Digiqole ad

Umuyobozi w’ibitaro bya Kinazi yeguye

 Umuyobozi w’ibitaro bya Kinazi yeguye

Dr Valens Habimana wari umuyobozi w’ibitaro bya Kinazi mu Ruhango

Dr Valens Habimana yeguye ku mirimo y’ubuyobozi bw’ibitaro bya Kinazi biri mu karere ka Ruhango. Kwegura kwe biravugwa ko gufitanye isano no gukekwaho kunyereza umutungo w’ibitaro.

Dr Valens Habimana wari umuyobozi w'ibitaro bya Kinazi mu Ruhango
Dr Valens Habimana wari umuyobozi w’ibitaro bya Kinazi mu Ruhango

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu muganga ubu we abarizwa mu mahanga, ndetse ubwegure bwe yaba yarabutangarije Minisiteri y’ubuzima amaze kugerayo.

Dr Habimana yari umuyobozi w’ibi bitaro bigezweho kuva byanamurikwa mu kwezi kwa gatanu 2013.

Umuyoboziw’Akarere ka Ruhango yabwiye Umuseke ko nabo bamenye ko uyu muyobozi yeguye ku mirimo ye. Gusa ntiyahita aboneka ngo abitubwireho birambuye.

Izindi nzego zo gutanga aya makuru muri Minisiteri y’Ubuzima ntizirashobora kugira icyo ziyidutangarizaho.

Dr Valens hamwe na Minisitiri w'ubuzia Dr Binagwaho mu gihe gishize ubwo yari yasuye ibitaro bya Kinazi. Biravugwa ko uyu muganga yamenyesheje iyegura rye MINISANTE amaze kugera mu mahanga n'umuryango we
Dr Valens hamwe na Minisitiri w’ubuzia Dr Binagwaho mu gihe gishize ubwo yari yasuye ibitaro bya Kinazi. Biravugwa ko uyu muganga yamenyesheje iyegura rye MINISANTE amaze kugera mu mahanga n’umuryango we

UM– USEKE.RW

43 Comments

  • Yeguwe cyangwa yegujwe? Perezida yivugiye ko mu Rwanda nta wegura ko aba abeshya.

  • Ahahahhahaha, Ariko Mana we, Isi iragwira kabisa twagiye tureka kwiba ibya rubanda koko? abantu ubukene bwabishe ariko bakishyura imisoro, kuki koko tutagira ubwenge bwo gukunda igihugu cyacu!!, umva ko yibye.. uyu niwe tubashije kwibonera gusa, ndetse bimaze iminsi bivugwa cyane ko muri Ruhango hari n’abandi nkawe bibye bakageza naho biba Ambulance, nako barayinyereje da!

    Twamara kuregwa no guhaga ngo u Rwanda rwaciye ruswa n’ibindi, none dore FUSO uyu Valens yahaye Nyirabuja Binagwaho iramugarutse disi! yabaye injiji!, iyo abone audit ije maze agahita ashyira Nyirabuja RANGE ROVER nshay ivuye ku ruganda, yari kuguma munsi y’ibere ry’Inka da!!!

    Bavandimwe, iby’Isi byose n’ubusa kandi inda nini yataye nyirayo i Musozi, Isomo ku banyereza ibya Rubanda bose. bamushake ubwo yasanze bene wabo wa KANYARENGWE muri Zambia, sinumva ngo niho bose bibereye!

    Mbabajwe nabo basangiye harimo disi! Barajya he? Mbabazi we wapfa……

  • Nuyu minister nawe akwiye kweguzwa kubera uburyo iyimunisiteri imaziminsi ivugwamo inyerezwa ryamafaranga kandi menshicyane.

    • Bitewe nuwamushyizeho kandi akorera ntagishobora kumubaho nubwo yakora amanyanga arenze urugero.

  • Uwo muyobozi wambutse we n’umuryango we akabamenyesha ko yeguye njyewe ndamweye iyabivuga akiri mu Rwanda abari mabuzo.Uwo nawe Kimwe na Mitali parakaza neza mu bigarasha najinga,Ibipinga n’interasi.Arakoze kuba yaritandukanyije nikibi.Muribuka mwese Pasteri Bizimungu ahunga Habyarimana muri 1989?

  • Barebe i Kibagabaga ahujuje etaje ebyiri yazamuriye rimwe.
    Hariya rwose aho bita kwa Mwizerwa ku rubingo!

  • Nta gitangaza kirimo. Kwiba, kunyereza, gusesagura, gukoresha nabi, gupfusha ubusa, gukoresha mu nyungu bwite, kwigwizaho… Ntacyo bitwara iyo wahagarikiwe n’ingwe.

    Ndatekereza ko amafaranga yariye ataruta ayagendeye muri ONATRACOM, KALISIMBI, AMASHYUZA, NYIRAMUGENGERI, GAZ METHANE, EWSA…

    IGURUKANYE UMUTANYU…

  • njyewe rero nayobewe ibisigaye biri mu bitaro byo muri iki gihugu pe, ariko se auditor general ntabwo ajya agenzura ibi bitaro mwibaze abayobozi b’ibitaro bamaze guhagarikwa mu minsi mike ishize, none araraiye arigendey abandi bari mu maboko ya polisi we kuzamubona ntibigikunze, we na madame we bagiye kuyarya bagaramye ndabazi bose babanje kuba no mu bitaro bya gitwe ariko bitiya abadive bakomeye, niba rero itorero ryemera abantu kunyereza ntaho nabisomye peee

  • Gusa nyakubahwa Kagame dutabare ntakintu na kimwe kigenda muri MINISANTE. Ambilance ya Gitwe yanyerejwe impamvu idakurikiranwa irimo abayobozi benshi uhereye kuri Mayor n’abandi none bafunze Abdallah bareka Mayor. Bashingiye kuki? haricyo yariye batasangiye? yewe Ruhango yo nibayihorere iriyobora na Kambayire wayihinduye akavuyo gasa ntawumuvuga yabaye nk’akamana mu Ruhango. Ninawe wishe ibintu byo mu Ruhango byose niwe wica agakiza abandi nibashaka bareke no kubashyiraho akomeze akayobore ntakundi kuko njya nibaza niba ibibera mu Ruhango ari ibanga bikanyobera gusa Valens siwe kibazo ikibazo ni Ruhango na MINISANTE ntacyo yakoraga bahumye .

  • Muace maneno sha muravuga ibyo mutazi

  • Muace maneno sha

  • Ihanagane sha Abdahalah we abagabo bararya imbwa zikishyura sha. Ariko buriya ukuri uzamenya nta0wucana umuriro ajunditse amazi.

  • SHA BABIZIRANYEHO NABINAGWAHO NTIWUMVA SE KO YAMUSINYIYE NGO AGIYE KWIGA .

  • Rwose uyu muganga yari inyanga mugayo niba yeguye simpamvu zo kunyereza umutungo.ndamuzi neza niyo mitungo bavuga ntayo agira usibye inzu nayo itanuzuye kandi si igitangaza we numugore we barakora.kandi imyaka bamaze bakora kubaka inzu yo guturamo si igitangaza.

  • Ohhhhhh uyu mugabo ko yari inyangamugayo? Buriya yiboneye indi opportunity ibyo kunyereza ntiyabikora ndamuzi pe.Imyaka amaze akora na madam we bakaba baba munzu itaranuzura neza.Imana ibane nawe.

  • Erega hakwiye ivugururwa rya system muri ikigihugu, uduke igihugu cyacu gifite tugasaranganywa, nibitaba ibyo kurwanya ruswa ntacyo bizatanga.Nonese umuntu arahembwa 1200000,undi ahembwa 50000, kandi bose ngo bakorera leta, none iriya differentiel mubona ariyo koko?

    • Rwose mujye muvuga ibyo muzi n’ubwo mwanze gutambutsa msg yanjye Valens yajyanjwe n’impamvu ze bwite , umuryango we urahari nta na gahunda yo kugenda ihari kuko bamaze imyaka irenga 20 bakora kandi akazi bahembwa neza kuba mu nzu rero ituzuye bafite na credit sibyo bigiye gutuma ibikuba bicika

  • I’m disappointed. Ikinyamakuru cyanyu ntabwo kiri professional babimbwiraga ariko ndabyiboneye. Mme wa Dr
    Ari mukazi maze kuvugana nawe. Niba ntawabatumye mwaba muri gukoresha ubuswa bwinshi. Sorry to say that. Valens yasezeye nibyo ariko ibindi nibihuha bidafite ishingiro.

  • Yewe cyakora abantu mwihutira kuvuga pe.Icyambere cyo abo bantu ndabazi neza n’ibibazo bari bafite ndabizi.Umugore n’abana baratuje bari mubuzima busanzwe hano ubashaka ambwire muhe contacts zabo cg aho umugore akora .Ikindi bamaze imyaka irenga 20 bakora ahubwo sinzi aho bashyira amafaranga kuko bari mu nzu y’ibyondo nibwo nabona abantu baba mu nzu muri Kigali itagira na sima mu nzu ababishaka muzajye kubasura nibyo bazamuye ebyiri ariko n’imwe yabananiye kuzura ahubwo Valens ugiye njye ajyanye ayo mperutse kumuguriza ngo arebe ko yakuzuza nibura iyo atuyemo nimujyayo murasanga aribo ari gusakara iyo atuyemo ariko nziko ari inyangamugayo n’umugore we bazayanyishyura.Abashaka kuvuga se ko Kanyarengwe ari mwene wabo icyo ni icyaha?Waba ushaka kuvuga ko noneho nawe wahisemo aho uvuka n’abo muvukana.Niba yaranayibye nk’uko bisigaye ari icyorezo muri iki gihugu azayaryozwe rwose ariko ubajije neza umuntu bakorana umwanga uhora amwandikisha no mu binyamakuru wasobanukirwa ibyo ari byo.Imana ni nkuru ahubwo ngo urucira mukaso rukica nyoko bizabagaruka umuntu nk’uriya wicishaga bugufi abarwayi ba Ruhango n’i Gitwe uzababaze hose

  • Ukurikizye umubare wabaganga bakuru bi bigo byubuzima barimo kwegura, kweguzwa no gufunga, biragaragaza ikibazo kidasanzwe muri Minisante. Kuribyo byabaganga, wongeraho uburyo Mutuelle de Sante yavanwe muri MiniSante hamwe nukuntu Malaria yagarukanye ubukana. Muchongereza ikibazo nki ki kitwa, ‘Systemic’ changwa ‘Structural’ failure iri muriyo Ministeri. Biranashoboka yuko iyo ‘failure’ yaba iri muri leta yose. Kuko Minister yakabaye yareguzwe kyera cyane. Ibyo tubona ni ibinyetso simusiga byiyo ‘Systemic/Structural’ failure. Ikibazo twibaza iragarukirahe kandi iranduza izindi departments changwa izindi nzego za Leta binga iki. Mukyere mukomeza nakataraza kar’inyuma.

  • please mureke Nyakubahwa Mayor Mbabazi kuko Ruhango yayifashije byinshi bishoboka ndabizi Abanyaruhango mushakako yagombaga guhangana ariko ntimwabibonye , uriya mugabo nimfura ndavuga Mayor so, nubwo iyo embirence yaba yaragombaga gutangwa nakarere ka Ruhango ntibyabazwa Mayor kuko ntaba mukanama kamasoko kdi ntashinzwe amafaranga yemwe ntanuwa recramye ngo areke kurenganurwa. ndavabwiza ukuri Ruhango mubihe byashize byose ntamu mayor yigeze igira mwiza nka Mbabazi (amatiku koko yacu azashira ryari? yebaweeeeee!!!!)

  • nukuri nanjye mbona Mayor Mbabazi ntacyo atakoze kuko numugabo uzi politics kdi ibyo yasabwaga yarabikoze nubwo imishinga imwe nimwe yadindiye ariko tugize amahirwe tukamubona muyindi manda yakosora bigize akaraha kajyahe icyontekerezacyo Mayor nimfura ntanubwo arigisambo ariko afite abatekinisiye babi babaswe naruswa ndetse badakunda nigihugu. ikindi abo bireba bazajurikirane technike za Kanbayire kuko nazo zica byinshi cyaneee mu Karere ka Ruhango

  • njye mfite amakuru mfitiye gihamya ko iyi système y’ubuganga iri ho ngo yategekaga abaganga bakuru gusinyira urugero ko babonye nka 200 millions , nyuma ngo bakababwira ngo uhite udusubiza 180 millions muzakoreshe 20 zisigaye wabyanga ukamererwa nabi cyane ndetse ngo biri mu byajyanye Dr Valens.Abandi ngo barabyemeraga bakirira 20 zisigaye ariko ngo uriya Valens yari umukirisitu cyane kuva mu bwana bwe arabyanga abona bizamuviramo ibibazo kuko bari basigaye bamunaniza mwese muzi inshuro bamwanditse bamubeshyera.Abayariye ngo bariyemeza bagafungwa ariko birakomeye gufungwa ntacyo wariye kandi amazu yamunaniye kuzura abandi baba muzuzuye aba yarazirangije kera ahubwo ngo iwe rurakinga babiri Kubera imyenda yari afite.Akaga kagwira abagabo koko.Ukuntu yari umuganga w’intangarugero haba mu mvugo , mu ngiro ndetse n’igihagararo ntawakimurushaga.

  • Mwebwe muramubeshyera Dr Valens ikibazo gihari ni HRM witwa Gedeon nahubundi kugenda kwavalens nigahundaye agiyemo ntaho ahuriye nibyimitungo kuko nizo Audit zarakozwe ariko uwo personnel ahora aburana ngo bangaja atabizi kubera kumwanga Mifotra yabajije Personnel impamvu ahindukira akabaha contrat bakanahembwa arya indimi mbega niwamuntu udashobotse nimba harakabaye gato ajya mumuseke dore kongoharimwenewabo ukoramo w’ umunyamurenge ndabizi nikigitekero wenda kitanyuraho ariko ikibazo ni Personnel nabakozi bose turabizi kandi personnel ntashobotse yavuye nikaduha ashwanye mbega cyeretse murimwe muvuga ibyo uwamubaha mugakorana gusa Dr Valens hari amakosa yakozwe yayahanirwa ariko ntiimugahuze ibintu pe ndatunguwe na commentaire zimwe zisebanya zinabeshya gusa abantu turemye muri kamere mbi ntagishya.

    • Nibyo rwose urakoze mboneyeho umwanya wo kumenyesha abantu ko Gedeon na bagenzi be batuma ahantu henshi abakozi b’inyangamugayo bagenda cg bakimurwa kubera inda nini, twe dukorana nawe rwose turapfuye akwiye kujya gukora muri gereza si non ibitaro bihindutse isosi ntabwo tuzabona undi muyobozi mwiza nka Valens.

      Kwiba birashoboka ariko ahanini mwese mumenye ko HRM Gedeon ariwe azize ahubwo na ba Mayor bitonde kuko Gedeon arabarwaye .Twari twarabuze aho tubivugira none turahabonye.

  • Sha uwo nasigare ayobora icyo kigo n’ubundi yirirwaga ahiga Valens n’izi saha yirirwa atubwira ngo aho agiye azamusangayo amwicishe ahubwo.
    Ese ko utanize uzayobora icyo kigo ute ikindi aho wakoze hose ushwana n’abantu bose ahubwo bige kubyawe kuko ni wowe usenye icyo kigo kubera amatiku yawe.
    Ni nawe wandikishije ibi binyoma mu itangazamakuru reka ahubwo bikugaruke.famille ya Valens barahari rwose mwebwe muvuga ngo yahunze.

  • Mana wee, njye ndababwira ukuri uyu ni data wacu ava inda imwe na data nuko we yitabye imana ,ariko sibintunguye Pe kuko iyo n’imivumo y’imfubyi za bakuru be imugezeho, n’ukuri uyu mugabo uretse no kunyereza umutungo n’umugome njye ndabivuga nk’umwana we, reka mbahe ubuhamya ho gato.

    Ndi umugabo mfite umugore n’umwana umwe, uwo muvuga navuye mw’ishuri ntabuze ubwenge kubera we, niwe muntu dufite ukomeye mu muryango yanyimye ubufasha birambabaza kuko njye niga primaire yansezeranije kuzanyishyurira secondaire kuko buri vacance namuhaga buletin yanjye nk’umubyeyi dore ko ntigeze mbura kuza mu myanya itatu ya mbere kuva natangira kwiga kugeza aho nacikishirije amashuri yanjye ,ariko nkimara kumenya ko natsinze exam ya primaire namugannye nk’umuntu nizeyeho ubufasha antera utwatsi, kugeho kugira ngo njye kwiga byasabye ko tugurisha isambu twari dufite,ngeze mw’ishuri nakoze uko nshoboye kose sinigeze nta umurongo nari mfite nkiri muto,kubw’amahirwe nabonye umushinga. uramfasha ndiga ariko uza kurangiza imirimo yawo mu Rwanda ngeze muwa gatanu sec,iyo myaka yose sinigeze basi mba n’uwa gatanu nabaga imbere yaho iteka.

    Naramuganye musaba ko yamfasha nkarangiza kwiga ambwirako azambwira none imyaka ishize ari itanu, niyo ngerageje kumuhamagara ambwirako nta mwanya afite wo kuvugana nanjye, ahantu namuboneye ko ari umugome koko twapfushije umubyeyi watureraga umwaka ushize mu kwezi kwa gatanu ariko kugeza n’iyi saha ntarahamagara ngo anabaze amakuru yabasigaye kandi uwo ari mukuru byarambabaje kuburyo ntazabyibagirwa.

    Yafungishije umwana wa mukuru we ngo yanze kwiga kandi mama we nta bushobozi atunzwe n’isuka ubu umwaka ugiye gushira niyo ugerageje gukurikirana ibyo gufungwa kwe bakubwira ko Docteur ariwe ufite kumufunguza wenyine.

    Njye nabonye ntakundi nabigira niyobokera Imana amasengesho nasenze kubwe no kuby’umuryango ndabizi nzasubizwa n’ubu nsomye iyi nkuru ndimo nitegura kujya gusenga ,gusa ndashima Imana mbayeho neza ntakibazo,kandi ababifite mu nshingano babikurikirane kuko icyatumye ajyana n’umuryango we kandi yari yujuje umuturirwa w’inzu Kibagabaga yitaga iyo kubamo n’umuryango, akaba yawimukanye haribyo yikeka Pe.

    Gusa ashobora kuba yabonye ntayandi mahirwe afite agacika gusa aribeshya.

    Ministeri nikore inshingano zayo kandi namwe banyamakuru mube hafi ayo makuru arakenewe ,ntimugire ngo nukubeshya nimushaka n’ibisekuru bye mubwire mbibabwire.

    • Reka ngire icyo nsubiza uyu wiyise Papa Chris. uyu uvuga nanjye ni data wacu. ese ko ntakuzi uvuka kuri inde?. mu muryango wacu tuzi akamaro adufitiye. nubwo ntawe ufite ishingano zo kurihira umwana utari uwe, nzi neza ko yarihiye benshi. ikindi niba mwari mufite amasambu urashaka ko agurisha iye kugira ngo akurihire gute?. ese mu rwanda urabona kuba wakwitwa Dr biguha uburenganzira bwo gufunga?. yagiraga gereza se iwe?. ntahantu mu Rwanda rw’ikigihe umuntu afungwa muri brigade ngo amaremo amasaha arenze 72. ikindi ntawe ugifungwa ngo bamumanure nta dossier. ikindi hari unafunzwe naba muzi. urecye kuvanga rero! iby’akazi na famille. telefone ya Dr yihhamagare iracamo nawe uraza gutanga ubuhamya. Umugore we ari ku kazi abana bari ku ishuli.

    • Tubwire ibyo bisekuru bye n’aho yavukiye na se tubone kwemera ko mufite icyo mupfana koko

    • hhhhhh

      Mujye mubura gukora ngo ba so wanyu? Nta nshingano n’imwe afite yo kukurihira rwose! Afite izo kwita ku rugo rwe n’urwo kwa sebukwe nibura. Nicyo amategeko ateganya!

      Ibyo rero ntawabizira, n’ubwo ndeba abantu benshi batemeza ko hari n’icyo mupfana!

    • @Chris, wikwirirwa uvunika rwose, uyu mugabo turamuzi wese no kugeza ku rukweto n’isogisi yambaye, ninde uyobeye ko Col KANYARENGWE ari Nyirarume!!? ninde uyobewe ko ubu aya magingo ari USA?… humura haracyakusanywa ibimenyetso bifatika.

      • Wowe uvuga ngo muramuzi se kugeza no kurukweto n’isogisi uri Imana ko ariyo imenya abantu? Kuvuga Kanyarengwe se ushaka kuvuga iki? Reference y’umuntu si mwene wabo. Uwo se uvuga ko batamurihiye ko atabwiye kanyarengwe cg umugore wa kanyarengwe ko bakiriho kandi barusha Valens ubukire. Ubonye niba yari akiriho nibura nari ngize ngo unavuze Kayumba Nyamwasa ko ariwe wari kuba ikibazo . Kuvuga se ngo ari Amerika wowe wagiyeyo ko umunyururu Gedeon w’imbwa y’umunyamurenge amwifuriza ariwe uzawujyamo vuba ndetse. Njye nkorana na Valens ariko niba ukunda Gedeon utumye umuganga wacu w’imfura ndetse w’umuhanga agenda ajye tujye. Yashatse kurya ruswa kubantu bahawe akazi valens aramwangira agahorana inzika ajye tujye. Gedeon ujye tujye mpaka ariwowe ugiye mu munyururu washakaga gucira Valens Imana ikamucira akanzu

  • mbabajwe nabashiki banjye ajyanye ntanabasezeye

  • Wowe wiyise papa Chris ntugasebanye ngewe ndi impfubyi ya Genocide yafashije nzi neza ko najyaga njyayo kumwaka ibikoresho nkahahurira na bene wabo arera ndetse anafasha .yewe kugeza ku mukecuru we niyi saha aba iwe.ntukabeshye ikindi kandi ntimuhatege amaboko ngo barabafasha.rwose wisebya valens nturi no mu muryango we.twebwe turamuzi .

  • Haaaaa wowe wiyita chris ndakuzi mwapfuye ko wanywaga urumogi wahinduye amazina yaguhaga cash ukayirya nyuma agushakiye ishuri igitwe ba kwirukanira urumogi rero ceceka ntaza gukomeza. Umugore n’abana bari mu rugo uhagere urasa ga ariwe wenyine utuye mu nzu ituzuye kubera kurihira abo mu muryango we nakennye urugero ujye I Gitwe baguhe bene wabo bahize ndetse bahakora na Nyina niba koko ari mwene wabo yarahamwubakiye rero funga umunwa

  • Jye ndigarukira kuri Gatoya wavuze ku mikorere mibi muri rusange y’abayobozi b’akarere ka Ruhango! Ugira ubwoba bucye umuntu uvuga kuri Gitifu Kambayire! Ahaaa! Maze rero mbasabye kureka ubutabera bugakora akazi ka bwo. Abo Ppa Chris bareke amagambo menshi.

  • uyu mugabo ari mu bantu mbonye basebejwe abantu bakamuvuga neza ari benshi ashobora kuba arengana, uyu wiyise mwenewabo naho ibyo waba uvuga ari byo, waba uri mubi kumurusha

  • Uumuseke nabagira inama kuko hari nka commantaire usoma ugasanga zidakwiye kugaragara mwirinde gutambutsa commantaire zisebya or zateza ibindi bibazo

  • UM– USEKE mugerageze guhindura systeme kuko rwose gusebanya ntaho byageza abantu, comments
    zisebanya non mureke ubutabera buzakore akazi kabwo.

  • imana imurindire murugendo yagiyemwo

  • Icyo nzicyo Gedeon urucira mukaso rugatwara nyoko bimaze kumenyekana ko diplome yawe ari iyo watekinitse muri congo ko wize primaire gusa.ubundi ninde muntu wagira diplome ya photocopy ngo original warayitaye.ahubwo leta ibirebe neza kuko ntiwize.

  • Yooo ariko uwo muntu muvuga muramuzi iyaba abantu bose bagiraga umutima nkuwe isi yagira amahoro lkandi twarakoranye Gusa Imana imurinde,kandi abavuga mujye mubanza mutekereze kandi mujye mureka inzego zibishinzwe zibigenzure, naho uwisiyise mwene wabo arabeshya nugushyushya inkuru gusa bene wabo bose turabazi ntawufunzwe pe ikindi kandi kuvuga ngo Kanyarengwe ni nyirarume ntacyo bapfana pe nukubeshya.

  • Rwose Dr Valens ni inyangamugayo aho yakoze hose turamuzi rwose n’imikorere yose irazwi n’umuntuwicisha bugufi kandi ukunda bose,ntawe aheza,ukotumuzi ntiyahobya Leta nkuko bamwe mubitekereza,ahubwo mukurikirane nyirabayazana umugendaho ubwo we hari ibyo ashaka guhisha,kandi kuba yeguye mu muenyeko Leta ibuze umuntu wari ufitiye igihugu akamaro kanini niba mugira ngo ndabeshya muzabaze yakoreye n’abakoranye nawe ,ndetse muzaperereze naho yavukiye kuva mu bwana bwe n’imyamgamugayo.Ikindi kugenda kwe ntikwaba intandaro yo kuvuga mutandukira cyane.Mureke inzego zibishinzwe zikore akazi kazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish