Iburasirazuba – Mu karere ka Kayonza kuri uyu wa 15 Kamena Police yahatangije ibikorwa by’icyumweru cyayo aho hasibuwe imirongo y’abanyamaguru bambukiramo umuhanda hatangwa kandi ubutumwa ku rubyiruko rwo kwirinda impanuka, ibiyobyabwenge n’ubusambanyi kuko bibangiriza ubuzima bwabo bw’imbere hazaza. Uyu munsi abakoresha umuhanda mugari bose basabwe kwitwararika birinda impanuka kugira ngo ubuzima bw’abantu ntibikomeze gutakarira mu […]Irambuye
Tags : Rwanda Police
Polisi y’u Rwanda yasubije m’u Bwongereza imodoka y’igiciro kinini yari imaze iminsi yaribwe iza gufatirwa i Rusizi iri kugurishwa. Iyi modoka yabanje gucishwa mu Bubiligi kugira ngo igere i Burundi ikaba yarafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo i Rusizi ku itariki 02/02/2015. Umurundi niwe waguze iyi modoka mu Bubiligi, uyu niwe wayizanye muri Africa […]Irambuye
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ishimira abitabiriye Shampiyona y’Ibihugu ya Afurika(CHAN) uburyo bitwaye kugirango irushanwa ryose rigende neza. Ikemeza ko iri rushanwa ryagenze neza mu mutuzo muri rusange. U Rwanda nirwo rwakiriye iri rushanwa ku nshuro yaryo ya kane, riba kuva taliki ya 16 Mutarama kugera kuri uyu wa 07 Gashyantare 2016 aho rirangiye ryegukanywe […]Irambuye
*Abakoranaga n’uwishwe bamwe barafashwe, abandi baracika *Mugemangango ngo hari imitwe y’intagondwa bakoranaga *Uyu mugabo warashwe agapfa yakoraga mu kigo Rwanda Education Board Tariki 24 Mutarama 2016 Police y’u Rwanda ivuga ko yarashe umugabo Muhamed Mugemangango agerageza gucika Police, uyu yashinjwaga gushakisha abasore bo kujya mu mutwe wa Islamic State iba muri Syria na Iraq, mu […]Irambuye
Ahagana saa sita kuri uyu wa gatatu rwagati mu mujyi wa Kigali abamotari hafi 100 (bagendaga bahasimburana) bagaragaje akababaro kabo nk’abigaragambya ubwo umwe muri bo basangaga akubiswe n’umupolisi ubwo yari ari kuri moto ye, ndetse ngo Police igahita itwara moto ye. Police y’u Rwanda yahise itegura ikiganiro n’abanyamakuru hazamo uyu mumotari bivugwa ko yakubiswe arabihakana, […]Irambuye
Abapolisikazi babiri b’Abanyarwandakazi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Haiti basanze bishwe barashwe mu nzu yabo kuwa gatatu mu gitondo (kuwa gatatu nimugoroba ku masaha yo mu Rwanda) nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa MINUSTAH ubutumwa bwa UN muri iki gihugu. Abo ni Assistant Inspectot of Police (AIP) Liliane Mukansonera na AIP Aimee Nyiramudakemwa. […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri ubwo abakozi bashinzwe ubugenzunzi mu bigo bitandukanye by’ubutabera basuraga ibikorwa bya Leta bitandukanye birimo kubakwa mu rwego rw’ubutabera. Basuye Digital Forensic Laboratory izajya ikoreshwa mu gupima ibimenyetso bitandukanye bizajya bifasha mu gutanga ubutabera bwuzuye. Iyi Laboratoire izaba ifite ubushobozi bwo gupima Deoxyribonucleic acid (DNA) niyo ya mbere izaba yuzuye muri aka […]Irambuye
Ishami rya LONI rishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ryashimye itsinda ry’abapolisi (FPU) b’u Rwanda bari muri icyo gihugu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kuba bakora neza akazi kabo mu gace kitwa Malakal. Kubashimira byabaye ubwo basurwaga ku matariki ya 16-17 Ukuboza 2015 n’abayobozi ba UNMISS barimo umuyobozi w’abapolisi bose bo mu bihugu biri […]Irambuye
Umusore w’imyaka 22 witwa Mateso yemera ko ku cyumweru gishize yibye miliyoni 11 z’amashiringi ya Uganda muri Kilimadjaro Lodge yakoreraga kuri reception i Kampala, uyu yaje gufatwa na Police y’u Rwanda ageze Kabarore muri Gatsibo agarutse mu Rwanda agifite aya mafaranga yose nta na rimwe rivuyeho. Kuri uyu wa kane Police y’u Rwanda yashyikirije nyiri […]Irambuye
Police y’igihugu kuri uyu wa gatatu yamurikiye itangazamakuru uko igihugu gihagaze mu by’umutekano mu gihugu, umuyobozi w’ishami rya Police rishinzwe gukurikirana ibyaha (CID) ACP Theos Badege yavuze ko muri rusange kuva mu kwezi kwa gatanu kugeza mu kwezi kwa cumi uyu mwaka imibare igaragaza ko ibyaha byagabanutseho 7,5%, naho ibyaha bikomeye bigabanukaho 5,4%. Commissioner of […]Irambuye