Digiqole ad

Abadepite banenze uko RSSB yari yagennye ibigenerwa uwahawe ikiruhuko cyo kubyara

 Abadepite banenze uko RSSB yari yagennye ibigenerwa uwahawe ikiruhuko cyo kubyara

Yvonne Mujawabega uyobora agashami gashinzwe ibi biabzo muri RSSB

*Itegeko rishya ryagennye ko umubyeyi wahawe ikiruhuko cyo kubyara ahabwa umushahara 100%, RSSB si ko yari yabigennye;

*RSSB yemeye ko yakoze amakosa yemera kubihindura.

Mu gusuzuma umushinga w’itegeko rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, kuri uyu wa 09 Ukwakira abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu banenze ibyo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, cyari cyaragennye nk’ibizajya bigenerwa umubyeyi wahawe ikiruhuko cyo kubyara kuko hari ababyeyi bazajya bahabwa ibiri munsi y’ibyo bagombaga kubona.

Dr Uzziel Ndagijimana wa MINISANTE, Hon Alfred Kayiranga na Hon Yvonne mu biganiro by'uyu munsi muri iyi Komisiyo y'Abadepite
Dr Uzziel Ndagijimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi muri MINECOFIN, Hon Alfred Kayiranga Perezida w’iyi Komisiyo ya Politiki uburinganire n’ubwuzuzanye na Hon Yvonne Uyisenga umwungirije mu biganiro by’uyu munsi

Iri tegeko ritekerezwa, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yavugaga ko rigamije kugira ngo umubyeyi wahawe ikiruhuko cyo kubyara azajye ahabwa umushahara we 100% mu gihe cy’ibyumeru 12, mu gihe ibi yabibonaga mu byumeru bitandatu bya mbere  mu bindi bitandatu akabona 20%.

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda gifite mu nshingano gukusanya umusanzu w’ubwiteganyirize bw’ababyeyi no kubaha umushahara wabo cyavugaga ko umubyeyi wahawe ikiruhuko cyo kubyara azajya agenerwa buri kwezi ibingana n’umushahara ngereranyo w’amezi atatu ya nyuma yatanzweho imisanzu.

Ibi bikubiye mu ngingo ya karinwi y’iri tegeko rikiri mu mushinga no kunononsorwa byazamuye impaka ndene. Iyi ngingo ubwo yari igezweho bamwe mu badepite bagize iyi komisiyo iri gusuzuma uyu mushinga bavuze ko hari ababyeyi bashobora kutazahabwa ibingana n’umushahara wabo 100%.

Asobanura uko RSSB yabigennye, Yvonne Mujawabega  uyobora agashami gakurikirana iby’ikiruhuko cy’umubyeyi muri iki kigo yavuze ko umubyeyi azajya atanga umusanzu wa 1.5% by’umushahara bizavamo agomba gukorwaho ikigereranyo cy’amezi atatu kugira ngo hagenwe ayo azahembwa ari mu kiruhuko.

Imvugo “umushahara ngereranyo w’amezi ya nyuma yatanzweho imisanzu” ni yo yazamuye izi mpaka aho bamwe mu badepite bavugaga ko mu gihe muri aya mezi atatu umubyeyi yaba yarongejwemo (umushahara) byatuma atabona umushara mbumbe yari agezeho.

Depite Yvonne Uwayisenga yagize ati “ baramwibye, baramwibye…. iyo batangiye kuvuga ngo umushara ngereranyo (moyenne) ni ikibazo baba bamuteye.”

Akomeza yifashisha urugero yagize ati “niba uwo mudamu yahembwaga ibihumbi 800, aratwite wenda ageze ku kwezi kwa munani, baramwongeje bamushyira wenda nko kuri 1 200 000 kuki batafata aya agezeho akaba ari yo babara? kuko nibajya mu by’umushara ngereranyo w’amezi atatu azabona macye.”

Avuga ku ruhande rw’umukoresha uzishyura ibyumweru bitandatu bya mbere, Alfred Kayiranga Rwasa  uyoboye iyi komisiyo yavuze ko mu gihe habayeho kongezwa (umushahara) bishora kuzatuma umukoresha nawe ahomba kuko uwo mubyeyi wahawe ikiruhuko cyo kubyara ashobora kuzahabwa amafaranga aruta umusanzu yatanze mu bwishingizi.

Yvonne Mujawabega  uyobora agashami gakurikirana iby’ikiruhuko cy’umubyeyi muri RSSB yavugaga ko ibi byatekerejweho kuko hari n’abakozi bagabanyirizwa umushahara bityo kuba umuntu yamubarira ku musahara we wa nyuma yaba aharenganiye.

Nawe yifashishije urugero, yagize ati “niba yakoraga muri MTN cyangwa muri BK leta ikamugirira ikizere wenda akaza kuba umuyobozi wa finance (icungamutungo) iwacu (RSSB), ni ibintu bimanuka cyane, numubarira ku musahara we wa nyuma uraba umureganyije.”

Yvonne Mujawabega uyobora agashami gashinzwe ibi biabzo muri RSSB
Yvonne Mujawabega uyobora agashami gashinzwe ibi biabzo muri RSSB

Mujawabega yavugaga ko mu kugena ibigomba kugenerwa umubyeyi wahawe ikiruhuko cyo kubyara bidakwiye kugendera ku marangamutima.

N’ubwo Mujawabega yari amaze kuvuga ko amarangamutima adakwiye kwitabwaho mu kugena ibihabwa umubyeyi wahawe ikiruhuko cyo kubyara, umuyobozi wa RSSB Jonathan Gatera yavuze ko iyi gahunda itekerezwa hari hagamijwe ko uyu mubyeyi ahabwa umushahara we wose yari agezeho ahembwa bityo ko iyi ngingo bagiye kuyihindura.

Hon Alfred Rwasa agira icyo avuga ku bigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara
Hon Alfred Rwasa agira icyo avuga ku bigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara
Hon Ignatienne Nyirarukundo
Hon Ignatienne Nyirarukundo

Photos/M Niyonkuru/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ibi ntabwo bisobanutse neza, none ni gute RSSB yaba yaribeshye kandi itegeko ritari ryatangira gukireshwa? cg ni gute RSSB yaba yaribeshye kandi atariyo ishyiraho amategeko kandi akaba atariyo igena uko ayo mategeko akurikizwa?

    Uruhare rwa RSSB njye ndubona aho nk’ikigo gifite cg kirebwa niryo tegeko ahubwo cyo gihamagazwa kigatanga ibitekerezo ku umushinga w’itegeko maze ibyo bitekerezo bikarebwaho nkuko nibindi byose birebwaho naho kuyinenga ngo…simbyumva neza keretse niba uwanditse inkuru ariwe wibeshye

    • @Kamana, byagucanze nyine, ntabwo wapfa kubyumva ! Iby’iwacu ni agatogo, udakurikira ntacyo watoramo !

      Dore aho tubera akaga: Ubundi aba badepite nibo bagombye gukora iryo tegek, MINECOFIN ikrishyira mu bikorwa ibinyujije muri RSSB; ariko uburyo babicurika bagasaba ko ahubwo ari RSSB ikora itegeko ndetse ikaza no kuribasobanurira ni ibintu bisekeje…Buriya ni nayo mpamvu uzasanga amategeko yacu yuzuyemo amakosa byaba mu rwego rwa technique, urw’amategeko ndetse n’imyandikire….Ikindi ni uko ari nabyo bituma ubu nta tegeko tukimarana nibura imyaka 5, bicara bayahindagura kuko aba yarakozwe na ba officers mu bigo, hanyuma ba DG akaba aribo abajya kuyabasobanurira, abadepite bo bakavuga gusa ngo URATWEMEJE igendere, nibyitwe itegeko !!

      Ngayo nguko, ni ukubitega amaso

  • Ariko n’ibi byose nta logique irimo, ese iyo umugore yari asanzwe akora, akabyara akajya mu kiruhuko umushahara yari asanzwe ahembwa kuki batakomeza kuwumuhemba ahubwo hagatekerezwa ukuntu hajya habaho umu contractuel wo kumusimbura muri iyo minsi aho bishoboka? kuvuga ko abakozi bandi bazakatwa amafaranga ntibisobanutse kuko mu ngengo y’imari umushahara we uba warateganijwe mu gihe c’umwaka. ahubwo uwamusimbura niwe wari ukwiye gutekerezwaho kurusha kujya impaka z’uwungukiye igihugu. hagakorwa itegeko rireba uwasimbura umubyeyi uri mu kiruhuko aho gutinda kuri uwo.

  • Ariko birakabije, tugiye gutanga imisanzu yo guha abagore atari twe tutababyariye.

  • Ese aba banyamakuru bashyushya imitwe y’abantu kuki badakora ubushakashatsi ngo batumenyere uko mu bindi bihugu byateye imbere ibi bintu bikorwa. Icyo nzi cyo iby’iki kigega abagore bahora basaba ko kijyaho; cyane cyane mu nama y’umushyikirano.

  • Umugore wabyaye yari akwiye gukomeza guhembwa umushaara we wose nk’uko bisanzwe kuko iyo Leta igena budget y’umwaka bagenera buri mukozi umushahara we wose asanzwe ahembwa ntabwo muri budget y’umwaka bavuga ngo turateganya ko hari umugore uzabyara uyu mwanka ngo reka duteganye umushahara muto.

  • Turarengana, Ni gute turihira abagore umushahara ngo nukobabyaye,kandi hari abagore benshi babyara batanishoboye ntibafashwe. Cyangwa abashomeri kuki batabafasha, None ngo abo babyaye bafite nakazi.

    Ntibyumvikana, Uwariye niwe urya. Nonese nkuwobazaka amafaranga atagira n’umugore!

  • none se utakibyara cg ingumba muzajya mubakata mushingiye he? ikindi mujya mutekereza ko hari abakene batabona nutwo duke? umushahara w’umuntu se ko ari igihembo cy’akazi yakoze nimudukata tukamera nka Nayigiziki tukajya dukora twagezamo amaf duhembwa tukajya mubiraka tukazagaruka nyuma mwabigenza mute ariko Abadepite ntibagakine wakora iminsi 30 ugahembwa 20 ngo nuko hari ababyaye ntukareke?

  • amategeko aberaho kurenganura ariko iri ryo ntirisanzwe ni akarengane gusa , ngo buri mukowi wese azajya akatwa , ni ubwambere numvise ahantu umuntu atanga umusanzu ntaburyo nabumwe bushoboka wazamugarukira ,
    kuki Leta idashyiraho ikigega hanyuma ababishaka bakajya batangamo inkunga aho gukora ibintu binyuranyije n’amahame mpuzamahanga ..
    ngo ubwo baravumbuye bagiye guha umugore agaciro , reka da baribeshya ahubwo iri tegeko nirijyaho uzaba ureba ibibazo abagore bazagira cyane cyane muri private sector kuko guha umugore akazi bizaba bimeze nko kwizanira charges , cyane cyane abagore bato murarye muri menge , kandi no muri Leta hazavukamo ikibazo cy’uko iyi police imeze nkaho ari stimulis a la natalite , so ibyo kuboneza kubagore bafite akazi bigiye kuba amateka.. Ni ukwivuguruza muri policies ziriho..
    ese nkubu abagore batabyara , cyangwa abagabo bahisemo kwifta kubera impamvu zitandukanye bazahatairwa gutanga imisanzu y’abafite imishinga yo kubyara ?? iki kibazo nacyo cyasuzumwa mugutora itegeko.
    Leta nibirebe ibyiteho kuko aho kwivuza wakwirinda ,

  • Babyize nabi….mubanze muebe uko ahandi mubihugu byateye imbere bikorwa……ntakigega cyabagore babyaye kibaho ngo mukake buri wese..ahubwo mubyige neza mukore icyo twita EI (employment insurance) gutyo muzagena rate yo gukata buri wese noneho uwo mugore nabyara azahembwa ndetse nundi muntu wese uvuye kukazi kumpamvu zitunguranye bamwirukanye cg se contrat ihagaze nawe azabona dore ko ntawubazi icyo ejo hazana…..nahubundi gukata buri wese ngo bazahe umugore wabyaye ndumva nta reme bifite……abatabyara se kdi bakatwa murumva ntakibazo kirimo cg abarekeye aho?

  • Ibi bizashyirwa mubikorwa ryari ko abanana bacu bari kurengana kdi tutanga ubwishingizi ni byihutishwe.

  • Bari bakwiye guhanwa ntabwo abana babonye uburenganzira bwabo.

Comments are closed.

en_USEnglish