Digiqole ad

Police yasubije imodoka yo muri UK yari yaribwe igafatirwa mu Rwanda

 Police yasubije imodoka yo muri UK yari yaribwe igafatirwa mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yasubije m’u Bwongereza imodoka y’igiciro kinini yari imaze iminsi yaribwe iza gufatirwa i Rusizi iri kugurishwa. Iyi modoka yabanje gucishwa mu Bubiligi  kugira ngo igere i Burundi ikaba yarafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo i Rusizi ku itariki 02/02/2015.

Ni imodoka y'igiciro kigera kuri miliyoni 26 y'u Rwanda
Ni imodoka yari iguzwe ku giciro kigera kuri miliyoni 26 y’u Rwanda, yari imaze umwaka iparitse mu Rwanda hagikorwa iperereza kuri beneyo

Umurundi niwe waguze iyi modoka mu Bubiligi, uyu niwe wayizanye muri Africa maze mu minsi ishize nawe ashaka kuyigurisha abona umukiliya w’umunyeCongo umuha 35 000$ (miliyoni zigera kuri 26Rwf)

Mu masezerano, uwayiguze ngo yagombaga gutanga 25 000$ cash andi 10 000$ akayatanga nyuma nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Police y’u Rwanda.

Ubwo imodoka bari bayizaniye umunyeCongo bamaze gusinya amasezerano mu mujyi wa Rusizi,  bagiye kuyambutsa ku mupaka wa Rusizi – Bukavu niho Police y’u Rwanda yayisuzumye isanga iyi modoka iriku rutonde rw’izishakishwa muri system ya Interpol. Ihita ifatwa.

ACP Celestin Twahirwa umuvugizi wa Police y’u Rwanda yavuze ko iyi modoka imaze gufatwa bahise bamenyesha umunyeCongo wari uyiguze ko iyi modoka ari inyibano.

ACP Twahirwa avuga ko uyu munyeCongo yahise asaba Police y’u Rwanda kumufasha gukurikirana Abarundi baguze kuko ngo bari bamaze kubishyura kandi bataragera kure, aba barundi nabo Police ihita ibafata umunyeCongo asubizwa amafaranga ye.

Imodoka yari imaze umwaka iri mu Rwanda mu gihe hari hagikorwa iperereza, kuri uyu mugoroba yashyikirijwe umukozi wo mu biro by’ubutasi bw’Abongereza i Kigali, akazafasha mu kuyisubiza mu Bwongereza ku bayibwe.

David Ward wo mu rwego rw’Ubwongereza rw’iperereza ku byaha ukorera mu Rwanda yavuze ko bashimishijwe n’igikorwa Polisi y’u Rwanda yakoze cyane ko ngo n’imikoranire ya Police zombi mu gukurikirana ibyaha isanzwe ari myiza, avuga ko bagiye kongera ingufu mu bufatanye bwo gufata abanyabyaha no kubikumira.

David Ward avuga ko Ubwongereza bwugarijwe n’ubujura bw’imodoka nk’izi zibwa zikazanwa muri Africa kugurishwa ku batazi ko zibwe, akavuga ko bashimira ubufatanye ba Police mu bihugu bimwe na bimwe nk’u Rwanda bifatanya mu kuzifata hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ibyuma bipima imodoka bikamenya ko zishakishwa kuko zibwe.

Ni imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Sport
Ni imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Sport
Abongereza baje gufata iyi modoka baganira n'abayobozi muri Police ACP Kulamba na ACP Twahirwa
Abongereza baje gufata iyi modoka baganira n’abayobozi muri Police ACP Kulamba na ACP Twahirwa
Imbere imodoka iracyari nzima na moteur yayo
Imbere imodoka iracyari nzima na moteur yayo nubwo imaze igihe kinini iparitse
Imbere muri iyi Range Rover
Imbere muri iyi Range Rover
Imodoka yari yibwe mu Bwongereza ikagurishirizwa i Rusizi hagati y'umurundi n'umunyecongo
Imodoka yari yibwe mu Bwongereza ikagurishirizwa i Rusizi hagati y’umurundi n’umunyecongo
Systeme y'imodoka kugira ngo ikore kandi ikurikiranwa abayibye babanje kuyica
Systeme y’imodoka kugira ngo ikore kandi ikurikiranwa abayibye babanje kuyica
Uyu mukozi w'iperereza mu Bwongereza wasubijwe imodoka
Ward,umukozi w’urwego rw’Abongereza rushinzwe iperereza ku byaha mu karere niwe wasubijwe iyi imodoka
Basinya inzandiko ko bakiriye iyi modoka
Basinya inzandiko ko bakiriye iyi modoka
 David Ward waje gutwara iyi modoka avuga ko Police y'u Rwanda yakoze akazi kayo mu buryo bw'umwuga koko
David Ward waje gutwara iyi modoka avuga ko Police y’u Rwanda yakoze akazi kayo mu buryo bw’umwuga koko
ACP Celestin Twahirwa umuvugizi wa Police y'u Rwanda
ACP Celestin Twahirwa umuvugizi wa Police y’u Rwanda agira inama abantu kwirinda kugura ibintu bihenze bitari bishya batanazi neza aho byaturutse
Bashyikiriza imodoka inzego zibishinzwe mu Bwongereza ngo zizayigeze kuri nyirayo
Bashyikiriza imodoka inzego zibishinzwe mu Bwongereza ngo zizayigeze kuri nyirayo

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Rwanda Police Oyeeeeee

  • Polisi yacu Oyeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!! Twe abaturage turabakunda peee, kandi nukuri mikomereze aho

  • Iyi modoka kabsa yari mutupi, hano police iba yagaragaje ko iri tayari mu gukumira ubujura ubwo aribwo bwose naho buva bukagera, ahubwo abajura b’abamamodoka bararye menge ubwo se niba iziva i mahanga zifatwa ubwo imbere mu gihugu kuzifata ni nko kunywa amazi, kuko ntago warya ibijumba ngo umuceri ukunanire. Kudos Rwanda police keep it up.

Comments are closed.

en_USEnglish