Digiqole ad

Ibihumbi by’abantu bateraniye nanone kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango

 Ibihumbi by’abantu bateraniye nanone kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango

Abantu ibihumbi bari bitabiriye iri sengesho

Amajyepfo – Mu kibaya cy’ahitwa kwa Yezu Nyirimpuhwe mu nkengero z’umujyi wa Ruhango kuri iki cyumweru cya mbere cy’ukwezi hongeye gukoranira ibihumbi by’abaje gusenga biyambaza impuhwe za Yezu.

Abantu ibihumbi bari bitabiriye iri sengesho
Abantu ibihumbi bari bitabiriye iri sengesho

Iki kibaya kimenyerewe ku kuba hari abazana indwara bagakira nyuma bakazana ubuhamya butandukanye bw’ibyiza Yezu yabakoreye baje kuhasengera.

Kuri uyu wa karindwi Gashyantare hari hakoraniye Abakirisitu bagera nko ku bihumbi bitanu biganjemo abo mu Ntara y’Amajyepfo, n’abaturutse ahantu hatandukanye mu Rwanda, hari kandi n’Abakristu baje bavuye muri Congo Kinshasa na Tanzania.

Chorale yaririmbye igitambo cya Misa ikaba yo yaje iturutse i Nyagatare.

Ibihumbi by’abaje aha muri iki kibaya biba birimo abarwayi baje gushaka impuhwe mu Ngoro ya Yezu ngo bakire, bahereye ahanini ku buhamya buba bwaratanzwe n’abahakiriye.

Igitambo cya Misa cyayobowe n’Abapadiri bagera kuri batandatu, hakaba higishijwe Ivanjili ya Luka y’uburyo Yezu yavanye Simoni Petero mu burobyi akamuhindura intumwa ye amubwiye ko azajya aroba abantu.

Mu gihe bashengerera Yezu Nyirimpuhwe ahegera isaha ya saa cyenda mu gihe batambagiza umubiri wa Christu (Eucharistie) nibwo humvikana amajwi y’abantu biyamirira, abandi bataka cyane abandi ndetse bakagwa igihumure. Abayoboye isengesho baba bavuga ko Yezu ari gukora ibitangaza akiza abarwayi.

Hasomwe ubuhamya bw’umukobwa wari umaze imyaka umunani ajya mu mihango igihe kirekire, akaba amaze amezi atatu Yezu Nyirimpuhwe amukijije ubu ngo akaba ameze neza nk’abandi agashima gukira yavanye muri iki kibaya.

Nubwo urebesha amaso atahita yemeza ibyo gukira kwabo, ubuhamya bunyuranye bwa nyuma yabwo ku bakize indwara nka SIDA, umugongo udakira, umutwe udakira n’izindi zananiranye, ku bahawe urubyaro n’ibindi….nibwo butuma iki kibaya gikomeza kuba igitangaza.

Muri iki kibaya hafi yacyo Polisi y’u Rwanda iba irinze umutekano w’iyi mbaga iba ihateraniye, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda na ryo riba ryashyize imbaraga mu masangano y’umuhanda ugana kuri iki kibaya kugira ngo imodoka nyinshi ziherekeza zirindwe impanuka.

Aha hakoranira Abakristu Gatulika n’abo mu yandi madini babishaka buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi.

Hejuru gato y’iki kibaya hubatse ingoro (Chapelle) ya Yezu Nyirimpuhwe aba bakristu hafi ya bose babanza kunyuramo gushengerera no gusaba ko abagirira impuhwe n’imbabazi.

Abenshi muri aba bahamara iminsi bategereje ko isengesho riba
Abenshi muri aba bahamara iminsi bategereje ko isengesho riba
Ibihumbi by'abantu bateranira muri iki kibaya buri cyumweru cya mbere cy'ukwezi
Ibihumbi by’abantu bateranira muri iki kibaya buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi
Ni ahantu hisanzuye kandi hagari
Ni ahantu hisanzuye kandi hagari
Barasingiza Imana mu ndirimbo n'imbyino
Barasingiza Imana mu ndirimbo n’imbyino

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Kwa Yezu Nyirimpuhwe nanjye nahaguriye imigisha myinshi! Yezu ni muzima arakiza, akaruhura, agatanga ibisubizo.,

  • Yezu ni muzima wee!! Uko yakoraga ibitangaza nubu aracyabikora kdi azakomeza ku bikora. Kwa Yezu Nyirimpuhwe rero uhageze araruhuka abatabyemera bazajyende bihera amaso.. Ndabihamya rwose.

  • Koko Yezu ni muzima arakiza.

  • Nanjye ndashaka gukora ku Gishura cya Yezu ngo nkire.
    Ndizeye ko azankiza.
    Jésus est Vivant.
    Amen.

  • Aha hantu ndahibuka kandi ndahakumbuye cyane kuko Yezu Nyirimpuhwe yahampereye Isezerano dusoza umwaka wa 2011 risohora 2012 nkuko yari yarbivuze byose byarabaye kumurongo ubu mba USA narashatse nditegura kubyara umwana wumukobwa ibyo byose Yezu yabimbwiriye murugo rwe .Yezu rero ni muzima mureke tumwizere kandi tumukorere.

  • Nibyo koko Imana iriho kandi irakiza mu Izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo. Ariko ntabgo ikiriza ahantu runaka nubgo haba ari Yerusalemu.Imana ni Umwuka kandi iri hose. Irashaka rero abayisengera mu mwuka no mu kuri. Data wa twese uri mu ijuru atugirire imbabazi adukize aho turi hose.

  • Ibi byerekana abaturage batakizera ejo hazaza.Bagasanga ntacyo bagiteze kubutegetsi.Bikerekana kandi ahantu honyine abanyarwanda basigaranye ho kwisanzura no kuvugira ibibazo byabo.

    • nawe YEZU agusange ibi uvuze ntaho bihuriye pe

  • Nibyo Yezu arakiza, ariko ku ufite ukwemera.

  • Mutakura, muvandimwe, wituvangira. Ibyo utemera ntibivuga ko bitaba ukuri. None se bakubwiye ko abaza mu ruhango ari abafitanye ibibazo n’ubutegetsi? Va ku giti…

  • Aha hantu ni hatagatifu kdi haba imbaraga zimana nange ndi mubabihamya kuko ntacyo mpasabira yezu ngo nkibure,nabatarahaza muzaze mwirebere ibitangaza.

  • Yezu ndakwizera. Utugirire impuhwe kandi uzigirire n’isi yose.

  • YEzu nyirimpuhwe bana natwe mu buzima bwacu bwose

    • Ubyemere cg ubihakane gusa ufate kimwe Yezu ni muzima kandi arakiza.Utanga ubuhamya bwe aba yakijijwe Nawe. Nanjye ndahamya kandi nemeza ko ahakorera ibitangaza kuko bitabaye ibyo ntabwo ubwitabire bwakomeza kwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish