Digiqole ad

Mu Rwanda mu mezi 5 ashize ibyaha byagabanutseho 7,5% – CID

 Mu Rwanda mu mezi 5 ashize ibyaha byagabanutseho 7,5% – CID

Uhereye ibumoso; ACP Dams Gatare w’ishami rya Community Policing, CP George Rumanzi w’ishami rya Traffic Police na ACP Theos Badege umuyobozi wa CID

Police y’igihugu kuri uyu wa gatatu yamurikiye itangazamakuru uko igihugu gihagaze mu by’umutekano mu gihugu, umuyobozi w’ishami rya Police rishinzwe gukurikirana ibyaha (CID) ACP Theos Badege yavuze ko muri rusange kuva mu kwezi kwa gatanu kugeza mu kwezi kwa cumi uyu mwaka imibare igaragaza ko ibyaha byagabanutseho 7,5%, naho ibyaha bikomeye bigabanukaho 5,4%.

Uhereye ibumoso; ACP Dams Gatare w'ishami rya Community Policing, CP George Rumanzi w'ishami rya Traffic Police na ACP Theos Badege umuyobozi wa CID
Uhereye ibumoso; ACP Dams Gatare w’ishami rya Community Policing, CP George Rumanzi w’ishami rya Traffic Police na ACP Theos Badege umuyobozi wa CID

Commissioner of Police George Rumanzi watangije inama n’abanyamakuru yatangiye avuga ko muri rusange umutekano mu gihugu wifashe neza, ko muri rusange nta kintu gihangayikishije abanyarwanda mu by’umutekano.

CP George Rumanzi unakuriye ishami rya Police y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise atangaza ko kuva mu kwezi kwa cyenda kugera mu kwa 11 uyu mwaka impanuka zo mu muhanda zagabanutse, ariko izabaye zahitanye benshi ugereranyije n’igihembwe gishize.

CP Rumanzi yatangaje ko kuva mu kwezi kwa cyenda mu mihanda mu Rwanda habaye impanuka 283, zahitanye abantu 137 naho 187 barakomereka.

Imibare y’abitabye Imana ngo yabaye myinshi kubera impanuka eshanu zikomeye zahitanye zonyine abantu barenga gato 30 zabaye kuva tariki 15 Nzeri muri Rwamagana, Ngororero, Gicumbi na Kamonyi.

Commissioner Rumanzi yavuze ko mu ngamba zafashwe zo kurinda ko ubuzima bw’abantu bukomeza kuburira mu mpanuka harimo ko imodoka zose zitwara abagenzi muri rusange uyu mwaka uzarangira zifite utwuma dutuma itarenza umuvuduko wa 60Km/h.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko Police iteganya kongera ibihano ku bashoferi bakora amakosa mu muhanda, no kongera abapolisi ku mihanda bagenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga abawukoresha.

 

Ibyaha bikomeye byaragabanutse

Uhereye ibumoso; ACP Dams Gatare w'ishami rya Community Policing, CP George Rumanzi w'ishami rya Traffic Police na ACP Theos Badege umuyobozi wa CID
Iburyo ni ACP Theos Badege umuyobozi wa CID

Assistant Commissioner of Police Theos Badege uyobora urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha (CID) avuga uko bihagaze ubu, yatangaje ko kuva mu kwezi kwa gatanu kugeza mu kwa cumi 2015 ibyaha muri rusange byagabanutseho 7,5%.

Naho ibyaha bikomeye nko; kunyereza umutungo wa rubanda, icuruzwa ry’abantu, ruswa, ubwicanyi…byagabanutse ku kigero cya 5,4%.

ACP Badege yavuze ko bituruka ku ngamba, kandi ngo bakomeje gukaza, zo; gukumiira, gutahura mbere, no guperereza ku byaha byakozwe hagamijwe guhana ababigizemo uruhare.

ACP Badege ati “Ubu abanyarwanda baragenda bakanguka, ntabwo bagikwiye guceceka imbere y’ibyaha nk’uko cyera byahoze, kuregera no kugaragaza ibyaha biragenda bizamuka.

Cyane cyane turashishikariza ababyeyi kuba maso ku byaha by’icuruzwa ry’abantu…ntiyumve ngo abana b’ubu bazi ubwenge ngo akubwire ngo agiye mu mahanga gukora akazi babonye cyangwa kwiga mutazi umujyanye n’uko agiye.

ACP Theos Badege ashishikariza abanyarwanda kurushaho gukorana na Police kumenyakanisha ibyaha cyane cyane mbere y’uko biba ndetse babona igishobora kuvamo icyaha bakihutira kukimenyesha Police vuba kugira ngo icyo cyaha gikumirwe.

ACP Damas Gatare umuyobozi w’ishami rya Community Policing muri Police y’u Rwanda yagaragaje uruhare runini abaturage bakorana na Police bagira mu gukumira ibyaha mbere y’uko biba, no gutabara aho byabaye vuba.

Avuga ko kubera ubufatanye n’abaturage ubu Police nyuma y’iminota itarenze itatu iba imaze kumenya ahabereye icyaha kandi nibura ikaba yahageze gutabara bitarenze iminota 30.

ACP Gatare yavuze ko ubufatanye bwa Police n’abaturage ariyo nzira ishoboka cyane yo gukumira ibyaha mu muryango nyarwanda.

 
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ikigaragara Police yacu ifite ingufu kandi ikorana umurava kandi ikorana ubunyammwuga ibi nibyo biduha ikizere ko no mu bihe bizaza mkobera ubryo bakora nta kabuza ibyaha bizagabanuka nizo mpanuka nazo zikagabanuka dore ko ubu imodoka zitwara nabantu bagiye gushyiramo speed governor kuko nkiyi ni intambwe ya mbere nziza yerekana ko hari ikizere.

  • inzego zacu zishinzwe umutekano zikomereze aho maze ibi byaha bigabanyuke ku rwego rwo hasi cyane rwose turayizeye

Comments are closed.

en_USEnglish