Tags : RMC

Amajyepfo: Abayobozi n’Abanyamakuru bitanaga bamwana bemeye kunoza imikoranire

Mu biganiro byahuje Polisi, inzego z’ubuyobozi n’Abanyamakuru kuri uyu wa gatanu bagiranye ibiganiro bigamije kuvugurura imikoranire. Muri ibi biganiro byajemo kwitana bamwana ku babangamira umwuga w’itangazamakuru, izi nzego zemeranyijwe kuvugurura uburyo bw’imikoranire ku bijyanye no kubona amakuru  no kuyatangaza. Ibi biganiro byabayemo impaka hagati y’Abanyamakuru n’Abayobozi b’Uturere zishingiye  ku nkuru zikorwa  ku nzego z’ibanze Abayobozi […]Irambuye

Mu mahame ya Islam nta kwica birimo, iterabwoba turaryitirirwa –

*Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda wafashe ingamba nshya zo gukumira ikibi, *Nta we uzongera gutera inkunga ibikorwa mu rwego rwa Islam bitanyuze mu muryango wabo RMC. Mu kiganiro n’abanyamakuru abayobozi b’Idini ya Islam mu Rwanda (RMC) basobanueye ingamba nshya mu bijyanye no kujyana abayoboke mu Mutambagiro Mutagatifu, n’impamvu yo kubuza abantu gutanga imfashanyo bitanyuze muri uyu […]Irambuye

Abanyamakuru ngo ntibavuga ku binyabuzima, nabo bati ‘Nta makuru tubifiteho’

Huye- Mu mahugurwa bari gukorera mu karere ka Huye, Abanyamakuru banenzwe kuba badakunda gutangaza inkuru ku kamaro k’ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, nabo bakavuga ko umurimo wabo ari ugutangaza amakuru atari ukuyakora bityo ko abafite ubumenyi buhagije kuri izi ngingo babahugura kugira ngo bajye batangaza ibyo bafitiye ubumenyi. Abanyamakuru bavuga ko ubumenyi baba barakuye mu ishuri butabemerera […]Irambuye

BBC Gahuza yafunzwe burundu mu Rwanda ishinjwa kubiba amacakubiri

Kigali 29/5/2015 – Iki cyemezo cya RURA gikubiyemo imyanzuro itatu irimo kureka ibiganiro bya BBC mu zindi ndimi bigakomeza kumvikana mu Rwanda, guhagarika ‘Burundu’ ibiganiro by’Ikinyarwanda bya BBC ndetse no kugeza imyanzuro yafashwe ku nzego z’iperereza byaba ngombwa hagatangwa ikirego mu nkiko. Icyemezo gikomeye cyo guhagarika Burundi ibiganiro bya BBC mu Kinyarwanda gisa n’icyatunguye benshi […]Irambuye

Ubuyobozi bwa Goodrich TV bwahamijwe guhohotera abanyamakuru

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwatangaje kuri uyu wa 31 Werurwe 2015 ko Abanyamakuru babiri Ndabarasa John ukorera Sana Radio na Ndahayo Obed ukorera Radio Amazing Grace ikirego cyabo cy’uko bahohotewe n’umuyobozi wa GoodRich TV, Dr Francis Habumugisha gifite ishingiro. Uyu muyobozi aba banyamakuru bamubazaga amakuru y’uko yirukanye abakobwa batatu yakoreshaga bamushinja ihohotera, maze aba bamubazaga barakubitwa. […]Irambuye

Karongi: Abanyamakuru n’abayobozi biyemeje gufatanya kuzamura abaturage

*Abayobozi batangajwe n’uko umuturage afite uburenganzira bwo kubabaza amakuru ku bimukorerwa *Abanyamakuru ngo barya ruswa yitwa ‘giti’ ahanini itangwa n’abahanzi Mu mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), urw’UMUVUNYI na IWPR, abanyamakuru n’abayobozi mu karere ka Karongi biyemeje gukorera hamwe mu guteza imbere abaturage. Aya mahugurwa yabaye ku munsi wa kane w’icyumweru […]Irambuye

Mu kurwanya icuruzwa ry’abantu hakenewe itangazamakuru ricukumbura

Kuri uyu wa gatanu tariki 06 Werurwe mu cyumba cy’inama cya Classic Hotel habereye inama yahuje urwego rutegamiye kuri leta FAAS Rwanda n’abanyamakuru mu rwego rwo kuganira ku buryo hakorwa ubucukumbuzi ku nkuru zijyanye n’icuruzwa ry’abantu (Human Trafficking) no kurebera hamwe uburyo mu Rwanda  hakorwa itangazamakuru rishingiye ku bucukumvuzi ku bibazo biba byugarije igihugu. Iyi […]Irambuye

Ibinyamakuru bisebanya, n’ibikoresha amafoto y’urukozasoni byanenzwe

Ubwo hatangazwaga imyanzuro yafatiwe ikinyamakuru Rushyashya ku bw’inkuru itujuje ubunyamwuga cyanditse ku uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi ndetse kikanashyiramo na Senateri Uwimana Consolee ko baba bakorana na FDLR, kuri uyu wa mbere abayobora urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), bagaye iki kinyamakuru n’ibindi bitubahiriza amahame y’itangazamakuru. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku isaha […]Irambuye

RMC yasanze Ingabire Victoire koko yarasebejwe n’Ibitangazamakuru

Updated: 11.30AM: .Ngo Ingabire yari afite agapfunyika  agiye kuroga umwana ateshwa n’abacungagereza .Ngo nyirakuru wa Ingabire Victoire nawe yarazwiho umwuga wo kuroga, aho bari batuye ku Gisagara ntawuhasaba amazi. .Rwandapapalazzi yemeye ko ari ikinyoma yahimbye ku munsi w’abagore. .RMC Isanga iyi nkuru yanditswe ndetse yasomwe yarasebeje ndetse yishe umwuga Urwego rw’Abanyamakuru  rwigenzura(RMC)  kuri uyu wa […]Irambuye

Ihunga ry’abanyamakuru bajya kwishakira amaramuko rirasanzwe-Minisitiri Musoni

Nyuma y’uko ejo kuwa kabiri hasakaye amakuru avuga ko abanyamakuru Ntwali John Williams, Gatera Stanley na Eric Nduwayo bahunze igihugu kubera impamvu z’umutekano wabo ngo ubangamiwe, Minisitiri James Musoni aranenga cyane abo banyamakuru kuba bahunga igihugu bagenzwa no gushaka amaramuko ariko bakagenda bagisebya. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ari nayo Minisiteri ifite aho ihuriye bya hafi n’itangazamakuru, […]Irambuye

en_USEnglish