I Kigali, Ban Ki-moon arashimira Kagame aho agejeje u Rwanda
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye wageze i Kigali kuri uyu wa 06 Mata, yahise agirana ikiganiro na Perezida Kagame, nyuma y’iki kiganiro cyabereye ku biro by’umukuru w’igihugu ku Kacyiru, Ban Ki-moon yatangaje ko ashimira aho Perezida Kagame agejeje u Rwanda mu iterambere.
Ibiganiro by’aba bagabo bombi ntabwo biratangazwa icyo byibanzeho, Umuryango w’Abibumbye n’u Rwanda ntabwo byakomeje kurebana neza kuko nk’Umuryango mpuzamahanga u Rwanda rubereye umunyamuryango rwakomeje kugaya ko ntacyo wakoze ngo uhagarike Jenoside, ahubwo wacyuye ingabo zawo zari mu Rwanda zashobora gutabara zigahagarika ubwicanyi. Zigahambira zigasiga bicwa.
Imyaka 20 nyuma, bisa n’aho isi yose yahindukiriye u Rwanda, ibiganiro bya Ban Ki moon na Perezida Kagame nta gushidikanya ko byaba byagarutse ku ntambwe u Rwanda ruri gutera igana ku iterambere ry’ubukungu, ndetse no kuri ibi bihe u Rwanda rwinjiyemo.
Basohotse muri iki kiganiro Ban Ki moon yagize ati “ Ndashimira Perezida Kagame wayoboye u Rwanda ruri mu nzira iva mu kaga rwarimo ka Jenoside kugeza rubaye intangarugero ubu mu majyambere y’abaturage na demokarasi.”
Ban Ki moon yabwiye abanyamakuru ko Jenoside idakwiye kongera kubaho ukundi, mu Rwanda cyangwa ahandi.
Mbere yo kugera mu Rwanda, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05 Mata Ki moon yaciye mu gihugu cya Centre Afrique aho yasabye ko Umuryango Mpuzamahanga ukwiye gukora ibirenzeho vuba mu gutabara vuba iki gihugu. Abantu 2 000 bamaze gupfa muri Centre Afrique kuva mu Ukuboza umwaka ushize.
Ku nshuro ya 20, umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka kuri stade Amahoro kuri uyu wa mbere, abanyacyubahiro benshi bari kwinjira mu gihugu baje kwifatanya n’u Rwanda.
Perezida Museveni Kaguta wa Uganda yamaze kugera i Kigali.
Photos/PPU
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ikaze mu Rwanda, mwaradutereranye muri Jenoside ariko turabarusha umutima tukabakira neza.
Nyuma y’imyaka 20 murareba hano ariko mu myaka 20 ishize ntawaharebaga…..
Murakaza neza cyakoza
Amakosa abaho , ariko agakosorwa. Sinshidikanya ko ibi ari byo bigaragarira u Rwanda ndetse n’amahanga. Kuba rero U Rwanda rwaratereranywe , cyane cyane Abatutsis bagatereranwa kugeza aho benshi bahasiga ubuzima , ibyo bifite impamvu yabyo kandi nayo igomba umunsi umwe kugaragazwa kugirango abo bantu batazongera kusuzugurirwa umubare wabo cuangwa n’ibindi byaba byihishe inyuma yawo. Kuba Ban Ki-Moom ashimira umukuru w’igihugu kuba yaragerageje akoresheje intege zari ziriho icyo gihe akatabara u Rwanda ndetse akaba yarakomeje kudaheranwa n’agahinda cyangwa umujinya agakomeza guteza imbere igihugu abifatanije b’abandi ibyo bifite ishingiro. Icyo nta n’igitangaza cyakagomye kumvikanamo ku bwanjye. Mboneyeho rero uyu mwanya wo kwihanganisha abantu bahutajwe na jenoside yakorewe abatutsi , kandi nshimira abantu bose bagize uruhare kugira ngo jenoside itagera ku ntego n’umugambi yari yahawe. Mbifurije kwingana twese hamwe tukareba imbere y’ejo hazaza bigomba gushingira ku ngamba za none kandi nziza zinanogeye buri wese. Nisabiye itangazamakuru kuzitwararika cyane , ya magambo aba agamije gutoneka abarokotse ndetse n’abahagaritse jenoside bakayakumira kuko akenshi niyo yitwazwa kuko imihoro yo yaratsinzwe.Ntarugera François
Abarokotse Uwiteka abafashe mwanyuze mubihe bikomeye cyane. abakoreze ariya marorerwa nabo niyo mwihisha mute imitima yanyu ahora ibacira urubanza. reka dushimire izamarere zritanze bomeye.