Digiqole ad

Ikiganiro kuri Internet cyahaye Ntigurirwa amahirwe yo kwiga mu Bwongereza

Umusore w’umunyarwanda wamenyekanye cyane muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu gukina amakinamico (Stars du Theatre) akumvikana no kuri Radio Salus mu biganiro byo gusetsa (Urwenya), Hyppolite Ntigurirwa agiye kwiga muri Kaminuzayitwa University of Bristol mu Bwongereza kubera kumenyana n’umwarimu waho bakaganira binyuze kuri Internet.

Ntigurirwa ubucuti n'umwalimu kuri Youtube bwamuhaye amahirwe yo kwiga i Bristol
Ntigurirwa ubucuti n’umwalimu kuri Youtube bwamuhaye amahirwe yo kwiga i Bristol

Ntigurirwa yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari afite imyaka irindwi gusa muri icyo gihe. Ubu aritegura gukomereza amasomo ye muri iriya Kaminuza nyuma yo kumenyana n’umwarimu uhigisha biciye kuri YouTube.

Hyppolite Ntigurirwa ukomoka mu Ntara y’Iburengerazuba (Cyangugu), afite imyaka 27, se umubyara yishwe muri Jenoside ndetse yanabuze abo mu murango we bagera kuri 80 bose bishwe muri Jenoside yabaye mu 1994.

Uyu musore wari muto muri icyo gihe yakijijwe no kwihishahisha mu bihuru mu gihe cy’amezi atatu aho yahungaga Interahamwe ziganjemo abantu benshi yari azi.

Ubwo Ntigurirwa yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (i Butare) yaje kwandikira umwarimu muri Kaminuza ya Bristol witwa Prof Tariq Modood, ndetse akajya akurikirana ibiganiro bye ku rubuga rugaragaza amashusho rwa YouTube.

Byaje kugera aho, Ntigurirwa ahamagara Prof Modood, umwe mu mpuguke mu gihugu cy’Ubwongereza mu bijyanye n’ibitekerezo na politiki bishingiye ku ivangura, ubusumbane bw’amoko, urujya n’uruza rw’imico ndetse n’ibijyanye no gutandukanya amadini na politiki, baramenyana baza kuba inshuti.

Ntigurirwa ubu aratangira icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’amasomo y’imibanire y’abantu (sociology), mu cyumweru gitaha muri kaminuza ya Bristol, iyi kaminuza ikaba yaramwemereye ama pound ibihumbi 10 (£10,000) ni ukuvuga miliyoni zisaga 10 mu mafaranga y’u Rwanda azamufasha kumubeshaho.

Uyu musore azaba kwa Prof Modood n’umuryango we mu gihe cyose azaba yiga, ibi bikaba byarifujwe n’umugore wa Modood, witwa Glynthea nk’uko bitangazwa na Daily Press.

Ntigurirwa, wasigaranye na nyina umubyara i Cyangugu na bamwe mu bavandimwe avuga ko kwiga ‘Masters’ mu Bwongereza ari amahirwe atigeze atekereza ko azagira.

Ati “Data yishwe muri Jenoside bamugaburira imbwa, ntitwagize amahirwe yo kumushyingura. Ariko sinarotaga kuziga muri Kaminuza y’igitangaza hanze y’u Rwanda.”

Avuga ko ubuhanga bwa Prof Modood buzamufasha byinshi mu guhindura igihugu cye.

Ntigurirwa ati “Namwandikiye musaba ko yamfasha kwiga, sinigeze nizera ko hari ibintu byinshi yamfasha ariko yansubije yishimye cyane. Ni amahirwe akomeye mu buzima kuri jyewe, ndifuza kuziga nkagera no ku mpamyabumenyi y’ikirenga ‘PhD’ nkazaba umwarimu muri Kaminuza mu Rwanda, nkafasha mu bushakashatsi bujyanye no gufasha umuryango wanjye n’abaturage.”

Prof Modood, na Kaminuza ya Bristol bashyizeho gahunda yo gufasha abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside (Survivor Bursary) iyi gahunda mu bihe bitaha ikazafasha abandi.

Avuga kuri ibi Prof Modood yagize ati “Twashyizeho gahunda yo gufahsa abarokotse, ubu rero Ntigurirwa ashobora kuba abaye uwa mbere muri benshi bazakurikira.”

Prof Modood, yahawe icyubahiro gikomeye mu bijyanye n’uburezi cya MBE (Member of British Empire) mu ishami rijyanye n’ubumenyamuntu (social sciences) ndetse n’imibanire y’amoko (ethnic relations) kuva mu 2001.

Kaminuza ya Bristol ni imwe muri Kaminuza 10 za mbere zikomeye mu Bwongereza (UK) yatangiye imirimo yayo mu 1876, iherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Ubwongereza.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • mbega amahirwe, ngaho azayakoreshe neza maze azagaruke ashyira mu bikorwa ibyo yabonaga nk’inzozi ze kuva akivuka

  • Courage Hypolite,uzitware neza mu ishuri no mubuzima busanzwe,uheshe igihugu cyawe ishema nk’uko Henri Jado yegukanye ishema.Abanyamakuru c Radio Salus ndabakunda cyane.

  • Courage mwana wacu ndagukunda

  • Congs!!! Mungu asifiwe!!!!!!

  • waoooo! ni byiza cyane… nti wumva buri muntu wese agira ikizamukiza…kandi azagire amahirwe muri kaminuza ya bristol

Comments are closed.

en_USEnglish