Tags : RSSB

U Burundi bwambuye Abanyarwanda babukoreye asaga miliyari 16

*Abanyarwanda bakoreye Leta y’u Burundi kuva mu 1969-1994 ku mafaranga batangaga y’ubwiteganyirize ntibabariwe inyungu, *U Burundi bwemeye kubasubiza umusanzu kandi ibyo ngo ni akarengane, *Iyo U Burundi bubara inyungu bwari kubaha nibura amafaranga milari 16Frw. Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb.Claver Gatete yasobanuriraga abadepite imiterere y’ikibazo cy’Abanyarwanda bakoreye U Burundi kuva mu 1969 kugeza mu 1994 […]Irambuye

RSSB igiye kubaka inzu y’icyerekezo ahahoze Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa

Ikigo cy’igihugu cy’ubwizigame n’ubwishingizi ‘RSSB’ kiratangaza ko kigeze kure imyiteguro yo kubaka inzu yo ku rwego rwo hejuru ahahoze hari Ikigo Ndamuco cy’Abafaransa (Centre Culturel Franco-rwandais) mu Mujyi wa Kigali rwa gati. Mu kiganiro twagiranye, na Moses Kazoora ushinzwe itangazamakuru muri RSSB yadutangarije ko nyuma y’uko Umujyi wa Kigali weguriye RSSB ikibanza Ikigo Ndamuco cy’Abafaransa […]Irambuye

Abadepite banenze uko RSSB yari yagennye ibigenerwa uwahawe ikiruhuko cyo

*Itegeko rishya ryagennye ko umubyeyi wahawe ikiruhuko cyo kubyara ahabwa umushahara 100%, RSSB si ko yari yabigennye; *RSSB yemeye ko yakoze amakosa yemera kubihindura. Mu gusuzuma umushinga w’itegeko rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, kuri uyu wa 09 Ukwakira abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu […]Irambuye

Kwitaba PAC batuzuye byatumye RSSB yangirwa kwisobanura

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kamena, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwishingizi n’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), abayobozi bacyo ntibabashije kwisobanura ku byo bavuzweho na Raporo y’Umugenzuzi w’Imari kuko uretse gukerereza Abadepite ba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari ya Leta (PAC), Umuyobozi wa RSSB, yitabye atari kumwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, bityo babasubizayo. Umwe mu bakozi ba RSSB yabwiye […]Irambuye

Ngoma: Iduka rya Kazubwenge ryahiye rirakongoka ahita ajya muri ‘Coma’

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, mu mujyi wa Kibungo inzu y’ubucuruzi ya Kazubwenge yafashwe n’inkongi y’umuriro, irashya irakongoka, gusa nta muntu uyu muriro wahitanye, Kazubwenge we yahise ajya muri ‘Coma’. Umwe mu babonye ibyabaye, Ochen Theo yabwiye Umuseke ko inzu yafashwe n’inkongo iri mu mujyi wa Kibungo, ukimara kuwinjiramo urenze ikigo cya Gisirikare, […]Irambuye

Ngoma: Abivuriza i Kibungo kuri mutuelle de santé ngo hari

Abivuriza mu bitaro by’Akarere ka Ngoma biri mu mujyi wa Kibungo, barinubira ko muri ibi bitaro hagaragara ubusumbane mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ngo kuko abivuza bakoresha mitiweri hari imiti badahwabwa, ariko ngo abakoresha RSSB n’ubundi bw’ishingizi bo imiti yose bandikiwe bakayihabwa cyo kimwe n’uwemeye kwiyishyurira 100%.   Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo ariko bwo buhakana ibivugwa […]Irambuye

Urukiko rwategetse ko Kantengwa akomeza kuburana afunze

Urukiko Rukuru kuri uyu wa 20 Gashyantare 2015 rwanzuye ko uwari umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), Kantengwa Angelique akomeza kuburana afunze kandi akazaburanishwa no ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta nk’uko biri mu mwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa gatanu. Urukiko Rukuru rwanzuye ko Kantengwa Angelique akomeza kuburana afunze ndetse akazanakurikiranwa ku […]Irambuye

Kantengwa, adahari, yakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo

Nyamirambo – Kuri uyu wa 25 Nzeli 2014, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwenzuye ko Kantangwa Angelique wari umuyobozi wa RSSB ndetse ari Perezida w’inama y’ubutegetsi ya UDL(Ultimate Developper Ltd)  afungwa by’agateganyo iminsi 30  kuko ibyaha ashinjwa bikomeye kandi akaba nta ngwate  ikubye kabiri amafaranga  ashinjwa guhombya Leta yerekanye ngo aburane ari hanze. Angelique Kantengwa ntiyagaragaye […]Irambuye

Kantengwa mu rukiko yarezwe guhombya Leta miliyari na miliyoni 700

Angelique  Kantengwa wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo kuri uyu wa 24 Nzeli 2014. Ubushinjacyaha bwamureze guhombya Leta akayabo ka miliyari na miliyoni zisaga 600 ndetse no gutanga ibya Leta ku buntu. Ubushinjacyaha bwavuze ko imirimo yo gukora igishushanyombonera cy’ahazubakwa amazu ya RSSB i Gacuriro yagombaga gukorwa na […]Irambuye

Uwari umuyobozi mukuru wa RSSB yatawe muri yombi

Kigali – Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi uwari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB Kantengwa Angelique. Nkuko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda ahagana mu saa tanu z’ijoro kuri uyu wa kane kuwa 11 Nzeri, Kantengwa Angelique ari mu maboko ya polisi akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha nabi […]Irambuye

en_USEnglish