Digiqole ad

Ruhango-Buhanda: Abaturage babangamiwe n’iteme ryacitse mu gishanga cya Base.

Nyuma y’uko mu cyumweru gishize iteme ryo Murenge wa Bweramana mu gishanga cya Base ricitse, abaturage barasaba ubuyobozi kurisana hakiri kare kugira ngo ubuzima bukomeze kuko ryari rifite  akamaro kenshi mu bucuruzi n’ubwikorezi bwahuzaga imirenge n’utugari tuhaturiye.

Iki kiraro gifite imbaho zishaje bigaragara
Iki kiraro gifite imbaho zishaje bigaragara

Mu   muhanda warimo iri teme uherereye i Bweramana wahuzaga uyu umurenge n’indi mirenge y’Akarere ka Ruhango kandi wanyurwagamo n’imodoka nyinshi zitandukanye harimo izikoreye imizigo iremereye ndetse n’izitwaye abagenzi.

Nyuma y’uko umuhanda Kirengeri-Buhanda-Kaduha-Birambo wangiritse imodoka zawucagamo ubu zacaga mu muhanda wa Bweramana urimo iri teme ryangiritse.

Impamvu zitera amateme nk’aya kwangirika harimo imodoka zikorere ibintu biremereye cyane kandi birenze ubushobozi bw’amateme nk’aya.

Umushoferi witwa Nyandwi Eliab bita Pasteur utwara ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yabwiye UM– USEKE ati “Ejo ku mugoroba ubwo narintwaye imodoka ntashye mu Mujyi wa Ruhango, nageze kuri iri ieme nsanga ryacitse maze ngaruka inyuma Njya kunyura I Nyanza mbona kugera mu Ruhango, aha hose nahakoze ibirometero byikubye inshuro ebyiri zose. Rwose  nibaturwaneho barisane.

Kuva I Gitwe ujya Ruhango hari ibirometero bisaga 16, ariko iyo abaturage banyuze I Nyanza bakoresha ibirometero bisaga 30.

Uwamahoro Christine Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana yavuze ko imbaho zari zikoze iri teme zamaze gusaza ndetse hakayongeraho uburemere bw’ibimodoka binini byari bisigaye bihanyura ari byinshi.

Uyu muyobozi yavuze ko uyu muhanda ugiye kuba ufunzwe nibura iminsi ibiri kugira ngo ubanze usanwe.

Yagize ati “Nonaha nibwo maze kubona ko hari ikibazo gikomeye, ubu turimo kureba icyo bisaba kugira ngo rikorwe ndetse tumaze no kuvugana n’Akarere dutegereje icyo kaza kudufasha.

Uyu muhanda nubwo abawugenda bawushima kuba umeze neza kurusha uwo I Kirengeri bakunze kwita ‘Mu ngendo mbi’, kenshi uyu muhanda amateme awurimo niyo akunze kwangirika bigatuma abaturage baguma mu bwigunge.

Ibikorwaremezo iyo bifashwe nabi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage, bikandidiza iterambere ku buryo bugaragarira buri wese.

Nyandwi Eliab arasaba ko iri teme ryasanwa ibikorwa by'ubucuruzi n'ubwikorezi bigakomeza
Nyandwi Eliab arasaba ko iri teme ryasanwa ibikorwa by’ubucuruzi n’ubwikorezi bigakomeza

Kenshi usanga ibikorwaremezo nk’imihanda, amateme bisabwa guhora byibwaho ku buryo bufatika hirindwa icyatuma byangirika burundu.

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA

ububiko.umusekehost.com

 

en_USEnglish