Digiqole ad

Uwa mbere uregwa Jenoside mu boherejwe n’amahanga agiye gukatirwa

 Uwa mbere uregwa Jenoside mu boherejwe n’amahanga agiye gukatirwa

Kuwa 15 Gicurasi Urukiko rukuru ruzasoma imyanzuro y’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Bandora Charles kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byaha bimuhamye yakatirwa gufungwa burundu nk’uko yabisabiwe n’Ubushinjacyaha. Uyu niwe wa mbere mu boherejwe bavuye hanze uzaba ukatiwe ku byaha bya Jenoside.

Bandora Charles
Bandora Charles

Mu ntangiro z’umwaka wa 2013 nibwo Charles Bandora ushinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi babarirwa hejuru ya 400 yoherejwe n’igihugu cya Norvege ngo aburanire mu Rwanda aho ibyaha ashinjwa byakorewe.

Charles Bandora akurikiranyweho ibyaha byo gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Uyu mugabo yari umwe mu bacuruzi bakomeye ku Ruhuha mu Bugesera, ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorerwe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Ruhuha.

Kuwa 22 Mutarama uyu mwaka nibwo urubanza rwe rwapfundikiwe, nk’uko babivuga mu rukiko, Ubushinjacyaha busabira uyu mugabo igihano cyo gufungwa burundu nk’igihano kiruta ibindi mu mategeko ahana y’u Rwanda; Umucamanza yanzura ko imyanzuro izasomwa tariki 15 Gicurasi.

 

Bimwe mu bidasanzwe byaranze urubanza

Akigezwa mu Rwanda yasabye gufungurwa kubera uburwayi bw’igisukari

Muri Gicurasi 2013, abunganira Bandora basabye ko umukiriya wabo yakurikiranwa ari hanze aho bavugaga ko arwaye indwara y’igisukari (Diabetes) bakavuga ko uwo bunganira ataregwa ibyaha biherekejwe n’impamvu zikomeye ndetse ko yafunzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Iki cyifuzo ariko Urukiko rwagitesheje agaciro rutegeka ko uyu mugabo azakomeza gukurikiranwa afunze kuko impamvu zari zatanzwe n’abamwunganira zitari zifite ishingiro.

 

Abari gushinja barashinjuye

Abatangabuhamya babiri aribo De Gaule Hakizimana na Emmanuel Baziga bose bari batanzwe n’Ubushinjacyaha bashinjuye uregwa. Ibintu bidakunze kuba mu nkiko

Hari kuwa kuwa 29 Nzeri 2014 Hakizimana yumvikana ashinjura Bandora kandi yari yatanzwe n’Ubushinjacyaha ngo abwunganire guhamya uregwa no kwerekana ibimenyetso bimushinja.

Mu kundi kwezi Baziga Emmanuel nawe wari watanzwe n’Ubushinjacyaha nawe yaje mu nzira imwe na Hakizimana ashinjura Bandora.

Charles Bandora ubwo yagezwaga i Kigali avuye muri Norvege
Charles Bandora ubwo yagezwaga i Kigali avuye muri Norvege

 

Abunganira Bandora bati “ Ubushinjacyaha bwazanye umwere mu rukiko.”

Me Nizeyimana Boniface wunganira Bandora yabwiye Abacamanza ko atumva ukuntu Ubushinjacyaha bwazanye umukiriya we mu rukiko kuko butigeze butanga ibimenyetso bidashidikanywaho bigize icyaha. We akavuga ko abona umukiliya we nk’umwere wazanywe mu rukiko.

 

Bandora yasabye kurenganurwa vuba akarekurwa agataha

Umucamanza akimara gutanagaza itariki y’isomwa ry’urubanza, Bandora yahise asaba ko itariki yakwigizwa imbere kuko ngo akomeje kuba muri gereza kandi ari umwere.

Yagize ati “ mubishyire vuba rwose,..murabona ko ndi kurengana.”

 

Mu cyumweru gitaha nibwo imyanzuro kuri uru rubanza irasomwa, ntawashidikanya ko impande zombi (uregwa n’ubushinjacyaha) ndetse na bamwe mu barokotse ubwicanyi mu Bugesera bategereje cyane imyanzuro y’urukiko.

Urubanza rwa Bandora nirwo rwa mbere rugiye gucibwa n’Inkiko zo mu Rwanda ku bantu boherejwe n’ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi kubera ibyaha bya Jenoside bakurikiranyweho.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • nakanirwe urumukwiye

  • nyabuneka muce imanza zitabera.umucamanza mukuru burya ni Nyagasani.

  • Suko baca imanza ERIC we. Nurukiko ntiruratangaza imyanzuro ariko wowe urabirangijr

  • Nikimuhama akanirwe urumukwiriye

  • Ubwo se tariki 7 Gicurasi muvuga urubanza rugomba gusomwa habaye mu cyumeru gitaha gute? Come on guys.

Comments are closed.

en_USEnglish