Digiqole ad

South Sudan: UNMISS irashima abapolisi b’u Rwanda uko bakora akazi

 South Sudan: UNMISS irashima abapolisi b’u Rwanda uko bakora akazi

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa UNMISS bashimiwe uko bakora kinyamwuga

Ishami rya LONI rishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ryashimye itsinda ry’abapolisi (FPU) b’u Rwanda bari muri icyo gihugu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kuba bakora neza akazi kabo mu gace kitwa Malakal.

Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwa UNMISS bashimiwe uko bakora kinyamwuga
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa UNMISS bashimiwe uko bakora kinyamwuga

Kubashimira byabaye ubwo basurwaga ku matariki ya 16-17 Ukuboza 2015 n’abayobozi ba UNMISS barimo umuyobozi w’abapolisi bose bo mu bihugu biri muri ubwo butumwa bw’amahoro, CP Fredrick Yiga, akaba yari aherekejwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri UNMISS CP Emmanuel Butera ndetse n’ushinzwe guhuriza hamwe ibikorwa by’amatsinda y’abapolisi (FPU) Eko Budiman n’uyoboye abapolisi bakora akazi kihariye mu mujyi wa Juba Olivia Adiku.

Mu ruzinduko rwabo, basuye ibice bitadukanye bareba ibikorwa by’itsinda ry’abapolisi (FPU) b’u Rwanda, bakaba barirebeye ibyo bamaze kugeraho kuva bageze muri ubwo butumwa.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (FPU) ACP Rogers Rutikanga yasobanuriye abo bayobozi ibyo bakora ndetse abereka uduce dutandukanye abapolisi b’ u Rwanda bakoreramo dukikije inkambi ya Malakal irimo impunzi 48219.

CP Fredrick Yiga yashimiye kandi abandi bapolisi bo mu yandi matsinda yo mu bindi bihugu kuba bafatanya na bagenzi babo bo mu Rwanda bityo asaba ko iyi mikoranire myiza yakomeza

Bimwe mu bibazo bamugaragarije ni ibyerekeranye n’ibikoresho by’akazi byaheze Juba na Mumbasa.

CP Yiga yashimiye abapolisi b’u Rwanda kubera gukora cyane bagaragaza n’ubwitange abizeza kuzakemura icyo kibazo cy’ibikoresho ku buryo bizabageraho mu gihe kitarambiranye.

Yatemberejwe inkambi yose ya Malakal aho yagiye asura ibice bitandukanye harimo aho abapolisi bakorera,aho bahera impunzi imfashanyo zirimo ibiryo ,imyenda, ibikoresho by’abanyeshuri n’ibindi byinshi.

Nyuma yo kuzenguruka inkambi CP Fresdrick YIGA n’abamuherekeje berekeje ku cyicaro cy’ubutumwa bw’amahoro UNMISS, aho yagiranye ikiganiro n’abayobozi batandukanye ba Malakal bakaba barabahaye ibikoresho bitandukanye birimo imyenda n’ibindi. Yasabye abapolisi gukomeza ubufatanye mu kubungabunga umutekano neza mu nkambi.

CP Yiga yakomeje uruzinduko rwe asura umuhuzabikorwa wa Leta ya Upper Nile (Malakal) aho yamusobanuriye ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’ibiro bye,abapolisi bari mu butumwa ndetse n’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda.

Fredrick YIGA yagiranye kandi inama n’abapolisi bo mu bihugu bitandukanye bakora akazi kihariye (UNPOL ) ndetse n’abayobozi b’amatsinda y’abapolisi (FPU).

Yatangiye abashimira akazi bakora mu Ntara ya Malakal,anabasaba gukomeza kugira umurava n’umuhate mwinshi mu kazi ndetse anaboneraho kubifuriza Noheri nziza n’Umwaka mushya wa 2016.

Commissioner of Police Emmanuel Butera mu ijambo rye yashimiye inzego zose za Polisi mu ntara ya Malakal kubera umurava n’ubwitange bafite mu kazi kabo ndetse bagaragaza gukora akazi kinyamwuga.

****************

en_USEnglish