Digiqole ad

Police y’u Rwanda yatangaje Abapolisi 2 bayo biciwe muri Haiti

 Police y’u Rwanda yatangaje Abapolisi 2 bayo biciwe muri Haiti

Abapolisikazi babiri b’Abanyarwandakazi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Haiti basanze bishwe barashwe mu nzu yabo kuwa gatatu mu gitondo (kuwa gatatu nimugoroba ku masaha yo mu Rwanda) nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa MINUSTAH ubutumwa bwa UN muri iki gihugu. Abo ni Assistant Inspectot of Police (AIP) Liliane Mukansonera na AIP Aimee Nyiramudakemwa.

u Rwanda rufite abapolisi bagera ku 160 muri Haiti mu butumwa bwa MONUSTAH. Aha abapolisi bariyo barahabwa ubutumwa na Serge Therriault umuyobozi wa MINUSTAH
u Rwanda rufite abapolisi bagera ku 160 muri Haiti mu butumwa bwa MONUSTAH. Aha abapolisi bariyo barahabwa ubutumwa na Serge Therriault umuyobozi wa MINUSTAH

Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa kane Police y’u Rwanda yasohoye itangazo ryemeza urupfu rw’aba bapolisikazi rivuga amazina yabo ndetse rivuga ko barashwe bagapfa babasanze aho babaga ku itariki 29 Ukuboza 2016.

Iri tangazo rivuga kandi ko iperereza ryahise ritangira gukorwa n’ababishinzwe, kandi ryihanganisha imiryango y’aba bishwe.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko u Rwanda rwamenyeshejwe iyi nkuru mbi, ndetse aya makuru akemeza ko hari ikipe yavuye mu Rwanda y’abapolisi igiye mu iperereza ryayo ku rupfu rw’aba bapolisikazi.

Si ubwa mbere muri iki gihugu haguye abari mu butumwa nk’ubu. Mu 2011, umupolisi w’umunyarwanda Sergent Kamali Serge yiciwe muri Haiti yihswe n’abagizi ba nabi.

Sandra Honoré, intumwa yihariye ya Ban Ki-moon muri Haiti akaba n’umwe mu bayobozi ba MINUSTAH, yatangarije AFP ko bababajwe cyane n’urupfu rutunguranye rw’aba bapolisikazi ndetse bari kwihanganisha imiryango yabo.

Aba bapolisikazi birakekwa ko bapfuye mu ijoro ryo kuwa 29 rishyira kuwa 30 Ukuboza ahitwa Cap Haitien, umujyi wa kabiri uherereye kuri 274 km uvuye Port-au-Prince, uherereye mu majyaruguru y’iki gihugu cyo muri Amerika yo hagati.

Iperereza ku rupfu rw’aba bapolisikazi ryahise ritangira, riri gukorwa na Police y’iki gihugu giheruka kuzahazwa n’umutingito wahitanye abarenga 200 000 abarenga miliyoni bakava mu byabo maze UN ikoherezayo izi ngabo kubungabunga amahoro no gufasha iki gihugu kwiyubaka.

MINUSTAH (United Nations Stabilization Mission in Haiti) yageze bwa mbere muri Haiti nyuma y’uko ubutegetsi bwa Perezida Jean-Bertrand Aristide buhiritswe bikinjiza iki gihugu mu kaga n’imidugararo ya politiki.

Ubu MINUSTAH igizwe n’abasirikare 2 370 hamwe n’abapolisi 2 600 n’abasivili 1 500 bose bakomoka mu bindi bihugu.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ohhhh
    Mbega ibintu bibabaje
    Iperereza nirikorwe bamenye icyabishe.

  • RNP mwihangane cyane!
    Birababaje, buriya nabo wasanga bishwe babikurikirane neza.

  • Birababaje cyane

  • Birababaaje cyane ni bakore iperereza bamenye ababikoze bahanywe! Abanyarwanda twihanga cyane cyane Imiryango yabo yihangane Imana ibakire mubayo!

  • Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa kane Police y’u Rwanda yasohoye itangazo ryemeza urupfu rw’aba bapolisikazi rivuga amazina yabo ndetse rivuga ko barashwe bagapfa babasanze aho babaga ku itariki 29 Ukuboza 2012.

    Mukosere uyu mwaka umenya mUDUTUBURIYE

  • Birababaje cyane gusa ni ubuzima kandi ubuzima ni gatebe gatoki, twihanganishije imiryango y’abagize ibyago, IMana ibafashe kwihanganira uyu mubabaro wo kubura ababo, Imana ibakire mu bayo.

Comments are closed.

en_USEnglish