Ngoma: Iduka rya Kazubwenge ryahiye rirakongoka ahita ajya muri ‘Coma’
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, mu mujyi wa Kibungo inzu y’ubucuruzi ya Kazubwenge yafashwe n’inkongi y’umuriro, irashya irakongoka, gusa nta muntu uyu muriro wahitanye, Kazubwenge we yahise ajya muri ‘Coma’.
Umwe mu babonye ibyabaye, Ochen Theo yabwiye Umuseke ko inzu yafashwe n’inkongo iri mu mujyi wa Kibungo, ukimara kuwinjiramo urenze ikigo cya Gisirikare, ikaba iri mu kagari ka Cyasemakamba.
Agaciro k’ibyangirikiye muri iyi nzu ntikaramenyekana, gusa yacururizwagamo ibikoresho bihenze byo mu rugo birimo amafirigo n’ibindi bigezweho.
Kazubwenge wari wicaye imbere y’iduka rye, rikimara gufatwa n’umuriro yahise ajya muri ‘Coma’, gusa inzego zishinzwe umutekano zamujyanye ku ivuriro rya gisirikare ry’ikigo cya ‘Camp Huye’ aho i Kibungo.
Impamvu zateye uyu muriro ngo ni amashanyarazi, kuko uwabibonye yabwiye Umuseke ko ‘Compteur’ yaturitse ku buryo hakekwa ko amashanyarazi ariyo nyirabayazana.
Umuriro watangiye kwaka muri iri duka ku isaha ya saa 10h40, imodoka zizimya umuriro ‘Kizimyamwoto’ zahawe buri Ntara, ziva i Rwamagana zigera aho iyo nzu iri, ibishya byarangiye.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yatangarije Umuseke ko Kauzubwenge yari afite ubwishingizi bw’ibicuruzwa bye, muri sosiyeti yitwa Prime.
Yavuze ko ibyangirikiye mu nzu ye, ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni 10-14, ibyo bikaba ari ibyari mu muryango warimo ibikoresho bya firigo n’amasafuriya yaranguzaga,.
Undi muryango wakorerwagamo n’abafite ubumuga, na bo imashini za mudasobwa zabo zahiriyemo, bakaba babwiye Polisi ko ibyabo byari bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 5-7.
Emmanuel Kayigi yavuze ko ubwe yakurikiranaga igikorwa cyo kohereza imodoka zizimya umuriro, ku buryo ngo zitatinze ukurikije urugendo ruri hagati ya Rwamagana na Ngoma.
Yavuze ko muri iyi minsi Polisi igerageza kongera ubushobozi, kugira ngo nibura imodoka zizimya umuriro zibe nyinshi, kuko ngo uko bimeze ubu bitandukanye n’uko byahoze.
Kayigi yagiriye inama abaturage kumenya ko ahantu hari iterambere hateganyijwe uburyo bwo kuzimya umuriro, ku buryo hashyizwe ikizimyamwoto.
Yavuze ko igihe habaye inkongi y’umuriro icya mbere ari ugahamara ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga umuriro w’amashanyarazi REG. Ikindi ngo ni ugukata itsinga z’umuriro zatuma n’ahandi hafatwa.
Yagiriye inama abacuruzi kugira ubwishingizi bw’inzu n’ibicuruzwa, ati “Nasaba abantu kwishinganisha n’ibintu byabo n’inzu kugira ngo ahabaye ikibazo babe batabarwa byoroshye.”
Kayigi yavuze ko inzu zishaje benezo bakwiye kuvugana n’abatekinisiye ba REG kugira ngo basuzume niba itsinga nta kibazo zifite, niziba zigifite bongere zashyiremo bundi bushya.
Yasabye ko aho umuntu akeka ikibazo babivuga mbere muri Polisi, igihe hari insinga zishinyitse zateza ikibazo, gusa ngo abantu ntibarabyumva.
Amafoto/Ochen Theo
UM– USEKE.RW
13 Comments
atajya muli coma se???,Imana itabare imube hafi, byose hari igihe bizashira, uwo muriro utazima abazimu bawuzanye bakajyana nawo
Niyihangane nta kindi mfite cyo kumubwira, yebaba we, ubu se koko, yaba se yagiraga ubwishingizi nubwo bijya bigorana kugarurirwa ibyawe, ….. nako ni ikumiro
ntibababwiye se ko aricyo kwishingana bivuze, urwanda nigihugu gikataje mwikoranabuhanga .uyu muriro watangiriye mukabyiniro B club ka bwana grand ndengeye ,bukeye usimbukira mwisoko ryabaturanyi babarundi bidateye kabiri iba ugeze murigereza ,none hatahiwe abacuruzi mukore iperereza murebe niba abibasiwe atari abahutu gusa cyangwa abatutsi bashyiramugaciro bamwe bita ibipinga,ngo agatinze kazaza n amenyo ya ruguru
wewe ugomba kuba urwaye mu mutwe kabisa!
Imbere y’amakuba k’aya, umukurambere wacu Yobu ajye atubera urugero. Byose bimaze kumushiraho yagize ati: “Navuye munda ya mama nambaye ubusa, nzasubira munda y’isi nambaye ubundi. Izina ry’Imana nirisingizwe’. Muribuka uko byagenze nyuma? Dukomere ku Mana, ibindi ni ubusa kandi niyo dukesha byose.
Nibyiza ko yari afite ubwishingizi
ese aya majyambere yo y’umuriro tuzayakizwa nande ko mbona leta iriho bimaze kuyinanira ? ngaho da ngo duhindure itegekonshinga !! nirihinduka u Rwanda ruzakomeza rushye !! ntimunyumve nabi ariko!
Icyo ntatinya kuvuga nuko izi nkongi zirimo akagambane!
Imana imugirire neza, kuko niyo itanga byose
Ariko se iduka rye ririnda rishya iyo atanga umusanzu w’abandi akareba ko atagira amahoro! Ngaho narebe ibyo ahombye uko bingana!!!
NI mureke kuvugira Ku mutsi wi iryinyo. KAZUbwenge komera nyuma ya byose bimubayeho agize kubura umufasha we mugihe yarimo abyara amusigana uruhinja none dore umuriro. abamuri hafi mumuhumurize nyuma ya byose hari ubundi buzima.NYagasani namukomeze.
Ariko iki gihugu kirimo abarwayi bo mu mutwe benshi: Mutoni ati azize kuba ataratanze umusanzu( ndahamya ko wowe Mutoni uyu Gaciyubwenge utanamuzi!)Kaduhira akaba araduhiriye abizanyemo mandat ya gatatu! Edward wasabitswe n’irondakoko we aduhishuriye ko umuriro wibasira ngo abahutu gusa n’abatutsi bashyira mu gaciro(ubwo ni ukuvuga kuriwe ko abahutu bose bashyira mu gaciro bakanatekereza kimwe). Ngaho munyumvire namwe!! Nta muntu muribo kandi utanga byibura akantu na gato gashyigikira ubu busazi baba banditse hano! Nta wuvuga ikibazo cy’umuriro n’ubuziranenge bukemangwa mu bikoresho bikoreshwa mu kubaka ndetse n’imyubakire ubwayo, ntawugira inama abantu gufata ubwishingizi bw’ibikorwa byabo, nta n’uwirirwa asoma iyi nkuru ubwayo itubwira ko iduka ryahiye ku manywa ndetse na nyiraryo ahibereye, ko nta wamutwikiye rero! Reka da! Byose ni ikosa rya Kagame! Mu cyumweru gishize mu gace ka Washington , DC muri USA gakoreramo abakire benshi karimo na Embassies nyinshi harahiye ndetse n’abantu bahira mu mazu barapfa. Muri Philippines naho ejobundi uruganda rukora imyenda rwarahiye hagwamo abantu mirongo n’ibintu bifite agaciro ka miliyoni mirongo z’ama dollars biratikira. Ubanza aho hose n’ahandi ntarondoye ku isi harahiye kubera Kagame kandi n’ abahiriyemo bagomba kuba barazize ubuhutu bwabo! Ubu kandi aba bantu ni nabo birirwa bataka ko nta kazi bafite, ko ubukene n’ibindi bibazo bibamereye nabi kandi icyo bakoresha umwanya wabo gusa ari uguhora mu matiku n’urwango bidashira aho gukora ngo bagerageze gutera imbere. Ariko nabwo igisubizo cyabyo baragifite: byose ni Kagame ubitera!
ariko nta kintu abayobozi bakora ngo izi nkongi z’imiriro zihagarare koko ?? ko mbona u Rwanda rwarateye imbere…. iki kibazo cyo cyizabonerwa umuti ryali ??
Comments are closed.