Digiqole ad

Police irasaba urubyiruko kwirinda impanuka, ibiyobyabwenge n’ubusambanyi

 Police irasaba urubyiruko kwirinda impanuka, ibiyobyabwenge n’ubusambanyi

CIP Ruzindana ati “Bana mwirinde ingeso mbi”

Iburasirazuba  – Mu karere ka Kayonza kuri uyu wa 15 Kamena Police yahatangije ibikorwa by’icyumweru cyayo aho hasibuwe imirongo y’abanyamaguru bambukiramo umuhanda hatangwa kandi ubutumwa ku rubyiruko rwo kwirinda impanuka, ibiyobyabwenge n’ubusambanyi kuko bibangiriza ubuzima bwabo bw’imbere hazaza.

CIP Ruzindana ati "Bana mwirinde ingeso mbi"
CIP Ruzindana ati “Bana mwirinde ingeso mbi”

Uyu munsi abakoresha umuhanda mugari bose basabwe kwitwararika birinda impanuka kugira ngo ubuzima bw’abantu ntibikomeze gutakarira mu mihanda.

Jean Damascene Harerimana  Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko abakoresha umuhanda bakwiye kuba maso bakirinda kurangara biteza impanuka zishobora guhitana ubuzima bwabo.

Harerimana ati « Abana nimukoreshe umuhanda uko bikwiye, mwambukire aha habugenewe murinde ubuzima bwanyu n’ibindi byabuhungabanya bigatuma mutarangiza amashuri yanyu nk’inda z’indaro ku bakobwa no kunywa ibiyobyabwenge. »

CIP Regis Ruzindana umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza nawe yongeye ko abakoresha umuhanda bakwiye guharanira kurinda no kurengera abana nk’uko n’insanganyamatsiko y’iki cyumweru uyu mwaka ibivuga.

Ati « Polisi y’igihugu izibanda cyane ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana kugirango ricike burundu. Tuzakomeza kandi gushishikariza abakoresha umuhanda bose ari abatwara ibinyabiziga n’abagenda n’amaguru kuwukoresha neza, twirinda impanuka izarizo zose ».

CIP Ruzindana asaba urubyiruko rwo rwanda rw’ejo, kwirinda ibiyobyabwenge, kwishora mu busambanyi n’izindi ngeso mbi zose zabicira ubuzima ndetse anabasaba ko uwahura n’ikibazo cy’ihohoterwa cyose yahamagara Polisi ku murongo utishyurwa 116 agatabarwa.

Visi Meya Harerimana  agira abana inama yo kwirinda kurangara mu gihe bakoresha umuhanda
Visi Meya Harerimana agira abana inama yo kwirinda kurangara mu gihe bakoresha umuhanda
CIP Ruzindana asiiga irangi mu mirongo y'abanyamaguru
CIP Ruzindana asiiga irangi mu mirongo y’abanyamaguru

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish