Ngoma: Abivuriza i Kibungo kuri mutuelle de santé ngo hari imiti badahabwa
Abivuriza mu bitaro by’Akarere ka Ngoma biri mu mujyi wa Kibungo, barinubira ko muri ibi bitaro hagaragara ubusumbane mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ngo kuko abivuza bakoresha mitiweri hari imiti badahwabwa, ariko ngo abakoresha RSSB n’ubundi bw’ishingizi bo imiti yose bandikiwe bakayihabwa cyo kimwe n’uwemeye kwiyishyurira 100%.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo ariko bwo buhakana ibivugwa n’ababyivuzamo aho bwemeza ko abaza bagana ibi bitaro bose bakirwa kimwe.
Bamwe mu barwarije ku bitaro bikuru bya Kibungo baganira n’Umuseke, ntibatinya kuvuga ko kuri ibi bitaro hagaragarara ubusumbune mu kubaha serivisi aho ngo imiti ihenze batayiha abakoresha ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), ahubwo ngo babohereza kuyigura hanze muri farumasi (pharmacy) zigenga ibintu bavuga ko bibagora cyane kuko iyo miti iba ihenze nk’uko bivugwa na bamwe twaganiriye.
Murekatete Charlotte umwe mu binubira uko abarwayi basumbanishwa mu bitaro bya Kibungo yagize ati “Banyandikiye umuti ngiye kuwufata muri Pharmacy barambwira ngo ntawuhari ngo ninjye kuwugura hanze, ntanga frw 8000 kandi uwo muti bawuhaye undi wari uje yiyishyurira amafaranga.”
Undi muturage utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko iyo imiti irengeje amafaranga ibihumbi bibiri (Frw 2000) kwa muganga bavuga ko ntayihari.
Yagize ati “Barakubwira ngo ntayihari ngo genda uge kuyigura muri Pharmacy yo hanze. Ibyo twe tubona ari ubusumbane bukorerwa abaza kwivuriza hano.”
Aba bivuriza i Kibungo bavuga ko nk’uko bashishikarizwa gutanga amafaranga y’umusanzu mu kwivuza (mutuelle de santé) ngo bagakwiye kujya bavurwa bakabona imiti yose kuko baba barabyijejwe.
Dr. Namanya Wiliam umuyobozi w’ibitaro bya Kibungo ahakana ibi bivugwa n’abaturage akavuga ko muri ibi bitaro nta busumbane buharangwa mu bahivuriza ngo kuko abagana ibi bitaro bose bakirwa kimwe.
Yagize ati “Icyo navuga ni uko bashobora kuza bagasanga uwo muti ntawo dufite, ariko nta we twakwima umuti kandi uhari. Nta busumbane buri hano abatugana bose bakirwa kimwe.”
Mu Rwanda hashyizweho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo ifashe abaturage kujya bivuza ku buryo buboreheye kandi ku giciro gito, by’umwihariko yashyizweho kugira ngo n’abatishoboye babone serivisi z’ubuvuzi.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ntabwo ari Kibungo gusa.Iyo uzanye mitiweli ntanubwo bakureba.birebera uzanye cashi gusa.
none se ubwisungane bwaba bwarashyiriweho iki? noneho nibabukureho kugirango twese turinganire.erega ndumva abadafite ubwo bwisungane bazajya bapfiraho?
Sinkora mu bitaro bya Kigungo ariko ndifuza kumara abantu impungenge z’uko haba hari ubusumbane hagati y’abivuriza kuri mutuel n’izindi assurances.
1. Rwose mu mahame y’umwuga w’ubuvuzi ndetse na health care system y’u Rwanda kirazira gusumbanisha abantu ku mpamvu izo arizo zose.
N’Ubwo umukozi runaka yabikora ku giti cye (urunturuntu) ariko system yo iharanira equitability . murumva rero ko ikintu gikomeye nko gutanga imiti bitareba umukozi ahubwo ari system .
Birashoboka ko haba hari imiti ibura (stock out) ku mpamvu nyinshi(Stock out muri pharmacy z’uturere cg ubushobozi buke bwo kuyigura kubera amadeni menshi atishyurirwa igihe etc) ariko icyo gihe biba ku murwayi wese ntabwo ari uwa mutuel gusa. Ahubwo wenda aba RSSB, MMI etc bashobora kuyigura muri za pharmacies zigenga bakiyishyurira gusa 15% kubera amasezerano bafitanye na companies zabo naho uwa mutuel akiyishyurira 100% kandi ari nabo bakunze kugira amikoro aciriritse.
2. Ikindi ni uko ukunze gusanga abagana amavuriro cyane cyane ayocmu byaro (na Kibungo irimo) nja 95% bivuriza kuri mutuel. Ubwo se yab ihari bakayibima bakayiha ba nde? yasazira mu bubiko.
3.Hanyuma ndashaka kubaza umyamakuru wandika inkuru y’amarangamutima nk’iyi icyo yamarira abantu uretse gutuma batakariza ikizere mutuel bikarushaho gutuma uturere tunanirwa kubona imisanzu yo kwishyura za factures de soins bikarushaho kongera ya madeni navuze?
Come on Guys!
Media ireberera abaturage ariko iyi hajemo kubatera confusion haba hari ikitagenda.
Mbuseguye ho kuri msg ndende ariko ndabasabye nkimuyinyonge!
Comments are closed.