Rwamagana: Miss Rwanda yifatanyije na Unity Family kwibuka abana bishwe mu 1994
i Rwamagana, Akiwacu Colombe Nyampinga w’ u Rwanda 2014, kuri uyu wa 21 Mata yifatanyije n’abana bagera kuri 43 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari mu muryango bise ‘Unity Family’ mu kwibuka abana bishwe mu 1994.
Ku nshuro ya 20 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’icyumweru cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu, ibikorwa byo kwibuka biracyakomeza mu gihe cy’iminsi 100.
Nyampinga w’u Rwanda Akiwacu Colombe yifatanyije n’abana bo mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’i Burasirazuba mu gikorwa cyo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ijambo Akiwacu Colombe yagejeje ku rubyiruko rwari aho, yavuze ko amateka mabi yaranze u Rwanda mu bihe byashize adakwiye kuzongera kubaho ukundi, bityo u Rwanda rurusheho gutera imbere mu bikorwa byose byatuma abanyarwanda babaho neza.
Miss Akiwacu Colombe yakomeje avuga ko afatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana, yifuza kuba bakubakira umuryango umwe inzu yo kubamo, icyo gikorwa bikaba biteganyijwe ko kizaba ku itariki ya 24 Gicurasi 2014.
Nehemie Uwimana umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana (Mayor), mu butumwa yatanze ku bantu bari aho, yavuze ko Leta y’u Rwanda idashyigikiye umuntu wese wakwifuza ko u Rwanda rwasubira mu bihe rwanyuzemo.
Yavuze ko abanyarwanda bose muri rusange bakwiye kurinda umutekano w’igihugu bahashya uwo ariwe wse waba yifuza kugeteza umutekano muke mu gihugu. Bazirikana cyane ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo, bibukaga uyu munsi, ko bitazasubira ukundi.
Photos/J Rutaganda
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com