe muri Israel.

Kuba Minisitiri w’Intebe yaretse imirimo ye yo kuwa mbere mu gitondo akajya kwa Perezida kwakira Paul Kagame ngo ni ikimenyetso cy’uko Israel ifata imibanire yayo n’u Rwanda muri rusange na Kagame by’umwihariko.

Perezida Rivlin na Netanyahu batambukanyengo bakire Paul Kagame ubwo imodoka yari imugejeje ku rugo rwa Perezida Rivlin mu gitondo cya none.

Uko ari batatu bahagararanye haririmbwa indirimbo z’ibihugu byombi maze bajya mu biganiro nyuma.

Netanyahu ashimira Kagame ko ari gufasha Israel kongera kugaruka muri Africa.

Netanyahu yatangaje ko byose byatangiye ubwo yaganiraga na Kagame, ku buryo ubu ngo mu myaka itatu gusa Netanyahu ari gutegura urundi ruzinduko rugira gatatu muri Africa

Yahindukiye areba Kagame aramubwira ati “Wabaye ikiraro gikomeye twagendeyeho tugaruka muri Africa.”

Si kenshi bibaho ko Perezida wa Israel (iburyo) na Minisitiri w'Intebe (ibumoso) bakirira umuntu icya rimwe
Si kenshi bibaho ko Perezida wa Israel (iburyo) na Minisitiri w’Intebe (ibumoso) bakirira umuntu icya rimwe

 

Israel n’u Rwanda byombi bifite amateka ya Jenoside nka kimwe mu bikomeye bihuje ibi bihugu.

Netanyahu yavuze ko ibihugu byombi byiyemeje ko bitazongera ukundi.

Perezida Rivlin na Netanyahu bashimiye uburyo u Rwanda rwifatanya nabo mu ruhando mpuzamahanga.

Rivlin yavuze ko azi neza ko uru atari uruzinduko rwa mbere rwa Kagame muri Israel ariko ko azi neza ko uru ruzinduko ari ingenzi cyane mu mibanire y’ibihugu byombi.

Rivlin yavuze ko kuba u Rwanda ari igihugu kiri mu bigize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gaharanira uburenganzira bwa muntu ( United Nations Human Rights Council ) ngo gahora karwanya Israel, u Rwanda ruzagira icyo ruhindura kuri ibi.

Perezida Kagame we yatangaje ko yishimiye kugaruka muri Israel gushimangira umubano mwiza. Ndetse ashima Israel ubushake n’ubufatanye ifite ku Rwanda.

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Bazi kureba kure. President Kagame is not common. Abazi amateka ya Israel bazi Prime minister wayo wa mbere witwaga David Ben-Gurion. Na nubu baramwibuka ko ariwe washyizeho umusingi w’igihugu na nubu bagifite. Komera our President, n’abatakwemera ni ukwigiza nkana.

    • Karabo ,I second you!
      Ibyiza biri imbere kandi biracyaza.

  • Ni byiza cyane. Bizadushimisha Israel nayo ifunguye ambassade i Kigali, ubundi na Rwandair ikajya igwa i Tel Aviv, kuko abanyafurika benshi bajya buri mwaka mu bukerarugendo muri Israel kandi Ethiopian niyo company yonyine y’abanyafurika igwa muri Israel. Kugira ubushuti bukomeye na Israel biradushimisha kandi bikaduha icyizere.

  • Ngo yababereye ikiraro!

  • Yes Karabo , uvuze Neza ibyo nari kuvuga urabinvugiye pe. Reka nange nvuge ko twe Twambaye ikirezi Kandi tuziko cyera .

  • @Karabo woow I like yr comment kabsa, David Ben-Gurion known as Father of the Nation yakoze yubanze igihugu cyabo agiha umutekano no kumenyekana ku isi ndetse agiha agaciro gakomeye, kandi nibyo our beloved president PAUL KAGAME arigukorera u Rwanda.

  • @Karabo woow I like yr comment kabsa, David Ben-Gurion known as Father of the Nation yakoze ibikomeye yubatse igihugu cyabo agiha umutekano no kumenyekana ku isi ndetse agiha agaciro gakomeye, kandi nibyo our beloved president PAUL KAGAME arigukorera u Rwanda.

  • Ubundi se Israel igarutse muri Africa kugira ite ? Yari yarirukanwe n’iki ? Na nde ?

    • Huum, muri 1970’s ibihugu byose by’Africa byiyemeje gucana umubano na Israel kubera akarengane yagiriraga Palestine. Bazinze utwangushye baragenda, none baragarutse, ngo Pres. Kagame niwe ubabereye ikiraro cyo kugaruka muri Africa ! Mu Rwanda bajya kuhava ho basize bajugunye muri Muhazi imashini zo kwa muganga bakoreshaga, hirya aha i Gahini bari bahafite ibitaro bikomeye cyane byari bizwiho kuvura igituntu muri East Africa yose, basiga biri vide barigendera.

      Nibagaruke rero, ariko se ikibagaruye nyuma y’imyaka 45 yose ni iki ? Hanyuma se ibyo ibihugu by’Africa byanganga kiriya gihe ubu byararangiye cg ahubwo inyungu zahinduye umuvuno ! Africa ni nk’umugore w’indaya, yinjiza uyihonga menshi ubundi ikagarama bagacukura (aha ndavuga amabuye y’agaciro)

      • Abantu bose bikundisha u Rwanda birebera Kongo kuva kera na kose.

  • Nizereko bataza kubizanamo za mpunzi zabirabura ngo bashaka kuzana kuberako batazishaka iwabo mu Rwanda nomuri Uganda.Abanyarwanda twese tubemaso.

  • REKA MBABWIZE UKURI NONEHO PEREZIDA WACU MUKUBIYE KABIRI KUMWEMERA UMUNTU WAKIRWA NA PRESIDENT HAMWE NA P.M BARIHAMWE BA ISAEL ONGERAHO.KANDI BAMWIFOTOREZAHO

  • uyu mubano nuwo kwishimira kuko Israel yateye nigicumbi cyikoranabuhanga.buriya badufasha gukemura ikibazo cyamazi dore ko bo ntacyo bagira kandi bari mu butayu.baduhugurire wasac ive muri propaganda iduhe amazi.

    • Najyaga ntekereza ko ikinyamakuru umuseke ari nka museke weya ibuhumuro na bumanzi. none nakumiro ko mwanshize kumunigo ?

  • Ubundi abasangiye amateka biba byiza bagiranye umubano mwiza. U Rwanda na Israel amateka namwe kandi umuntu udasanzwe iyo yinjiye ahantu atanga ubuzima bwuzuye H.E Paul Kagame ni mpano yahawe abanyarwanda ndetse na Africa muri rusange

Comments are closed.

en_USEnglish