Digiqole ad

RMC yasanze Ingabire Victoire koko yarasebejwe n’Ibitangazamakuru

Updated: 11.30AM:

.Ngo Ingabire yari afite agapfunyika  agiye kuroga umwana ateshwa n’abacungagereza

.Ngo nyirakuru wa Ingabire Victoire nawe yarazwiho umwuga wo kuroga, aho bari batuye ku Gisagara ntawuhasaba amazi.

.Rwandapapalazzi yemeye ko ari ikinyoma yahimbye ku munsi w’abagore.

.RMC Isanga iyi nkuru yanditswe ndetse yasomwe yarasebeje ndetse yishe umwuga

Urwego rw’Abanyamakuru  rwigenzura(RMC)  kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kanama 2014 rwasomye imyanzuro ku kirego rwari rwagejejweho na Ingabire Victoire nyuma yuko bamusebeje we n’umuryango we ko ari abarozi ndetse ko ngo agaragara nk’umugome. Uru rwego rwasanze izi nkuru zinyuranije n’amahame agenga umwuga ndetse rutegeka kuzayisubiramo bakanamusaba imbabazi.

Victoire Ingabire umaze imyaka ine akurikiranwa n'ubutabera mu Rwanda
Victoire Ingabire umaze imyaka ine akurikiranwa n’ubutabera mu Rwanda

Mu mezi abiri ashize Victoire Ingabire yaregeye urwego rwigenzura rw’abanyamakuru mu Rwanda ibinyamakuru bya Umusingi, Radio One na Rwanda Paparazzi kumusebya.

Ikinyamakuru RwandaPapalazzi nicyo cyaba cyarahimbye iki kinyoma maze Ikinyamakuru Umusingi gihita kiyandika ariko ku musozo cyemeza ko mu iperereza cyakoze (Umusingi)  cyasanze aya makuru atariyo. Uburyo bunengwa kuko buba bugamije gushitura abantu ngo basome ibitari byo.

Akanama gasinzwe imyitwarire kari kayobowe na Komiseri Me Mucyo Donatien  kavuze ko nyuma yo kwiherera ngo gusuzuma ibyavuzwe n’inzego bireba ndetse n’icyo itegeko riteganya bijyanye n’amahame agenga abanyamwuga b’itangazamakuru.

Akanama ka RMC kemeje ko  “Inkuru yanditswe na Rwanda Papalazzi na Umusingi ndetse igasomwa na RadioOne  isebanya, Ihungabanyije uburenganzira bwa muntu,  isesereza ubuzima bwite bwa Mme Ingabire n’Umuryango we  ndetse inyuranya n’amahame agenga ubwisanzure bw’itangazamakuru buteganywa n’itegeko nshinga

Imwe mu myanzuro  inteko ya RMC yafashe kuri iki kibazo harimo  kuba Rwanda Paparazzi izandika ibaruwa imusaba imbabazi, izatangaza inkuru ijyanye no gusubiza izandikwa n’uwasebejwe  Mme Ingabire ndetse igasaba imbabazi abasomyi bose. Iyi nkuru ngo nimara gusohoka Radio One itegetswe kuzayisoma.

Ikinyamakuru Umusingi kitigeze kitaba RMC na rimwe, nacyo cyategetswe kuzatambutsa iyi nyandiko isubiza, izatangwa na Mme Ingabire Victoire.

Inkuru ya mbere ngo ntiyarimo ubunyamwuga  na buke ndetse ngo yaba yaratumye Mme Ingabire yitwa umurozi ndetse n’umugome nk’uko  Me Gatera Gashabana wari umuhagarariye yabitangaje.

Uwari uhagarariye  RwandaPapalazzi  mu iburanga yavuze ko bayanditse batazi ukuri kwayo ndetse ari ibyo BAHIMBYE.

Angelbert Mutabaruka wari uhagarariye RadioOne uyu munsi ubwo basomaga imyanzuro  avuga ko aka ari akaga  kabaye, kuba umuntu yicara agatura hasi ikinyoma nka kiriya.

Avuga ko biteguye gusoma iyi nkuru igihe Rwanda Paparazzi yaba iyisohoye. Gusa we  ntiyemera ubufatanyacyaha kuko avuga bo bayisoma batigeze basoma ibisesereza byari muri iyi nkuru.

Ntagihe ntarengwa cyatangajwe ibi bigomba kuba byakozwe ndetse ntanicyo bavuze gitegenywamu gihe byaba bidakozwe. Gusa RMC ngo yizeye ko bizakorwa.

Prince Bahati komiseri muri RMC, avuga ko icyo bakora ari ukugaragaza ko umuntu atari umunyamwuga akaba yakwikosora  ndetse no kuba bakorana n’izindi nzego bibaye ngombwa.

Avuga ko iki ari icyemezo gikomeye cyo gucyaha ubunyamwuga buke ndetse ngo nta gushidikanya umuntu wanenzwe aba agomba kubishyira mu bikorwa.

Ingabire Umuhoza Victoire w’imyaka 46, kuva mu Ukwakira 2010 ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho ubufatanye mu gushinga umutwe witwara gisirikare ugamije guhungabanya igihugu, ubufatanyacyaha mu gukora iterabwoba, gushishikariza rubanda kwanga Leta, ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guhembera amacakubiri. Ibi byaha we arabihakana.

Mu byo urwego rwa RMC rushinzwe harimo; guhagararira inyungu z’abanyamakuru no guharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru n’abagenerwamakuru, gukomeza no kugenzura iyubahirizwa ry’amahame y’umwuga w’itangazamakuru, kuba urwego rukuru rushinzwe kugezwaho ibirego biregwa itangazamakuru no gufata imyanzuro yo kubikemura.

Eric BIRORI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • RMC nikomereze aho. Abasebanya bajye babaca ibihano ,bareke gusebya umwuga w’. Itangaza Makuru. 

  • Abasebanya se ko ari benshi, uwakubitira……..yazimara!

  • ariko se ndibaza nti uyu mucyecuru baramusebeje?, none dukurikije amagambo kirimbuzi yavugiye kurwibutso ruruhukiyemo imibiri ibihumbi nibihumbi y’Abatutsi, ashinyagura , byanashegeshe imitima ya benshi babuze ababo hejuru yinyamaswa zari zambaye impu z’abantu, ukurikije ibyo yavuze nigute ahubwo ataba ni umurozi, puuu ibinyamakuru ahubwo byarenganye

Comments are closed.

en_USEnglish