Digiqole ad

Ruhango: Bafite ubwoba ko amabuye basakaje inzu ashobora kubagwaho

 Ruhango: Bafite ubwoba ko amabuye basakaje inzu ashobora kubagwaho

Umubare w’amabuye asakaje inzu n’amabati ashaje bijya kungana.

Umuryango wa TWAGIRAMUTARA Samuel utuye mu nzu ifite igisenge gisakaje amabuye, ku nzu yubakishije ibiti, uravuga ko utewe impungenge n’igisenge cy’inzu yabo kuko ngo amabuye agisakaye ashobora kubagwaho igihe icyo aricyo cyose.

Umubare w'amabuye asakaje inzu n'amabati ashaje bijya kungana.
Umubare w’amabuye asakaje inzu n’amabati ashaje bijya kungana.

TWAGIRAMUTARA Samuel, n’umuryango we batuye mu Mudugudu wa Kabambati, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango bigaragara ko ukennye. Uyu muryango ufite abana batandatu (6) baba mu nzu y’ibiti iri hafi yo kugwa, amabati ashaje cyane yatobotse ndetse n’ibice by’amadebe nibyo bayisakaje, iyo nzu uyitegereje ubona ko ibyo bisa n’amabati byatobotse, mu kubura uko bagira bakabyorosaho amabuye menshi.

Ubwo Umunyamakuru w’UM– USEKE yasuraga uyu muryango, yahasanze umugore wa Twagiramutara Samuel, Mukamuyango Beatha. Uyu Mukamuyango yamutangarije ko nta bushobozi bafite bwo kubaka inzu, kubera ko bari mu cyiciro cya mbere cy’abakene; Ndetse ngo no kubona ibyokurya kuri bo biba ari ikibazo kibagoye kuko hari igihe babwirirwa bakaburara; Uretse ibyo, umugabo we ngo anafite ubumuga bw’amaguru, ku buryo imirimo myinshi itunze urugo ari we uyikora.

MUKAMUYANGO yabwiye UM– USEKE ko yabaruwe n’umukuru w’umudugudu kugira ngo yubakirwe, ariko biza kurangira nta bufasha ahawe, ahubwo ngo buri gihe bamubwiraga gutegereza. Akavuga ko n’Ubuyobozi bw’Umurenge buzi iki kibazo kuko aho batuye ari hafi y’ibiro by’Umurenge.

Yagize ati “Usibye ikibazo cy’ubushobozi buke dufite, tugira impungenge iyo imvura iguye umuyaga ugahuha, amabuye arahanuka akitura hasi akangiza ibikoresho byose ahasanze.”

MUKAMUYANGO Béatha, avuga ko iyo umuyaga uhushye bahungisha abana, bakanura n'ibikoresho.
MUKAMUYANGO Béatha, avuga ko iyo umuyaga uhushye bahungisha abana, bakanura n’ibikoresho.

NIYONSABA Médiatrice, Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Ruhango, avuga ko ari ubwa mbere abwiwe iki kibazo cy’uyu muryango, ngo kubera ko umubare w’ababa bakeneye gufashwa ari munini.

NIYONSABA akavuga ko icyo uyu muryango wari gukora, cyari ukwibutsa Ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo bashyire ku rutonde uyu muryango, ari narwo bashingiraho baha ubufasha abatishoboye.

Gusa, uyu mukozi w’Umurenge wa Ruhango avuga ko amafaranga bahabwa yo gufasha abatishoboye, ari bwo akiboneka ku buryo bumva mu bagomba kwitabwaho byihuse aba bagize umuryango wa TWAGIRAMUTARA ari bo bagomba kuza ku isonga.

Umurenge wa Ruhango uvuga ko wahawe Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (Frw 3000 000) agenewe gufasha abatishoboye. Usibye umuryango twasuye usaba ubufasha bwo kubakirwa, no gukurirwaho isakaro ry’amabuye, Umurenge wa Ruhango uherutse guha abaturage 11 batishoboye inkunga y’amabati. Abantu 8 nibo uyu Murenge uvuga ko wari usanzwe ufite, ariko ngo ku rutonde rw’abagomba gufashwa haraba hiyongereyeho umuryango wa TWAGIRAMUTARA.

Imbere y'inzu hari ikiraro cy'inka imwe uyu muryango uvuga ko waragijwe.
Imbere y’inzu hari ikiraro cy’inka imwe uyu muryango uvuga ko waragijwe.
Aho ikiraro cyubatse harabangamye, kuko ari imbere y'umuryango w'inzu.
Aho ikiraro cyubatse harabangamye, kuko ari imbere y’umuryango w’inzu.
Usibye Amabuye abangamiye uyu muryango, n'inzu ubwayo ishobora kugwa.
Usibye Amabuye abangamiye uyu muryango, n’inzu ubwayo ishobora kugwa.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango

19 Comments

  • Ariko urebye imyaka ihari kuki badahing ngo bikenure?

  • Mahoro, barahinga hehe ko nta sambu

  • Erega igihugu kiracyakennye nshuti, ariko si ko bizahora! N’ubwo iyi nzu irutwa na nyakatsi, hari icyizere ko tuzatera imbere. Dupfa kuba turangajwe imbere na RPF.

    Urabona ko bye bye gatadowa, itareba uyu munyarwanda, kuko we ashobora kuba amurikisha igiti niba ishyamba ritarashira aho mu Ruhango, cyangwa akagenda akabakaba cyangwa akarebesha amaso y’umutima.

    Mweretse Imana, mu izina ry’Umwana wayo Yesu Kristo, Amen!

  • BIRIYA BISHYIMBO N’IBIGORI SE SI IBYABO?AHUBWO ABA BANTU NI ABAKIRE!URABONA UKUNTU URIYA MUGORE ACYEYE MU MASO DA!!

    • @Eva,

      Wowe wiyise Eva, ibi wanditse ndabona rwose uri umushinyaguzi niba nta bugome burimo.

  • Rwanda

  • Ngabo abaturage bavuye mu bukene, leta yirirwa iratira amahanga ko bavuye mu bukene

  • Harya Leta niyo yubakira abaturage????? Ko batabuze amaboko bakoze bakikenura. No kubyara abana batandatu se Leta yarabimutegetse??? Leta izubaka amashuri,yubake amavuliro n’imihanda ijye no kubakira abaturage. Dore niyo mpamvu tutagira imiha da abarimu bahora basaba umushahara ubahagije kuko imisoro ihari yubakira abantu badakora ngo birengere inshingano zabo. Buriya impamvu ashishikajwe no kubyara aho gukora ngo asakare inzu azi ko azasakuza Leta ikubaka. Kuki atishoboye mbese? Ejo azavuga ngo bamwishyurire mutuelle kubera abana benshi,ejo bundi ati leta niyishyure amashuri nkaho iyo abyara umwana umwe hari uwari kubimurega mu rukiko.Leta nayo yaragowe!!!!!

    • @Mami harya leta nukurya imitsi yabaturage gusa itareba iterambere ryabose?

    • Ubukungu bw’igihugu sukugendera muri V8 nogukora Rwanda day. Iterambere nirishingiye kuri bose ntanumwe usigaye kuruhande.Nibutseko ko amaraporo menshi yemezako ubusumbane hagati yabakize nabakene mu Rwanda irenze kure imibare rwari rufite mbere ya 1990

    • @mami

      Yewe Mami we, sigaho gushinyagurira uriya muryango. Niba utanagira impuhwe reka kubyerekana ku mugaragaro. Kubyara si icyaha no gukena si icyaha.

  • RUHANGO ni imwe muturere twemejeko twarwsnije Nyakatsi 100% mu myaka mikeya ishyize!!!!! ?????.

  • umuntu witwa mami na eva barambabaje cyane. umwe ati bariya bantu ni abakire! aragakire nkabo. undi ngo leta yaragowe bazayisaba kwishyura amashuri na mutuelle! none se ko hari abaherwe bishyurirwa byose kugera no muri za doctorats? nzaba mbarirwa!

  • Bavandimwe nabasaba gukora urugendo mukaza kwirebera aho uyu muryango utuye ahubwo abanyamakuru Imana bahe umugisha gukorera ubuvugizi aba baturage.

  • baduhe tél ze mwemereye amabati

    • Utekereza ko afite telephone buriya? Koko buriya Ruhango yose mubuze uko mwakubakira uriya muryango koko? Birababaje.

  • Iri niryo terambere twirirwa turata c ra?? Ntaryo mbonye aho.

  • Ntiwumva ahubwo umuntu imana Ivugiyemo ngo ni mumushakire numero az tel yemereye uyu muryango amabati ikibazo n’uko yazahera nka yayandi hahahahahaha

  • Executif w’umurenge uyu muryango utuyemo yari akwiye guhagurukira gukemura iki kibazo aho kwirirwa atanga amabwiriza yo guhindura ibyiciro by’ubudehe abaturage bashyizwemo mu midudgudu.

    None se uyu muturage ubwo wavuga ngo afite inzu ngo afite n’isambu, ngo nashyirwe mu cyiciro cya gatatu?????? Birababaje!!!.

Comments are closed.

en_USEnglish