Digiqole ad

Jean Uwinkindi ntiyanyuzwe n’icyemezo cyo guhindurirwa abunganizi

Mu iburanisha ry’urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo Pasiteri Jean Uwinkindi ku byaha bijyanye na Jenoside, kuri uyu wa gatatu tariki 21 Mutarama 2015, urukiko rwategetse ko Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste bunganiraga Uwinkindi basimbuzwa kuko bivanye mu rubanza, ariko Jean Uwinkindi yavuze ko nta kifuzo yagejeje mu rukiko cyo gushakirwa abandi bunganizi.

Pasitori Jean Uwinkindi
Pasitori Jean Uwinkindi ushinjwa gukora Jenoside

Jean Uwinkindi uyu munsi yari yambaye amadarubindi, imbere ye hari impapuro nyinshi n’ikaramu, yageze mu rukiko nta muntu afite umwunganira kuko Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste bamwunganira ntibagaragaye mu rubanza ndetse nta mpamvu zatanzwe z’uko gusiba.

Urugereko rwihariye mu Rukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ari na rwo ruburanisha Uwinkindi rwamusabye kugira icyo avuga ku iburanisha rya none.

Uwinkindi yabwiye urukiko ko ataburana adafite abamwunganira, ariko avuga ko bahari uretse ko hari ibyo bakiburana bitarakemuka.

Ubushinjacyaha na bwo bwahawe ijambo, buvuga ko abunganizi ba Uwinkindi Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste bikuye mu rubanza hakurikijwe ko ubushize bavuye mu iburanisha ritarangiye, ndetse ngo n’uyu munsi batagaragaye mu rukiko.

Bityo ubushinjacyaha busaba urukiko kubimenyesha Minisiteri y’Ubutabera n’Urugaga rw’Abavoka kugira ngo Uwinkindi ashakirwe abunganizi bashya, urubanza rukomeze.

Jean Uwinkindi yahise amanika akaboko, avuga ko ubushinjacyaha atari bwo bumushakira abunganizi, avuga ko we afite abamwunganira uretse ko ngo bari mu rubanza rw’amafaranga kandi ngo rudatandukanye n’urubanza rwe.

Uwinkindi ati “Si ubushinjacyaha bunshakira abunganizi, sinshobora kunganirwa n’abaprokireri (procureur) kandi aribo mburana nabo.”

Nyuma y’umwanya munini, urukiko rwamaze mu mwiherero, rwafashe umwanzuro ko Uwinkindi ashakirwa abandi bunganizi bashya, ngo kuko abambere bikuye mu rubanza hakurikijwe ko batarangije iburanisha ryo ku wa 15 Mutarama 2015  n’uyu munsi bakaba batabonetse,  rutegeka kandi ko ababishinzwe babikora vuba urubanza rukazakomeza tariki 5 Gashyantare 2015.

Iki cyemezo cy’urukiko nticyashimishije Jean Uwinkindi, yahise yaka ijambo agira ati “Ndagira ngo menyeshe inteko iburanisha n’abantu bose banyumva ko mfite abunganizi, byandikwe bityo.”

Uwinkindi yavuze ko ibimaze iminsi bitangajwe na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, ko iyi ministeri imaze kwakira impapuro zishyuza amafaranga miliyoni 82,5 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse Minisiteri ikaba yaravuze ko ayo mafaranga yishyuwe andi akaba akishyuzwa atari ko bimeze.

Yagize ati “Abavoka banjye nubwo byakwijwe ku maradiyo ko bahembwe za miliyoni, nta mafaranga bahawe kuva mu kwezi kwa kabiri 2014, azabazwe abakozi ba Minisiteri. Mfite abunganizi, sinigeze mbisaba (guhindurirwa), byandikwe bityo.”

Abunganira Jean Uwinkindi, Me Gashabana na Me Niyibizi, bajuririye mu Rukiko rw’Ikirenga nyuma y’uko Minisiteri y’Ubutabera ifashe icyemezo cyo gusesa amasezerano bari bafitanye ajyanye no kunganira Jean Uwinkindi, ubu urubanza rwabo rukaba rwari rutararangira.

Iburanisha ry’uru rubanza rwa Jean Uwinkindi rizakomeza tariki ya 5 Gashyantare 2015.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nkibi se wamenya ari inde ubeshya koko ???

    Minister nu muntu twizera ko atatubeshya mwi tangaza makuru ati twishyuye plus de 80.000.000Frw

    Uwinkindi nawe nkubabaye uri muyabagabo ntiyakwiheza mo ababaye ngo atubeshye ko batishyuwe

    Ubwose koko bite ???

    Icyaca amazimwe mwiki guhugu;

    NUMERO NATIONAL kuri buri muntu utuye.

    Numero national buri wese agira iye ikandikwaho ibye byose ibibi ni byiza:
    Ibimuranga, umwuga, impamyabushobozi afite, amadeni, ibyaha,….

    Iyo ubuyozi bwabyemerewe busomye muri Data base kuri numero national yuwo bikenewe bahita babona details zose ndetse service zikomeye zose uzihabwa aruko utunze iyo numero national ibyo bituma nabadafite ibibaranga bakumirwa ibi kandi byashoboka kuko dufite ikigo kiduha irangamuntu.
    Ibihugu bikoresha iyi systeme byabigiriye umugisha nka Norvege, Belgique, Danemark,….

    Nkubu iki kibazo kiba gihise kikemura umunyamakuru yari gusaba copie yi biri kuri numero national yuyu Uwinkindi akatwereka naho ubu baributerane amagambo atagira ikimenyetsoooooo biba ahoooooo

    • And me also i agree with you because this can reduce the disturbance or akavuyo but not easy as you take the technology of those country and compared to that of Rwanda.

  • Ntamunyamategeko ngo adusobanurire

  • @ BIZIMANA RUCKLY ; it’s very easy kubikora ku Rwanda ukurikije ibyo tugeze ho nu buryo hano ibyaha bikomeye kubikora hano twubaha amategeko hano kuba tumaze kubona ID kuri buri muturage iyi systeme irashoboka cyane kuyihakoresha kuko buri ranga muntu ifite numero ziyiranga kandi nizera yuko bibitse neza muri data base zi kigo kizitanga.

    Rwose ibi byakemura ibibazo tugira byose.

    Ikindi kiza kiyi systeme hari document tutojyera kubazwa.

    Ex: iba ugiye kwaka service iyi niyo nko gushyingirwa icyo gihe commune igushyingira ntiyirirwa igutuma za attestation uzi zose baka hoya ihita irebe ibiri kuri numero national zanyu ikuzuza dossier yanyu mu minota mike ubundi ugashyingirwa.
    Ni bindi gutyo gutyoooo

    Ikindi kiza bikumira ibyaha byo gukoresha faux document kuko ntunazakwa iba ukeneye service iyi niyi bareba ibiri kuri numero national yawe bakabona iba wujuje ibasabwa ukabihabwa cg utabyujuje bakaguhakanira.

    Ibi ni nzira yo gukemura ya mirongo ihora mu buyobozi bokureho corruption ya hato na hato bikurere abanyamahanga gukorera ino kuko service zizihuta kandi mu mucyo.

    Maze abene gihugu badamarare.

Comments are closed.

en_USEnglish