Abana 67 bavutse nyuma ya Jenoside, ubu bahujwe n’imikino basuye Urwibutso rwa Kigali
Tariki 09 Mata, Fabrice Ndayisaba we n’abana bagera kuri 67 bakiri bato bahuriye muri Ndayisaba Fabrice Foundation, bagiye ku rwibutso rwa Kigali mu gikorwa cyo kwibuka no kugirango aba bana bamenye amateka ya Jenoside yiciwemo abana benshi bari mu kigero cyabo.
Aba bana 67 uko bahagurukanye 98% byabo bavutse nyuma ya Jenoside, gahunda yabo yo kwibuka uyu munsi yatangijwe n’urugendo rugamije kwibuka abana b’ikigero cyabo bishwe muri Jenoside, batangiriye ku Kinamba berekeza ku Rwibutso ruri ku Gisozi.
Bagezeyo, beretswe banasibanurirwa amateka mabi n’ubwicanyi bw’indengakamere bwanakorewe abana bangana nabo.
Nicole Gasaro umwe muri aba bana ubu ufite imyaka 12, yavuze ko ibintu babonye bikomeye kandi bumva bidakwiye kuzongera kubaho mu Rwanda
Ati “ibyabaye mu ku babyeyi no ku bana bagenzi bacu twabyiboneye, nidukura tuzaharanira ko bitazongera.”
Fabrice Ndayisaba uyobora aba bana yavuze ko yagize igitekerezo cyo kuzana aba bana ngo baze kureba amateka y’igihugu cyabo bahavane amasomo bazifashisha ari bakuru.
Fabrice ati “nyuma yo kubona ibi, nk’abana twari tutaranavuka muri Jenoside turihanganisha ababyeyi babuze abana babo muri iki guhe bari kubibuka.”
Ndayisaba Fabrice Foundation ni umuryango washinzwe n’uyu muhungu w’imyaka 14 mu myaka itanu ishize, iyi ni inshuro ya kane bibuka Jenoside.
Fabrice nyuma yo kuba inshuti na Samuel Eto’o Fils umukinnyi w’umunya Cameroun, yatekereje gutangiza umuryango wo gufasha abana mu gihe cy’ibiruhuko bakina umupira w’amaguru banazamura impano zabo. Ubu ntibakiri mu mupira w’amaguru gusa.
Foundation yo se ubu igizwe n’abana 150 mu gihe cy’amasomo babonana muri Week end bakina Football, Volleyball, Basketball,Athletisme ndetse n’ababyina iby’umuco gakondo.
Biganjemo abana batuye mu bice by’Akarere ka Kicukiro, bahurira ku bibuga bya IPRC-Kigali ku Kicukiro bagakina iyo mikino bakaganira ku buzima, bakanatekereza gukora igikorwa nk’iki.
ububiko.umusekehost.com