Digiqole ad

Yibye Lodge i Kampala miliyoni 11Ugsh afatirwa mu nzira ageze Gatsibo

 Yibye Lodge i Kampala miliyoni 11Ugsh afatirwa mu nzira ageze Gatsibo

Yafatiwe Kabarore agarukanye mu Rwanda miliyoni 11Ugsh yibye i Kampala

Umusore w’imyaka 22 witwa Mateso yemera ko ku cyumweru gishize yibye miliyoni 11 z’amashiringi ya Uganda muri Kilimadjaro Lodge yakoreraga kuri reception i Kampala, uyu yaje gufatwa na Police y’u Rwanda ageze Kabarore muri Gatsibo agarutse mu Rwanda agifite aya mafaranga yose nta na rimwe rivuyeho. Kuri uyu wa kane Police y’u Rwanda yashyikirije nyiri iyi Lodge amafaranga ye yose.

Yafatiwe Kabarore agarukanye mu Rwanda miliyoni 11Ugsh yibye i Kampala
Yafatiwe Kabarore agarukanye mu Rwanda miliyoni 11Ugsh yibye i Kampala

Uyu musore ngo yibye aya mafaranga kucyumweru tariki 29 Ugushyingo 2015 ahita afata imodoka ya Jaguar ya saa cyenda z’ijoro.

Akimara kwibwa, Mirindi Kamari nawe w’umunyarwanda ariko ukorera i Kampala avuga ko yahise amenyesha Police ya Uganda n’iy’u Rwanda ngo bakurikirane uwo yakekaga ko yamwibye.

Aya mafaranga uyu musore yibye ngo yari ay’umukiliya w’iyi Hotel wayasize kuri reception, bamuha icyemezo (recu) ko ariho abaye ayashyize. Bikaba byarabaye ngombwa ko Mirindi ayishyura.

CSP Celestin Twahirwa umuvugizi wa Police y’u Rwanda avuga ko bamaze kumenyeshwa bahise bakora iperereza vuba bagasanga uyu musore yaje na bus ya Jaguar maze afatwa iyi modoka igeze Kabarore muri Gatsibo.

Kamiri Mirindi yishimiye cyane akazi gakomeye kakozwe na Polisi y’u Rwanda. y’umukiriya wari uje gucumbika Kilimandjaro Lodge.
Ati “Ndashimira imikoranire myiza iri hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane polisi y’u Rwanda mu by’ukuri ifite ubunyangamugayo n’ubunyamwuga mu kazi kayo.”

CSP Twahirwa yaburiye abatekereza kwiba mu mahanga bagahungira mu Rwanda ko nta buhungiro bazahabona kuko imikoranire ya Police y’u Rwanda na Police mpuzamahanga izatuma Police y’u Rwanda ihita ibafata.

CSP Twahirwa ati “Nta bwihisho abajura baba abo mu Rwanda cyangwa abo mu mahanga bazabona mu Rwanda.”

Mirindi Kamari yashyikirijwe amafaranga ye miliyoni 11 z’amashilingi avunje mu manyarwanda, agaragaza ibyishimo cyane avuga ko Police y’u Rwanda yakoze akazi gakomeye kandi kinyamwuga.

Imbere y’ubutabera, Mateso nahamwa n’icyaha azahanishwa ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igifungo cy’amezi hagati y’atandatu n’imyaka ibiri n’amande ahwanye n’inshuro eshatu kugera kuri eshanu bitewe n’ubushishozi bw’umucamanza.

Mirindi Kamari yashimiye cyane Police y'u Rwanda gufata uwamwibye no kumusubiza ibye nta mananiza na macye
Mirindi Kamari yashimiye cyane Police y’u Rwanda gufata uwamwibye no kumusubiza ibye nta mananiza na macye kandi vuba
CSP Twahirwa yavuze ko Police y'u Rwanda iri maso ku byaha bitandukanye bikorwa asaba ko abaturage bafatanya nayo mu kubiregera no kumenyekanisha ahakekwa ibyaha ubundi igakora akazi kayo
CSP Twahirwa yavuze ko Police y’u Rwanda iri maso ku byaha bitandukanye bikorwa asaba ko abaturage bafatanya nayo mu kubiregera no kumenyekanisha ahakekwa ibyaha ubundi igakora akazi kayo
Kamiri yishimiye cyane gusubizwa amafaranga ye
Kamiri yishimiye cyane gusubizwa amafaranga ye

Photos/C.Nduwayo/UM– USEKE
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Muyamushubije mumaze kuyavunja? ko mbona mumuhaye amanyarwanda?

  • KO WUMVA UWO MUSORE BAMUFASHE AKIYAFITE YOSE NTA NARIMWE YARI YAKURAHO(NUKUVUGAKO YARI ATARAYAVUNJISHA) KUKI BAGIYE KUYAMUHA BAKABANZA KUYAVUNJISHA?HARIMO AKABAZO
    GUSA DUSHIMIYE POLICE AKAZI KEZA YAKOZE.

  • Gusa uriya mwene gango yagize imana yabazima ! iyo Mirindi amufata ho gusa ndabona yarateruye ibyuma. naho kuyavunja byo birumvikana kuko amafaranga yamahanga iyo uyinjije mu Rwanda ari menshi kuriya ubundi ugomba kuyasorera. bivuzengo polisi yabikoze kugirango ibone umusoro. niba mbeshya umuvugizi wa polisi azambeshyuze.

  • Police y URwanda mûri abanyamwuga , b intanga rugero . Mukora umurimo neza , muruta kureee !!! Abicanyi ba DMI . Ariko se ko mutatubwiye , ibya wa chauferi wagonze Rwigass ? Aracyahahamutse ?

  • Mbabwize ukuri , police y u Rda , kuri iki gikorwa birashimishije cyanee!!! Ayo aba mu bihugu biduki kije , ntayo bari gusubiza . Muri infura z u Rwanda . Ni mu dufashe , duteshe Paul , areke kwiba izindi Mandat

    • nta soni ugira uhubwo ukwiye ingando

  • Police y’u Rwanda ntawe utayishimira kuko niba amafaranga angana kuriya yibwa Uganda agafatirwa mu Rwanda agasubizwa nyirayo ni ikimenyetso cy’ingufu cyerekana imikorere myiza ndetse n’ubufatanye hagati y’abaturage turashiimira inzego zacu z’umutekano zidahwema kudufasha no kuturindira umutekano, niba haba hari n’abandi bafite ingezo z’ubu bujura bashaka bacisha make kuko RNP ndabona icanye ku maso.

  • Nanjye narimbanje kwibaza ukuntu bamushubije amanyarwanda ariko nibuka ko yanyuze kumupaka byumvikane ko yari amaze kuyavunjisha kugirango ayakoreshe mu Rwanda.

  • Iyi mbwa y’umujura ijya gusebya Abanyarwanda n’u Rwanda bayikande amabya bayice kuzongera kwiba.

Comments are closed.

en_USEnglish