Digiqole ad

Mu kurwanya icuruzwa ry’abantu hakenewe itangazamakuru ricukumbura

Kuri uyu wa gatanu tariki 06 Werurwe mu cyumba cy’inama cya Classic Hotel habereye inama yahuje urwego rutegamiye kuri leta FAAS Rwanda n’abanyamakuru mu rwego rwo kuganira ku buryo hakorwa ubucukumbuzi ku nkuru zijyanye n’icuruzwa ry’abantu (Human Trafficking) no kurebera hamwe uburyo mu Rwanda  hakorwa itangazamakuru rishingiye ku bucukumvuzi ku bibazo biba byugarije igihugu.

Frank Asimwe, Umuyobozi mukuru wa FAAS yavuze ko icuruzwa ry'Abantu rigezweho gukorerwa muri Oman
Frank Asimwe, Umuyobozi mukuru wa FAAS yavuze ko icuruzwa ry’Abantu rigezweho gukorerwa muri Oman

Iyi nama yateguwe ngo nyuma yo kubona uburemere bw’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda rikorwa n’abantu bafite ubushobozi buremereye, itangazamakuru rikaba ryatumijwe ngo risobanurirwe icyo kibazo n’inkuru zikenewe ngo kuri iki kibazo.

Frank Asiimwe, Umuyobozi wa FAAS Rwanda yemeza ko ikintu gikurura abantu kugeza ku rwego rwo gukora ibyaha by’icuruzwa ry’abantu ari ubuzima butandukanye baba barakuriyemo akenshi buba atari bwiza. Ku bw’iyo mpamvu hagomba gukorwa ubucukumbuzi ku icuruzwa ry’abantu ngo kuko abarikora bakomeye aribo babonamo inyungu nyinshi, ubikorerwa akicirwa ubuzima.

Asiimwe kandi yemeza ko abantu bacuruzwa ahanini bizezwa akazi, ndetse ngo ubu bisigaye bikorerwa kuri Internet. Asiimwe avuga ko mu gukumira ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, ntacyakorwa itangazamakuru rishyizwe ku ruhande.

Dr. Christoph Kayumba, impuguke mu bijyanye n’itangazamakuru yabwiye abanyamakuru ko bagomba kureba uburyo icuruzwa ry’abantu ryarimbuka birinda kuryoshya amagambo. Dr. Kayumba asanga ngo itangazamakuru ryakagize uruhare mu kugaragaza byinshi mu bibazo bivugirwa mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, kuba rero ritabikora ngo ni ikimenyetso ko itangazamakuru mu Rwanda risinziriye.

Dr. Kayumba akomeza avuga ko itangazamakuru ariryo rigomba gucukumbura ibibazo biri mu baturage rigakora inkuru zicukumbuye kandi zisesenguye.

Imbogamizi zagaragajwe n’abanyamakuru zirimo kuba bajya gukora inkuru runaka hakaba aho bagera ntibabashe guhabwa amakuru kandi ubushobozi bwo gukora inkuru zicukumbuye buba buri hejuru ku buryo usanga hari ibitangazamakuru runaka biba bitabasha kubona ubwo bushobozi.

Asiimwe Frank, umuyobozi wa FAAS Rwanda asanga ngo Leta ikwiye gufatanya n’abashakashatsi batandukanye ku giti cyabo mu rwego gucukumbura iki kibazo hakagaragazwa imibare fatizo kugira ngo hamenyekane aho ikibazo kiri kuva n’aho kigenda kerekeza.

Yanagaragaje ko hakwiye amavugurura mu matege ko, ati ”Urebye uburemere bw’icyaha n’ibihano byacyo ntabwo bihagije, hakenewe ivugurura ry’amategeko ahana iki cyaha.”

FAAS ni umuryango watangijwe n’Abanyamategeko hagamijwe kurwanya icyorezo cya SIDA no gutanga inama ku bantu bahohotewe, ikaba imaze imyaka 12 itangiye ibikorwa byayo. Uyu muryango uvuga ko icuruzwa ry’abantu ryiganje mu rubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye, urwo muri kaminuza ndetse n’ababa baracikirije amashuri yabo.

Dr. Christophe Kayumba, Impuguke mu by'itangazamakuru yasabye itangazamakuru ryo mu Rwanda gukanguka
Dr. Christophe Kayumba, Impuguke mu by’itangazamakuru yasabye itangazamakuru ryo mu Rwanda gukanguka
Abanyamakuru barasabwa gukora itangazamakuru rishngiye ku bucukumbuzi
Abanyamakuru barasabwa gukora itangazamakuru rishngiye ku bucukumbuzi

UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • bazahere kuri joe habineza bamuhane kuko yashakaga kugurisha miss mutesi n’igisonga cya miss rwand 2015 muri nigeria iyo bajyanwaa muri nigeria bari kuvuga ngo bya byihebe byaho byabacakiye barazimira ubundi story ikaba finished, joe agahabwa irtubutse abakobwa kubera ubbwenge buke bwabo ogkunda ubuzima bworoshye bakajya kugurishwa mubihugu by’abarabu bagahnduka sexual slaves

  • Abagurishwa za Serena iyo haje abashyitsi cg aba bakinnyi Bo hanze,nabyo mujye mubikurikirana (abana bato kabisa) cyeretse nimba byitwa icuruzwa iyo barenze imipaka.

Comments are closed.

en_USEnglish