Digiqole ad

Kigali: Abamotari bigaragambije bashinja umupolisi gukubita umwe muri bo

 Kigali: Abamotari bigaragambije bashinja umupolisi gukubita umwe muri bo

Ibi byateje impagarara mu minota runaka mu mujyi rwagati

Ahagana saa sita kuri uyu  wa gatatu rwagati mu mujyi wa Kigali abamotari hafi 100 (bagendaga bahasimburana) bagaragaje akababaro kabo nk’abigaragambya ubwo umwe muri bo basangaga akubiswe n’umupolisi ubwo yari ari kuri moto ye, ndetse ngo Police igahita itwara moto ye. Police y’u Rwanda yahise itegura ikiganiro n’abanyamakuru hazamo uyu mumotari bivugwa ko yakubiswe arabihakana, Police nayo ivuga ko itamukozeho ahubwo yigwishije ubwe.

Abamotari benshi bakuranwaga hano bavuza amahoni bagaragaza ko babajwe n'ibyakorewe mugenzi wabo
Abamotari benshi bakuranwaga hano bavuza amahoni bagaragaza ko babajwe n’ibyakorewe mugenzi wabo

Inkuru ya kare: Abamotari bavuzaga amahoni cyane, bavuga ko batishimiye ibikorewe mugenzi wabo ngo Police yashinjaga amakosa yo mu muhanda.

Umwe mu bamotari yabwiye Umuseke ko yabonye mugenzi we anyura kuri ‘feux rouge’ z’iruhande rw’inyubako nshya ‘M Peace Plazza’ (ukatira umuhanda utakigendamo imodoka) maze ngo umupolisi amuhagarara imbere amukubita umugeri aragwa, undi mupolisi nawe aje kumumufasha abamotari nabo baba bahageze ari benshi bavuza amahoni cyane baramurekura.

Ngo hahise hagera abandi bapolisi benshi maze bajyana uyu mumotari kwa muganga banatatanya mu ituze aba bari birunze aha bateje impagarara.

Umumotari bivugwa ko yakubiswe n’umupolisi umugeri, yagaragaye arambaraye hasi asa n’ubabara cyane.

Aba bamotari nta rugomo rundi bakoze uretse kugaragaza akababaro kabo kubwa mugenzi wabo.

Nyuma gato Police yamuteruye ajyanwa kwa muganga abamotari basaga n’abigaragambije babona gutuza basubira mu kazi kabo.

Umumotari wakubiswe aryamye hasi atarajyanwa kwa muganga
Umumotari wakubiswe aryamye hasi atarajyanwa kwa muganga
Ibi byateje impagarara mu minota runaka mu mujyi rwagati
Ibi byateje impagarara mu minota runaka mu mujyi rwagati
Abamotari basaga n'abafunze umuhanda ari benshi bavuza amahoni
Abamotari basaga n’abafunze umuhanda ari benshi bavuza amahoni

 

Police irahakana gukubita umumotari, motari nawe ngo ntiyakubiswe

Umumotari Valens kuri Police yavuze ko ntawamukubise ngo yari yirembeje nk'uwakubiswe
Umumotari Valens kuri Police yavuze ko ntawamukubise ngo yari yirembeje nk’uwakubiswe

Inkuru ya nyuma: Mu kiganiro n’abanyamakuru ku kicaro cya Police ku Kacyiru, umumotari wagaragaye aryamye ndetse na bagenzi be bakavuga ko yakubiswe bikabatera ikimeze nko kwigaragambya, yavuze ko atakubiswe, Police nayo ihakana ko umupolisi wayo yaba yakubise uyu mugabo, ahubwo yiryamishije hasi.

Umumotari witwa Valens Twagirayezu yabwiye abanyamakuru ko asaba imbabazi kuko ngo yemera ko yari akoze amakosa yo mu muhanda, ndetse avuga ko umupolisi ngo nta kintu yamutwaye atamukubise nk’uko byavuzwe.

Commissioner of Police George Rumanzi, umuyobozi w’ishami rya Police y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda yavuze ko uyu mumotari yakoze ikosa nkana ryo kurenga icyapa kibuza kwinjira mu muhanda w’abanyamaguru gusa (car free zone).

Ngo aha yaharenze umupolisi amuhagaritse ariruka maze agonga insharo “bordure” y’umuhanda aragwa.

Ati “Bikimara kuba bashakaga gutwara moto ye, umupolisi aramubuza maze yigwisha hasi nkaho yapfuye, abandi bamotari baraza bateza akajagari, gusa nta mu motari wapfuye, nta mu motari wakomeretse.”

CP Rumanzi yavuze ko iyo myitwarire atari myiza, ndetse ko niba umupolisi aguhagaritse ugomba guhagarara; Ngo icyo basaba abamotari ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda. Hagati aho Police ikomeje iperereza.

CP Rumanzi yongeye gusaba Abamotari kubahiriza amategeko y'umuhanda no kubaha Abapolisi ku muhanda
CP Rumanzi yongeye gusaba Abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda no kubaha Abapolisi ku muhanda

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKEE.RW

51 Comments

  • Yaba umumotard yaba umupolisi bose bari mumakosa kuko umumotard ntago yari gukubitwa numupolisi amuziza ubusa ubwo hari ibyo batumvikanyeho cyangwa wasanga yamubwiye amagambo mabi naho umupolisi nawe akamukubita, policeman ariko nawe amakosa afite ntago yemerewe kwihanira kuko hari inzego z’ibishinzwe.

    Gusa nanone jye ku ruhande rwajye aba basore babapolisi murabarenganya ese buriye ubundi wakwirirwa uhagaze kuri ririya zuba umuntu wese ukuzanyeho akarindi wakitwara gute? mujye mububaha baba bakoze. Wasanga abamotard kubera ikinyabupfura cyabo gike bagira yamubwiye nk’amagambo mabi umusore nawe kubera na ryazuba aba yiriwe ahagazeho kwihangana bikamunanira nyine agahita amutera.

    Ndakurahiye najye arijye nkora kariya kazi ukanzanaho imiteto cyangwa akarindi nakwijijisha nkagutera butine y’umurundi.

    Gusa reka dutegereze ibyo police iri butangaze turamenya ukuri kandi turabizi ko itabeshya, nubwo ntari umunyamakuru iki kiganiro najye ndumva nakitabira

    • Muranyumvira uyu Juma ra!! Ngo yamukbita butine nawe!
      None se niba babazwa no kwirirwa bahagaze kuzuba bagiye bajyana imitaka ariko ntibagire umujinya!
      Uyu mupolisi yakoze ikosa rikomeye pe, abihanirwe.

      • Muvandimwe Nicole ntago navuze ko ari bose, ejo bundi umuotard yaranyitambitse mubwiye ngo wagiye ugenda neza ahita antuka igitutsi ntasubiramo gusa icyo nzicyo iyi saga hari ikibyihishe inyuma ahubwo reka dutegereze ibyo police idutangariza naho guhanisha imigeri byo ntawe ubushyigikiye mu gihugu cyacu cy’amahoro

    • juma ati abamotari nta kinyabupfura bagira nonese ubwo umupolisi yamurushije ikihe ibyo kwirirwa kuzuba niko kazi ahemberwa ahubwo njye nakwibaza nti abo ba polisi iyo babuze ikinyabupfura cy’ababyeyi babura n’icyo mu ishuri ?ko nziko nanyuma y’ishuri igihe bamara babigisha ikinyabupfura mukazi ni kinini pe ahubwo njye nisabira ababishinzwe kujya bahana bigaragarira buri wese uwo ukora ibyo yiboneye agasebya igipolisi cy’umwuga dufite rwose

    • ndibaza imyaka ufite amashuli wize icyo ukora ese ugira abavandimwe ntasoni uravuga amafuti nkayo.
      guhanisha imigeri bikwiye kuba mugihugu gifite umutekano?

      • Ariko rero namwe abanyamakuru muarsebanya reba nkubu mwanditse ngo umupolisi yakubise umumotard umugeri hagati y’amaguru kandi ngo ahubwo umumotard bamuhagaritse yanga guhagarara arakwepa agwa muri rigori ntimugasebye police yacu.

        • Umupolisi yagombaga kwamwandikira, cg yamutoroka agakoresha ubundi buryo bujyanye no gushakisha abanyamakosa. Noneho yari kumurasa iyo agira imbunda. Abapolisi nibeza ariko harimo nababi, uzi umuntu ugahagarika ngo inzara irishe ngo numuhe cash, then twabivuga ngo turabeshya!!! Buri wese afite ikosa rye nta mwere urimo hano.

  • ngaho nyumvira amarorerwa yabo polices iyo bamwandikira se nti bamukubite niba yakoze nikosa ibi nibyo tuzajyana muri 2017? musaza dutabare tuzumve ibihano nawe yafatiwe.

    Bigize nk’Imana nta driver ukivuga mu muhanda

  • Hari n’undi mumotari uheruka gukubitwa n’umupolisi i Rugobagoba ho mu karere ka kamonyi ahita ajya kumufungira i Runda nta dossier Afite. Muri icyo kiganiro mutubarize uko icyo kibazo cyacyemutse kuko ndabizi Badege yarakimenyeshejwe. No ku Mugina hari Comanda ukubita Abaturage. None se POLISI nikomeza gukora gutyo igihugu kiragana he?

  • ariko natwe abaturage turakosa kbsa ese nkiyo polisi iguhagaritse ukigira igufwa ubwo uba wumva utahanwa iyo negociation zanze haza imbaraga

  • ari uyu mu polisi ibyo yakoze ntabwo aribyo pe.
    ariko abamotard nabo ibyo bakora birakabije!! ahubwo nibaza impamvu polisi idashyira ahagaragara ibintu bariya ba motard bakora??? akenshi polisi irabahagarika bakanga guhagarara.none se bazabareke nibyo mushyigikiye? ese si twebwe twirirwa tuvuga ngo baratwiba, nta permit bagira, bamwe batwara nta na moto bazi, bahora bagusha abantu kubera bamwe baba banyoye imogi,….nibindi.ese ni kuki aho moto yakoze accident aba motard bose bahita bahagarara ngo nuko ari mugenzi wabo wakoze accident? jyewe ndabona bakwiye kwigishwa indanga gaciro nyarwanda kuko bamwe muribo ntazo bagira peeee!

  • No law? just gukubita abantu gusa.

  • yerekanye ubunyamwuga bucye nikinyabupfura gike

    naho abamotari abamotari bamwe ntakinyabupfura bagira ariko sikobyari gukyemuka n’ gusa icyo nabwira abigaragambya ntibakagendere mukigare umuntu nimugari wasanga nawe yari yamukosereje kamere ikazamuka muziko kuri iyisi abantu tudafata inyanzuro kimwe

  • mutuze ukuri kuzajya ahabona ntankuru y’impamo kugeza ubu turumva y’uwari ahibereye biba,,gusa niba yakubiswe yihangane .kubwo imana aravuzwa akire.

  • Va ku birara by abamotari numupolisi utararezwe.

  • Abanyamakuru murakabya, abamotari 100, wababonye cg nugukunda byacitse ?????

  • Abamotari nabo nibisubireho bubahe inzego z’umutekano kuko hari igihe bakeneka polisi amuhagaritse nawe ukumva urababaye.Ese ubundi hariya umunyamaguru ko ahagenda yisanzuye azi ko nta kinyabiziga kihanyura ngo akore attention iyo ahagongera abantu? Njyewe niba yanamukubise yamaze none se byari kuba byiza iyo motari yandagaza umupolisi mu muhanda yambaye na uniforme ya leta? Njye iyo mbona ndyamye ngasinzira nkicura haba ku zuba cyangwa mu mvura bo bari ku gasozi barinze umutekano wanjye mbiha agaciro cyane

  • Abamotari ni abanyamafuti hafi ya bose,kuko bagira ikintu cyo guhora bashaka guhangana na polisi,bakabasuzugura bikabije! sinshidikanya ko uyu mu motari yigize kuriya kugirango ayobye uburari ntahanwe.

  • Abapilisi bo muri Traffic bagira urugomo n amashyari….baba bashaka gukomesha abantu…cyane nkiyo bagufashe usohotse ahantu uvuye kurya ibyawe… bakwigirizaho nkana… akenshi banakubita abantu kandi nta burenganzira babifitiye….

  • Uyu mumotari biragaragara ko bamushyizeho iterabwoba sinumva ukuntu umuntu yakwiryamisha ngo arashaka kubeshyera polisi.Ese abasawa napolisi nabo baba birashe doreko bamaze kuba benshi?

    • Ibyo mwese muvuga ndabona ntanumwe waruhibereye, ngewe byose byabaye mbibona, abamotari nabanyamafuti ahubwo bose babafate abakoze iriya myigaragambyo. uziko umuntu yipfusha ukagirango yahohotewe kdi ari muzima?

  • nibatabare kuko aba motari hafi yabose banywa imogi nizo zibatera kumera nkabasazi,naho abapolisi naho barihangana pe abamotari barabasuzugura bagenda babatuka inzira yose nukuri nuko arigihugu cyabanyarwanda cyuzuye umutekano naho bagiye ahandi byabagora

  • ahubwo mugire inama abo bamotali kuko bica amategeko nkana, rimwe narimwe bagateza ibyago bagahita biruka. birakwiye ko habaho imikwabu kubamotali nta kujenjeka hakurikijwe amategeko. mube abanyakuri kuri comment mutanga .

    • Uburyo batangamo ibyangombwa kubakora taxi moto bigomba guhinduka hakarebwa ibindi bizami babakoresha kugirango umutekano wo mumuhanda urusheho kwiyongera naho ubundi baratumaraho abantu pe impanuka nyinshi zisigaye nibo bari kuzitera

  • HARIMO URUJIJO

  • Birababaje kdi biteye agahinda ibyo Police yu Rwanda twizeraga kandi twubahaga kubera ubunyamwuga yakoze. Gufata ugakubita umuntu umugeri akagwa muri kaburimbo birakabije kdi birababaje cyane ni guhutaza uburenganzira bwa muntu bikabije. Abashinzwe uburenganzira bwa muntu ko buhotorwa barabivugaho iki (Rwanda Human Rights Commission?
    Aba motars bagenzi be bagize neza kutabyishimira bigaragambya naho ubundi ntibyari buzamenyekane.

    PS: ku bantu bazi kureba neza kundusha ko mbona Imyenda yari ya mbaye agushwa hasi( Jeans agakoti ndetse n’umwenda usa nka tshirt itukura indani)itandukaniye niyo yagaragaye yambaye (umupira w’umukara)muri interview Police yatanze. Police kubera ubuntu bwiza cyane bwayo yaba yanamutije imyenda ajyana mu nama n’abanyamakuru?

  • hahahaaaaa! babanje kumujyana hanyuma bamwereka itangazamakuru ngo abeshyuze ibyo yari yavuze?!! niba muzi neza aho bamufatiye ntabwo yari kwigisha hasi ahubwo yari gukizwa n’amaguru! yakoze ikosa ryo kurenga ku mategeko ariko ntabwo yari guhanishwa gukubitwa!

  • Wowe witwa Yve udashaka kuvugako abapolisi batanywa urumogi! Cyane cyane abatuye i Huye narabiboneye bararunywa cyane bagakabya! Wagirango nta mashuri bafite per!

  • Ibi navuze ko haza kugaragara ukuri, uyu mumotard ni umunyamakosa yagiye guca car free zone aziko byemewe hanyuma banamuhagaritse ashaka gukwepa niko kwkitura hasi amakosa yose bayagereka kuri police kuva na kare nabivugaga ko police irenga umwuga na discipline batozwa ntago byatuma bafata umuturage ngo bamukubite cyangwa bamukomeretse noneho mu rhame kandi ari nicyaha gihanirwa n’amategeko. Mutubabarire ntimugateze urubwa inzego zacu kuko ziturindira umutekano zinarangiza ntashimye uyu mumotard wemeye amakosa kandi ndabizi neza ko azagabanyirizwa ibihano ikindi abantu batwara ibinyabiziga ntugerageze twubahirize amategeko y’umuhanda naho tuzigera duhurira na traffic police.

  • Ariko abo ba motar nibajyanwe mu itorero

  • Yemwe ba motari mwe niba ari akavuyo mushaka muzakabona ,ahubwo nimubikore rwose kuko bituma hari ingamba zindi zifatwa,mutuma abantu bagira ibindi bitekerezo,
    Ariko iyaba ari nkawe ngo uhagarike umuntu yange guhagaragara ndebe!!!!!bazafate umwe mu bayobozi ba bamotari nibura yiriranywe n’umupolisi arebe agasuzuguro k’abamotari bagira!!!!!!ngira ngo we yahava yarize.ahubwo abapolisi bagira kwihangana gukomeye.umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaha mugenzi we ariko ntafite ubwo gusuzugura.plz,ba motari mwe mushobora kuba mwazambije ibintu aho kugira ngo bikemuke.muraza kureba ingamba mufatirwa tuuuuu!!!!ntabwo abanyarwanda tuzihanganira umuntu wese wateza akavuyo n’akaduruvayo mu gihugu cyacu!ntitwifuza ko hakoreshwa izindi mbaraga ariko mureke uburere buke plz!!!!!

  • Abo bamotards bigaragambyaga bari bahawe uruhusa n’ubuhe butegetsi? Kuki mu Rwanda bahora muri Théatre? umumotard nyuma yatangaje ko ntacyo yabaye, ibi ntibisanzwe.

  • Ni ukuri ntimugashyigikire amafuti. Ubundi uriya mumotari yanyuraga hariya ajyahe ahazi ko habujijwe kandi ahabona icyapa ndetse n’umupolisi? Ahubwo bamukurikirane bamenye niba nta kibyihishe inyuma abantu bakora ibintu nka biriya tunafite abashyitsi ba CAN.Mbese uriya mupolisi iyo uriya mumotari amucaho we ntiyari kubihanirwa n’akazi. Ikindi njye numva ko umupolisi atasagarirwa ngo arebere ye kwitabara ngo ni discipline.Njye bose simbazi ariko urebye ahantu byabereye uretse gukunda byacitse polisi nta kindi yari gukora kuko ntiyari kwandikira umuntu kandi ashaka kwiruka ngo amucike.

  • hariya Police yarahagaze nta kinyabiziga cyemerewe kuhagera,kuki mushyigikira amakosa? ikindi abamotari kwinjira aho habujijwe nurusaku rw’amahoni ibyo niki? moto yose yageze hariya yarikwiye gufatwa nyirayo agahanwa duhe agaciro umupolisi ndetse n’akazi ke mumenyeko aho twahoze twahavuye ariko tutahibagiwe nubwo turenzaho ntimukeko……. murakoze.

  • Murasetsa nibura nawe bamubonye ngewe kobatwaye bro tukamubura ntamaze 2 year twaramubuze kd bavuga ngo ntamuntu ufungirwa aha tazwi police rimwe narimwe iratubeshy

  • Niba nyri ubwite yemera ko yakosheje se kandi ndumva nta rund rubanza. Gusa n’abashyiraho amategeko bage bashishoza hari amategeko ajyaho ugasanga abangamye. Urugero nk’itegeko ry’ubutaka: Ubyumva kundusha yansobanurira impamvu umuntu asorera ubutaka bwaba mu mugi cg mu cyaro?. Dore amakosa ari muri uyu musoro.1 unyuranye na principles zigenga imisoro aho bavuga ko uwagize icyo yinjiza ari nawe usorera Leta bityo ntibyumvikana gusorera ubutaka utuyeho nta kindi gikorwa kigamije ubucuruzi ubukoreraho ahubwo ubwifashisha kugira ngo ubashe kubaho . 2. Kuba hari abasonerwa uyu musoro igihe bigaragaye ko bakennye kandi nabo bagombaga gusora binyuranye n’irindi hame rivuga ko imbere y’umusoro abantu bose bareshya kandi bafatwa kimwe. 3. Unyuranye n’amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu aho bavuga ko umuntu afite uburenganzira bwo kugira icumbi.Bivuze ko niba usorera ubutaka utuyeho ngo ni uko buri mu mugi bivuze ko ucumbikiwe bityo igihe unaniwe kuzuza ibyo ugucumbikiye agusaba nta burengazira ufite ku icumbi! Uyu musoro wica irindi hame rivugwa mu itegeko nshinga rivuga ku burenganzira bwo kubaho kubera ko kugira ngo ubeho ubanza kugira aho uba.Niba kugira aho uba bisaba kubanza gusorera ubutaka ubayeho bivuze ko uburenganzira bwawe bwo kubaho butuzuye. Uyu musoro unyuranye n’ubundi burenganzira buvuga ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira bungana n’ubw’abandi ku gihugu cye bityo ntibyumvikana ukuntu abatuye mu mugi babanza kuhasorera nyamara abatuye mu cyaro ntibasorere aho batuye. Uyu musoro wica ihame rivuga ko imbere y’amategeko abantu bareshya. Bityo ntibyumvikana ukuntu umusoro ureba abanyamugi nturebe abanyacyaro.Uyu musoro bawita ubukode bivuze ko ubutaka bwose ari ubwa Leta kandi iyo babarura imitungo umuntu afite bagashyiramo n’ubutaka. Ibi nabyo bifite inenge: 1. Binyuranye n’amahame y’ibaruramari abuza uwo ari we wese kwibaruzaho ikintu kitari icye ndetse no kugisorera 2. Niba ubutaka ari ubwa Leta nta kuntu ubukodesha abwibaruzaho akanabwita ubwe kuko si ubwe ni ubwa Leta nyine bityo birabujijwe guhererekanya hatanzwe amafaranga cg mu bundi buryo bidakozwe na nyirabwo.Iri tegeko rigumye gutya bakwemerera n’umuturage gutanga ingwate ku nzu itari iye yakodesheje mu gihe runaka muri Banki. 3. Niba ubutaka ari ubw’umuturage nk’uko bivugwa ntibyumvikana ukuntu Leta ikodesha ibitari ibyayo. Ibi byaba binyuranye n’ihame ry’itegeko Nshinga rivuga ko umuturage afite uburenganzira ku mutungo we kandi ko umutungo we ari ntavogerwa. Na none kugena agaciro ubutaka buzakodeshwaho harimo ikibazo kuko ubutaka bushobora kuba bunini butera nacyo bukumariye ndetse n’uburi mu mugi ntibukwiye gukodeshwa kimwe bitewe n’ibintu byinshi. Reka ndekere aha navuga byinshi kuri iri tegeko gusa mundekere comment ihite kuko ifitiye benshi akamaro

  • Abapolisi bo muri Traffic bigize IMANA kandi nabo bamwe muri bo ni abanyamafuti babi. Ni uko ari ibidashoboka niba ibintu byose byakorwaga n’abasirikare bacu naho abapolisi dufite bamwe nabo bakora nk’ingegera cyane cyane abo muri Traffic nyine.

  • Ni byiza ko Abanyarwanda batanga ibitekerezo kuko hari ibyubaka buri wese atoramo, ndetse n’ ibisenya bituma abantu bafata ingamba! Abamotari mu bisanzwe basanganwe amakosa menshi mu muhanda, buri wese mu mwuga we amakosa ntabura, kuko burya ukora ni nawe ugira amakosa, kuko utakoze nta ho yahurira n’ izo nzitizi mu kazi. Hari abagaragaje uburyo abapolisi baruha mu kazi, ndetse n’ akazi bakora hatabayeho kugendera kuri etique professionelle habaho amarorerwa aruta ayo muba mwabonye. Gusa hagomba kubaho koroherana, buri wese akubaha akazi k’ undi kandi ntihagire uwumva ko hari akazi koroshye kurusha akandi. Nta bwo umupolisi yagombaga kumukubitira mu muhanda kuko bitanga isura mbi haba ku banyarwanda bamureba haba no ku banyamahanga babareba. Uwo mu motari yari afite nimero ziranga moto ye, yari afite na gilet iriho nomero imuranga, yagombaga kubifata akamulipotinga, agafatirwa ibihano bimukwiriye. Ikindi hagombye mu rwego rwo kurengera abapolisi muri report batanga cyangwa n’ ibindi bibazo bahura na byo hagombye igikoresho kifashishwa yaba telefoni ifotora, yaba camera ku buryo niba habaye amakosa nk’ ayo bigaragazwa n’ amashusho yafashwe hatabayeho itererana ry’ amagambo ari na ryo riganisha kurakaranya birangiza abantu barwanye hanyuma ugasanga habaho kwitana bamwana ngo uriya ni we ufite amakosa kurusha mugenzi we. Mugire amahoro.

    • wOWE WIYITA NDUMIWE UBUNDI KO ARAHO BIHERA WUMIJWE NIKI? ESE KO WABIKURIRIJE KANDI kandi mbona nyirubwite yiyemereraok yiryamishije hasi atanakozweho numupolice ibyo uvuga urabikura hehe ese ubundi abavugaga ko yakubiswe mbere yuko iyinama iba bo babikuye hehe nunvishe kuri radio imwe mugitondo bavuga ngo bamukubise amahembe ya motor munda babikuye hehe? ese ko muvuga mushinja mwavuze ahubwo mutanga inama.

  • Ariko manaweee ,impamvu muvugibibyose numutekano ubakirigita dukesha inzego zumutekano zacu,ubu umupolice yasanze umumotali ntamakosa aramukubita?mwagiye muba abantu bareba kure,bakurehose amategeko yo mumuhanda kugirango abamotali bagubweneza? police yakoze akazi ishinzwe ahubwo twirinde kubasagariramukazikabo,iyo turara tugenda amasaha 24/24 harumumotali ubuducungiye umutekano?ahubwo kobagutwara bakanakwiba,motari mwisubireho kabisa mwubahe inzego zumutekano kuko zidufatiye runini murakoze.

  • erega mu bamotari harimo abantu bavuye mu mashyamba(FRLR)baza kwiyoberanya mu bandi bamotari nibo bakora biriya.ahubwo mushishoze.hari uwavuze ngo hari ikibyihishe inyuma uretse ko ntacyo bakora

  • harimo amamoto y’aba FDLR akorera mu mihanda yacu .uko mubabona bose siko ari abamotari bazima.be careful

  • Niba abamotali,batangiye kujya bashaka kwandarika inzego zumutekano,ngo turimugihugu cyamahoro,niba hara bagize amahirwe yokugera mubihugu duturanye,nka kenya,uganda,tanzania,uzasuzugure inzego zumutekano urebe kobata kumenumutwe,none murwanda umuturage wumumotali,arahangara ofisiye wigihugu wayambitse nanyakubahwa president ware puburika yurwanda ,akaguhagarika arimukazi ukirukanka wabona bikomeye ukipfisha?njye bira nantangaje,ntahobiba kuba umuntu ari mukazi ukamusuzugura,bamotari nshuti zanjye mwisubireho mwitware neza, nibitabibyo ,leta yabafatiringamba zibashaririye,bagakuraho akazi kubumotali kandi ntacyomwakora ,mugendere kumategeko ,ubundi umutekano wacu usagambe nziyuko police yacu ita guhohotera murakoze,

  • yarikumwandikira ntiyari gutuma havuka imvuru amafaranga yarikumwandikira byarikugaragaza ikosa ariko ungubu ntakosa tubona turebe gitera

    • Yari kumwandikira se ate yashatse kumuhagarika undi agashaka kwiruka ngo amuceho.Ariko uzi ko hariya hantu yashoboraga kuhagongera abantu benshi kuko abanyamaguru bahagenda bisanzuye nta gukebaguza kuko ntawe uba ahatekereza ko hari ikinyabiziga cyahamusanga kubera hari icyapa ndetse n’umupolisi. Ahubwo uriya mu polisi afite ubunyamwuga kuko iyaba undi aba yahise arasa akeka ko atewe. Gutinyuka hariya hantu unahareba ibyapa. Ahaaa! Umenya wa mugani yari yasinze cyangwa yanyweye ibiyobyabwenge
      .

  • Ibipingamizi gusa. Iyo usomye comments uhita umenya uwayanditse. Police irakora kandi irakora naho abambari ba Twagiramungu mu zamusange niba mudashaka kubana inzengo zishinzwe umutekano.uyobewe amafuti y’abamotari ninde muri uru Rwanda? Ba contre succes bakokufaga pamba.

  • Ndibaza abantu bakivuga ngo uwo mumotari yarakubiswe icyo bashingiraho.Nyir’ubwite yivugiye ko nta mupolisi wamukubise, ahubwo ko yaguye muri bordure ubwo yahungaga kubera amakosa yari amaze gukora.Ikindi kandi, Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda,CP George Rumanzi yasobanuye neza uko byagenze.
    Abantu bakwiriye kureka kuremekanya ibintu kugira ngo bakunde bumvikanishe ko yakubiswe kandi mu by’ukuri bitarabayeho.Polisi yacu ni inyamwuga.Mureke gushaka kuyambika icyasha.

  • cyakora byo abapolice ntakinyabupfura abenshi bakigira p basigaye bagira umujinya nkuwabasivile ,nibase umupolice adashobora kwihanganira umunyamafuti ngo amuhanishe itegeko ahubwo akihutira kumukubita urumva hataba hajemo guhangana sh rwose nibarebe uko babikosora nahubundi muri gusebya urwanda p

  • Umuntu wari kuri moto yaguye kuri bordure gute? moto yasigaye he? ese nayo yaba yaguye irangirika? Yabanje arayiparika hanyuma aragwa?biragaragara ko harimo ibibazo byinshi biruta ibisubizo.Gusa kuva CHAN igiye gutangira mu Rwanda byaba byiza ari abamotards ari abapolisi bakwirinda ikintu cyose cyahesha igihugu isura mbi. Nicyo cyatumye Motard ahabwa inama akibwiriza kuvuga ko atigeze akubitwa! wagira ngo ni cinéma cyangwa théatre kandi urubanza ari uruca bana.

  • Abamotari tugomba kububaha polisi ntibasagarire kuko nabo bokoreye ibikarito bajya gusabako ingingo yi 101 ihinduka.

  • Abamotard nta kinyabufura bagira,harimo n’abajura njyeweho bambujije gutera imbere,ngura telephone igezweho na gira ngo nkifashe mu ntoke ndi ku muhanda ntumenya iyo moto ivuye nk’ikimanuka ugasanga barayipepuye da!ngasigara ndirira mu myotsi nka bakame.Uriya mupolisi ararengana abamotard harimo abanyarugomo harimo abambuzi b’inzobere abandi bagakorana n’abajura .Cyokora ndagira inama abantu bakunda gutega moto cyana cyane nijoro kwitonda.

Comments are closed.

en_USEnglish