Digiqole ad

Police iravuga ko umutekano muri CHAN wabaye ntamakemwa

 Police iravuga ko umutekano muri CHAN wabaye ntamakemwa

Ku bibuga hamwe na hamwe ba ‘officier’ muri Police nabo baramanuka kugira ngo barinde umutekano

 Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ishimira abitabiriye Shampiyona y’Ibihugu ya Afurika(CHAN) uburyo bitwaye  kugirango irushanwa ryose rigende neza. Ikemeza ko iri rushanwa ryagenze neza mu mutuzo muri rusange.

Ku bibuga hamwe na hamwe ba 'officier' muri Police nabo baramanuka kugira ngo barinde umutekano
Ku bibuga hamwe na hamwe ba ‘officier’ muri Police nabo baramanuka kugira ngo barinde umutekano

U Rwanda nirwo rwakiriye iri rushanwa ku nshuro yaryo ya kane, riba kuva taliki ya 16 Mutarama kugera kuri uyu wa 07 Gashyantare 2016 aho rirangiye ryegukanywe na Congo Kinshasa mu bihugu 16 byari byaje guhatana.

Umutekano waranze iri rushanwa wabanje kwishimirwa cyane n’amakipe yaje mu Rwanda nk’uko bamwe babitangarije Umuseke.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa avuga ko iri rushanwa ryateguwe neza ku buryo nta kintu kigeze kibaho cyahungabanya umutekano mu gihe imikino yose yabaga.

ACP Twahirwa ati “Abapolisi baherekeje abaje bayoboye amakipe, abakinnyi n’abafana aho babaga hose no mu myitozo ,ubufatanye hagati y’abateguye bakanahagararira  irushanwa  hamwe n’abashinzwe umutekano bwabaye ntamakemwa.”

Uretse imikino ya nyuma, undi mukino wahuruje imbaga muri iri rushanwa  ni uwahuje u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wakinwe mu mpera z’icyumweru cyashize. Kuri uyu mukino, Polisi yaherekeje amagana y’abafana ba Kongo kuva ku mupaka wa Rubavu kugera I Kigali.

Umubare munini w’abafana bavuye muri Uganda na Kongo kuva iri rushanwa ryatangira, Polisi y’u Rwanda yashimye imyitwarire myiza berekanye mu ngendo zabo bafatanyije na bagenzi babo b’Abanyarwanda.

ACP Twahirwa avuga ko uko abafana bitwaye byari bushimishije, ko nta kibazo cyabayeho mu bikorwa byo gusaka.

Ati “dukomeje kugira ikizere ko  inzego zacu zishinzwe umutekano zifite ubushobozi bwanakwakira amarushanwa arenze aya.”

U Rwanda ni ubwa gatatu rwakiriye ishushanwa ryo ku rwego rwa Afurika, nyuma yo kwakira neza igikombe cy’ibihugu cy’abatarengeje imyaka 17muri 2011 n’icy’abatarengeje  imyaka 20 muri 2009 .

*****************

1 Comment

  • Nibyo koko umutekano wari ntamakemwa haba mu nzira tugana ku bibuga haba ku bibuga muri rusange hose police yacu yitwaye neza, ahubwo jye mbona kuriya batanga award nyuma y’amarushanwa na police yari ikwiye award ya overprotecting award nta nkomere ku kibuga nta guhutaza kabsa jyewe police yacu nyikuriye ingofero ahubwo uyu mutekano wo ku kibuga niwo twifuza nidushaka kumva babbafana ba rayon sports bigize akaraha kajyahe bongera guteza imirwano cyangwa imidugararo hanze ya stade.

Comments are closed.

en_USEnglish