Uganda: Mbabazi yahisemo kuzahangana na Museveni nk’Umukandida wigenga
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Uganda, ubu akaba afite icyizere cyo kuzatsinda Perezida Museveni akamusimbura ku butegetsi, Amama Mbabazi yatangaje ko noneho aziyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora ateganyijwe muri Uganda.
Mbabazi, kuri uyu wa gatanu mu rugo iwe Kololo, niho yatangarije iby’uyu mugambi we mushya.
Yagize ati “Mu byumweru bitandatu bishize, ibyo mperuka gutangaza byari ibijyanye n’umutekano wanjye mu ishyaka ryanjye (NRM). Ku berako iyo mpamvu NRM (ishyaka na Perezida Museveni arimo) ryatambamiye ibyifuzo byanjye.”
Ati “Nafashe icyemezo cyo kutaziyamamaza nyuze muri NRM, kandi ijyihe nikigera nzatorwa nk’Umukandida mu matora ya Perezida.”
Mbabazi aherutse gusaba abarwanashya ba NRM kumushyigikira bakazamutanga nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri 2016.
Gusa uyu mugabo kimwe na mugenzi we Dr Cyiza Besigye bombi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweri Museveni bakunze gutabwa muri yombi nyuma bakarekurwa nyuma yo gutangaza ko bazahangana na Museveni mu matora.
The Monitor
UM– USEKE.RW
3 Comments
Mama miyaaaa!!
Ndamushyigikiye, imyaka 28 nimyinshi. Ubutegetsi bwe bwaramunzwe.
Amama Mbabazi iyo myala uvuze yari mu bayoboye Uganda bya hafi !!!
Icyakubwira yuko ariwe mubiiiii kuruta Kaguta.
Comments are closed.