Ruhango: Rwiyemezamirimo yahaye Abaturage sheki itazigamiye
Mbonimpa Slyvestre wahawe isoko ryo kubaka ikimoteri cy’Akarere ka Ruhango, yabeshye abaturage ko Akarere ka Ruhango kanze kumwishyura bituma atanga Sheki itazigamiye iriho miliyoni ebyiri zirenga z’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe muri aba baturage bahawe sheki itazigamiye bavuganye n’Umuseke, batangaje ko rwiyemezamirimo Mbonimpa Slyvetre yatsindiye isoko ryo kubaka ikimoteri (ahashyirwa imyanda) cy’Akarere ka Ruhango, ariko aza kuvugana n’aba baturage yifuza kubaha imirimo yo kuzana amatafari yubatse izi nyubako zose nawe akazajya abishyura amafaranga ahwanye n’ imirimo bakoze.
Mu masezerano aba baturage bagiranye n’uyu Mbonimpa, yavugaga ko bazajya bishyurwa ari uko Akarere kishyuye uyu rwiyemezamirimo, kugirango nawe yishyure abaturage bamukorera, Akarere kamwishyuye mu bihe bitandukanye kandi gakurikije aho imirimo igeze.
Aba baturage byaje kuba ngombwa ko bahabwa ibihumbi 500 mu gihe imirimo yari itangiye, Mbonimpa ababwira ko andi azayabaha mu gihe kidatinze, ashingiye ku masezerano bagiranye n’Akarere.
Uko iminsi yagiye isimburana ni nako aba baturage bagendaga basaba ko rwiyemezamirimo abishyura ariko akababwira ko nta mafaranga Akarere kari kamuha.
Rugerinyange Onesphore uhagarariye abaturage bagenzi be yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko baje kugenzura basanga ahubwo akarere karamwishyuye miliyoni 100 zirenga.
Avugana n’Umuseke mu gitondo cyo kuri uyu wa 15/07/2014 Mbonimpa yatangaje ko ari mu kazi mu karere ka Huye, bityo ko aza kuhagera mu gihe cy’amanywa agasobanura uko ikibazo kimeze.
Siko byagenze kuko yageze mu Ruhango ku gicamunsi ariko akavuga ko nta cyo ashobora gutangaza kubera ko atari muri ofisi ye ko abamushaka bose bagomba kumusanga aho akorera mu mujyi wa Kigali.
Kambayire Annociata Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango yavuze ko Mbonimpa Sylvestre, Akarere kamwishyuye miliyoni 113 kuva imirimo yatangira, bikaba ngo bitumvikana impamvu atishyuye abaturage yakoresheje.
Uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bugiye gufasha aba baturage kugirango bishyurwe mu gihe cya vuba.
Iyi Sheki Mbonimpa yatanze itazigamiye iriho umukono na kashe bya banki y’ abaturage y’u Rwanda, aba baturage bavuze ko basabye inguzanyo muri banki mbere yuko batangira imirimo yo kubaka, ubu banki ikaba iri kubabarira inyungu z’ubukererwe.
Si ubwa mbere muri aka karere ba rwiyemezamirimo bishyura abaturage babanje kugirana ibibazo byo kutabishyurira ku gihe ndetse rimwe na rimwe bakabambura burundu.
Si ubwa mbere kandi ba rwiyemezamirimo bavuzwe mu kibazo kwanga kwishyura abaturage babakoreye imirimo kandi nyamara bo barishyuwe.
MUHIZI Elisee
ububiko.umusekehost.com/Ruhango
0 Comment
ariko ba bihemu nkaba koko , bajya bahanwa byintangarugero kuko ibi babikora babishaka kandi ibi rwose si urugero rwiza baba bari gutanga iki kandi baba bari gutanga isura mbi baba bari gushyira kuri barwiyemezamirimo
Erega byose bipfira m’ubuyobozi bw’Akarere.Kuki rwiyemezamirimo yishyurwa amafaranga yose atabanje kwerekana ko yamaze kwishyura abakozi bamukoreye.Abakozi b’Akarere ka Ruhango bashinzwe kwishyura ba rwiyemezamirimo nibo ba nyirabayazana.Ibyo byose abaturage barabibona bakabyihanganira kuko nta kundi babigenza.
Comments are closed.