Digiqole ad

Charles Bandora yakatiwe gufungwa imyaka 30

 Charles Bandora yakatiwe gufungwa imyaka 30

Charles Bandora

Urukiko rukuru ruhamije Charles Bandora icyaha cy’ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, icyaha cyo kuba ikitso cy’abakoze Jenoside n’icyaha cyo kuba icyitso cyo kurimbura imbaga no kwica nk’icyaha kibasiye inyoko muntu. Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 30. Uregwa yahise ajuririra uyu mwanzuro.

Charles Bandora
Charles Bandora

Abantu bagera nko kuri 60 bari mu cyumba cy’urukiko baje kumva urubanza rw’uyu mugabo woherejwe n’igihugu cya Norvege kuburanishwa ku byaha bya Jenoside yaba yarakoreye mu cyahoze ari Komini Ngenda mu Bugesera.

Bandora wari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda; kuri uyu wa 15 Gicurasi Urukiko rukuru rwamuhamije biriya byaha bitatu gusa, ku bw’impamvu z’inyoroshyacyaha akatirwa gufungwa imyaka 30 aho kuba igifungo cya Burundu y’Umwihariko.

Umucamanza yavuze ko kuba kimwe muri ibi byaha harimo igihanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko itegeko rigena ko nawe agomba guhanishwa iki gihano ariko yongeraho ko ku bw’impamvu z’inyoroshyacyaha agabanyirizwa igihano

Asobanura ishingiro ry’impamvu z’inyoroshyacyaha; umucamanza yavuze ko kuba Bandora ataragoye Urukiko; kuba nta bundi yigeze akatirwa ndetse akaba yaroherejwe n’inkiko Mpuzamahanga zitagira igihano cya Burundu y’umwihariko, uyu mugabo atagomba guhanishwa igifungo cya Burundu y’umwihariko, Urukiko rumukatira imyaka 30.

Iki cyemezo nticyanyuze uruhande rw’uregwa aho umucamanza akimara gusoma iyi myanzuro, Bandora yahise yaka ijambo; agira ati “ iki cyemezo mufashe ndakijuririye.”

Atanyuranyije n’umukiriya we; Me Bikotwa Bruce wunganira Bandora yavuze ko n’ubwo uwo bunganiraga yagabanyirijwe igihano batanyuzwe n’icyo yagenewe.

Yagize ati “ icyo twabivugaho ni uko tutabyishimiye, gusa tugiye gushaka kopi y’iyi myanzuro y’urubanza tuyisuzume ubundi tujurire nk’uko byatangajwe n’umukiriya wacu.”

Mu isomwa ry’uru rubanza urukiko rwibukije impande zombi n’abitabiriye iburanisha ibisobanuro byagiye bitangwa n’impande zombi mu kwiregura kwabo ari nabyo abacamanza bagiye bagenderaho mu busesenguzi bwabo bahamya cyangwa bahanaguraho ibyaha k’uregwa.

Mu kwiregura Bandora yakunze gusobanurira Urukiko ko inama yo ku itariki ya 07 Mata 1994 itari igamije gutegura no kunoza umugambi wo kurimbura Abatutsi nk’uko yabishinjwaga n’Ubushinjacyaha ahubwo ko yari iyo kwiga ku bujura bwari bwamukorewe.

Iyi nama ifatwa nk’izingiro ry’ibyaha byahamwe uyu mugabo.

Umucamanza yavuze ko ibyo abatangabuhamya bayitangajeho n’ubwo batahuzaga bifite ingingo zikiranuye ndetse bifite ishingiro kuko ubwo iyi nama yasozwaga hahise hicwa umututsi IPJ Mbarushimana Calixte ndetse interahamwe zigatangira guhabwa ibikoresho byo kwicisha.

Umucamanza yagaragaje ko Bandora nk’umwe mu bari bayirimo (v/Perezida wa MRND i Ngenda) yagize uruhare rukomeye mu byayikurikiye (Ubwicanyi n’ubusahuzi) bityo urukiko rumuhamya kugira uruhare fatizo rw’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga 500 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Ruhuha n’abandi biciwe mu ngo.

Bandora w’imyaka 61 yahoze ari umucuruzi ukomeye mu Bugesera n’umuyobozi wungirije w’ishyaka rya  MRND mu cyahoze ari Komini Ngenda.

Umuvandimwe wa Bandora witabiriye iri somwa ry’urubanza wanakunze kugaragara mu maburanisha yabwiye itangazamakuru ko nawe atishimiye iki cyemezo.

Mu gusubiza asa nk’uwibaza ; yagize ati “ Yego Urukiko ruroroheje ariko se buriya ruroroheje koko?…kuba bari bavuze ko ataruhije Urukiko ndetse ko atigeze aba umunyapolotiki ku buryo bwumvikana, kubera iki bamukatira imyaka ingana kuriya?”

Uruhande rw’Ubushinjacyaha rwo rwavuze ko runyuzwe ariko ko kuba hari ibyaha byahanaguwe k’uregwa ari impamvu muzi yo kuba bugiye gusuzuma iyi myanzuro nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda Alain Mukurarinda.

Ati “ Muri rusange turanyuzwe ariko twumvise hari ibyamuvanyweho; tuzasoma iriya myanzuro turebe impamvu bashingiyeho babimuhanaguraho nidusanga harimo ikibazo nk’uko amategeko abitwemerera tuzabijuririra.”

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Afite imyaka 61! Bamukatiye 30 (azavamo afite 91)
    @ Ubundi uwakoze Genocide wabona igihano kimukwiye koko??!! Najyane 30 bamukatiye kuko nayo ni mike ntaho bitaniye no kumuha imbabazi@
    Nabatarafatwa amaherezo y’inzira ni munzu# Nta wakwica imfura ngo bizamugwe amahoro.

    • ese Theo ubwo ibyo uvuga urabizi? ubihagazeho.
      Imyaka ishize nanubu ntushobora gukanguka?

  • Abize amategeko bazafashe abandi kumenya niba ziriya mpamvu zavuzwe n’urukiko zashingirwaho nk’inyoroshyacyaha! Mu myumvire isanzwe ubanza bitoroshye kumva ko umuntu yagabanyirizwa igihano kubera ko yoherejwe n’igihugu kitagira igihano runaka. Byongeye sinzi icyashingiweho hemezwa ko atagoranye kandi ntarigeze numva hari ikintu na kimwe yemera. Keretse. Niba bamugereranya na Leon Mugesera! Cyakora na none imyaka 30 yaba ajyanye iyo kuko sintekereza ko iyo asigaje kubaho iyiruta cyane…

  • Nashakaga kuvuga ngo abize amategeko BAZAFASHE…

  • UYU NIWE UGOMBA GUHANIRWA IBYO YAKOZE, ARIKO ABAZIRA AKARENGANE BAGOMBA GUFUNGURWA NOW!!! VICTOIRE INGABIRE MUST BE FREE….

    • Yewe Nditegeka we, uri Nditegeka koko. Ubwo rero babikore uko ubitegetse? Aka n’akumiro noneho aho nakajyendeye. Cyakoze ntacyo, ubwo nawe uvuze ibikubabaje tu. None se ntabwo uzi icyo Victoire yazize? Maze n’abazungu bamushyigikiraga bamuvuyeho kuko bumvise ukuri, none wowe ngo ngwiki? Risubize aho urikuye.

    • @ Nditegeka

      Ahubwo iyo uvuga uti amategeko nakurikizwe ku banyabyaha bose ariko ntugire umwere umuntu inkiko zahamije ibyaha bitandukanye! Kuva wemera ko uyu Bandora amategeko yamukaniye urumukwiye, sinzi icyo ushingiraho ugira umwere Ingabire, kabone n’iyo waba umukunda ute cyangwa uri umuyoboke we!

  • Uwiteka niwe mucamanza atabera!

  • Yesu
    Imana niyo nkuru ariko u Rwanda niryari muzareka kubeshyera abantu. umuntu bamugira umwere mwarangiza ngo yarishe. uwicishije inkota azicishwa indi. Rwanda rwa Kagame ubumenye, kubeshyera abantu ntaho bizageza.

  • None se abamushinjuye nyuma kuko aribo ubushinjacyaha bwari bwifashijije uburemere bwo kumushinjura bwahawe akahe gaciro? Ubutabera bwo mu Rwanda nabwo burimubigomba guhinduka.Abantu benshi bakorewe amadosiye ubu benshi kakaba basigaye bavugako bayakoze kuko bari batumwe ibyo bintu murumva haraho bijyana abanyarwanda? Niba se bigaragara ababatumye gukora amadosiye bo tuzabahanisha iki?

  • Abakoze coup kwa Nkurunziza

  • Ubuntu twarahumutse turabona wowed ubonako irwanda ntabitabera ufite ikibazo cy’ubuhumyi cg ubusazi ,Nina mwisubireho

  • Ariko se koko Mana watabaye koko abantu barimwo bicwa nabi bazira amazuru yabo , ariko Mana wagize ico ukora

Comments are closed.

en_USEnglish