Digiqole ad

Ikigo nderabuzima cya Mbuye kibutse jenoside ku nshuro ya gatatu

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Mata 2014, nibwo Ikigo nderabuzima cya Mbuye, giherereye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, kibutse abaganga, abarwayi, abarwaza, ndetse n’abandi bakozi bakoreraga icyo kigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Bari gushyira indabo ku mva i Mbuye
Bari gushyira indabo ku mva i Mbuye

Icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, kikaba gikozwe niki Kigo nderabuzima ku nshuro ya gatatu nk’uko umuyobozi w’iki kigo nderabuzima Habimana Eugene yabitangaje.

Uwo muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka  Jenoside rwaturutse ku kigo nderabuzima cya Mbuye rugana ku rwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri irenga 4500, barabunamira, hashyirwa n’indabo ku mva.

Ghunda zo kwibuka zakomereje ku kigo nderabuzima cya Mbuye.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mbuye, Habimana Eugene  yashimiye cyane abaje kubashyigikira muri uyu muhango wo kwibuka, anaboneraho no kwibutsa ko kugira ngo abantu bibuke  biyubaka bisaba ugukora cyane kandi ugakora neza, kugira ngo ubashe kwiteza imbere, unubaka amateka mashya atandukanye n’ayo abakoze aya mahano bari barubatse igihe kinini.

Andi magambo yavugiwe muri uyu muhango, akaba nayo yaribandaga cyane ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka yo Kwibuka twiyubaka, aho bose bavugaga ko nyuma y’imyaka 20 Jenoside ikozwe n’Abanyarwanda igahagarikwa n’Abanyarwanda kandi  amahanga yaratereranye abanyarwanda bigomba gutanga isomo ko iterambere  nyaryo rizagerwaho ari uko Abanyarwanda bashyizemo imbaraga zabo  badategereje akazava i mahanga.

Muri uwo muhango kandi abajyanama b’ubuzima bakorera muri icyo Kigo nderabuzima, bakaba bararemeye umwe mu bacitse ku icumu  utishoboye ufite ubumuga akomora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Umutoniwase Antoinette, bamuha inka izajya imuha amata ndetse n’agafumbire ko kuzajya afumbiza imirima ye mu gihe yabonye umuhingira kuko we atabashije kubera ubwo bumuga.

Bavuriki Jean Claude wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, akaba yari ahagarariye ibitaro by’Akarere ka Ruhango mu ijambo rye, yatangaje ko kwibuka abantu biyubaka bigomba no gushingira ku buzima bwiza bwa buri munsi.

Yagize ati: “Amateka mabi ntagomba gutuma abantu biheba ngo biyange, ahubwo agomba kubatera imbaraga zo gutera imbere, ndetse no kwiyitaho, bakibuka ko ubuzima aribwo bukungu bwonyine ari nacyo gishoro umuntu ashora kugirango abashe kwiyubaka, no  kwiteza imbere muri byose’’.

Bavuriki nyuma y’impanuro yatanze zo gusigasira ubuzima, no kubwitaho kuko aribwo gishoro cyonyine umuntu ashora mu iterambere rye n’iry’ igihugu, yaboneyeho no gushimira Ingazo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse amahano yakorerwaga Abatutsi, ubu amahoro akaba ari yose mu rwa Gasabo, ndetse anakangurira n’abari aho kuzaza kwifatanya n’abandi baturage ba Mbuye, mu muhango wo  kuzibuka ku nshuro ya 20 Abatutsi bazize Jenoside bo mu Murenge wa Mbuye uzaba ku itariki ya 3 n’iya 4 Gicurasi 2014.

Roger Marc Rutindukanamurego

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • NI BYIZA CYANE .

  • Kwibuka twiyubaka nahandi babigireho baba abacuruzi……………………….

  • tuzahora tubibuka nukuri nubwo ntabonetse congs kuri centre de santa mbuye na eugene muri rusange tubari inyuma

Comments are closed.

en_USEnglish