Digiqole ad

Ihunga ry’abanyamakuru bajya kwishakira amaramuko rirasanzwe-Minisitiri Musoni

Nyuma y’uko ejo kuwa kabiri hasakaye amakuru avuga ko abanyamakuru Ntwali John Williams, Gatera Stanley na Eric Nduwayo bahunze igihugu kubera impamvu z’umutekano wabo ngo ubangamiwe, Minisitiri James Musoni aranenga cyane abo banyamakuru kuba bahunga igihugu bagenzwa no gushaka amaramuko ariko bakagenda bagisebya.

Minisitiri Musoni aragaya abanyamakuru bahunga ku mpamvu zabo zo gushaka amaramuko bakagenda basebya igihugu.
Minisitiri Musoni aragaya abanyamakuru bahunga ku mpamvu zabo zo gushaka amaramuko bakagenda basebya igihugu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ari nayo Minisiteri ifite aho ihuriye bya hafi n’itangazamakuru, James Musoni avuga ko ibirimo kuba muri iyi minsi by’ihunga ry’abanyamakuru bijya gusa n’ibyigeze ngo kubaho mu myaka ya za 2004 na 2005.

Avuga ko icyo gihe ngo hari abanyamakuru bashakaga kubona impapuro z’inzira (visa) ngo bigire hanze kwiga cyangwa gukorayo, bakarema ibintu ko umutekano wabo utameze neza, ko telefone zabo zikurikiranwa n’ibindi kugira ngo babone uko bagenda, bagera hanze bagasebya igihugu.

Minisitiri Musoni ati “Hari abantu bameze gutyo twigeze kugira iyo nkubiri yabyo, niba n’ubu hari abanyamakuru babikoze, ubwo basubiyemo muby’icyo gihe uko babigenzaga.”

Musoni avuga ko bitumvikana uburyo abanyamakuru bahunga bagaragaza ko bafite ibibazo bishingiye ku mwuga wabo kandi Leta yarabahaye ubwisanzure.

Ati “Umwaka ushize warangiye nta munyamakuru ugiranye ikibazo na Leta, havuguruwe amategeko, hashyizweho inama y’abanyamakuru ubwabo igenzura imyitwarire y’abanyamakuru.

Nta rwego rwa Leta ubu rugifata umunyamakuru rumubaza imyitwarire, kereka uwaba ari mu bikorwa bihungabanya umutekano birumvikana abibazwa nk’undi muturage.”

Minisitiri Musoni avuga ko bidakwiye kuba umunyamakuru yahunga avuga ko abantu bamukurikirana atanabimenyeshe n’urwego rwabo (urwego rwo kwigenzura rw’abanyamakuru) ngo rumurenganure.

Ati “Iyo ni yakinamico baba bishakira, izo nzira baba baca zirimo izo gusebya igihugu, ni imico mibi, ni ingeso mbi, nabo ubwabo ntagaciro bibaha.”

Icyo RMC ivuga kuri iri hunga ry’abanyamakuru

Urwego rwigenzura rw’abanyamakuru, RMC (Rwanda Media Commission) ruvuga ko ibibazo by’abanyamakuru bahunga igihugu rubona ntaho akenshi biba bihuriye n’umwuga bakora.

Fred Muvunyi uyobora uru rwego rw’abanyamakuru yabwiye Umuseke ko nawe yumvise ko Stanley Gatera wayoboraga akanaba n’umwanditsi w’ikinyamakuru Umusingi ndetse na Eric Nduwayo umunyamakuru wa Isimbi Newspaper bahunze ariko nta mpamvu babwiwe zatumye bahunga.

Muvunyi Fred, Umuyobozi  wa “Rwanda Media Commission”
Muvunyi Fred, Umuyobozi wa “Rwanda Media Commission”

Kuri Gatera we akaba yari amaze iminsi yaratawe muri yombi na Police imufatiye mu cyuho yakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 (300 000 Frw), gusa RMC igasaba ko arekurwa ikibazo bakaba aribo bagikurikirana nk’urwego rw’abanyamakuru. Birakorwa.

Fred Muvunyi ati “Gatera yari ari hanze kuko yahise arekurwa, nta kindi kibazo tuzi afite, ntawongeye kumufata, twari tutaranatangira gukurikirana iki kibazo, nibwo numvise ngo yahunze. Naho Ntwari John Williams we arahari twahoze tunavugana sinzi abavuga ko yahunze aho babikuye.”

Bamwe mu banayamakuru mu myaka yashize bahunze u Rwanda bavuga ko bafite ibibazo by’umutekano wabo, bagasaba ubuhungiro mu bihugu ku mugabane w’Uburayi bakabuhabwa.

Mu minsi ishize Repoters Without Borders yatangaje ko urwege rw’itangazamakuru mu Rwanda rubangamirwa mu mikorere yarwo ndetse muri raporo yabo bashyira u Rwanda ku mwanya wa 161 mu bihugu bibangamira uburenganzira bw’itangazamakuru, raporo ariko yamaganiwe kure n’uru rwego rw’abanyamakuru bigenga rwavuze ko igendera ku makuru ya kera no ku ruhande rumwe rw’abari abanyamakuru mu Rwanda bagahunga.

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Abo bareke bahunge umenya atazi uko ubuhunzi buryana.Ubwo ni ababashuka ubwana ni bubavamo bazagaruka .Gusa ingorane ni uko baduhindaniriza igihugu.

  • Murebe uko mwagarukana umutekano uhamye naho abo ubwira nyakubahwa minister ntago ari ibitamba mbuga ou ibipfamatwi ou impumyi kereka niba ubwira  aba bangradesh ou abahinde batazi iby’iwacu

    • Oroha sha! Iby’iwanyu se ubirusha bande.
      Umutekano urahari kandi uhamye, ubu uriya muhungu GATERA Stanley agiye kugenda nagera aho za UK ahabwe ijambo asebye u Rwanda kahave kandi asize ahemutse, afatiwe mu cyuho yaka ruswa. Uzaze muri RGB bakwereke aho dossier yo kumuha amafaranga yo guteza imbere ikinyamakuru cye yari yarasabye yari igeze, igahagarara bagiye kuyisinya ngo bayamuhe nyuma yo kumenya ko yafatiwe mu cyuho arya ruswa, abonye byose byanze arahunze agiye kuvuga ko Leta yashakaga kumwica hihihihiihihihih
      Ubundi abe igitangaza birasekeje pe!!!
      Nawe ngo iby’iwacu iby’iwacu,,,,
      mushatse mwatuza mukaza tukubaka igihugu mukareka ababashuka ngo muzaza murwana, ngaha aho nibereye

  • Nkuko byatangajwe na Minisitiri James Musoni ko mu mwaka w’i 2004 ngeste no 2005 habayeho umugambi wo guhungisha abanyamakuru watangiranywe na Mushayidi Déogratias ubu ufungiwe mu Rwanda. Mushayidi Déogratias yakurikiwe na John Mugabi wari umaze gufungurwa kubera inkuru yasohoye kinyamakuru The Central Newsline cyaje guhindurwamo Rwanda Newsline kinajyana abanjyamakuru benshi mu buhungiro.  Ubwo rero iyo nkubiri yagarutse igarukanye undi murego. Iyi nkuru yatangiye gutegurwa mu mwaka w’i 2010 ubwo FPR yongeraga kwegukana umwanya wo kuyobora iki gihugu. Gufata rero iki kibazo nk’ikibazo gusa kirebana n’ubukene byaba rai ukwirengagiza ibibazo biri mu itangazamakuru byahawe ishusho y’ubumenyi buke , ubukene ndetse no lwiyandatika bakaryambura ishusho yaryo y;umwanya wa politiki ryishoyemo rikazavuga ko ryabishowemo n’abandi !!!!!!   Ibivugwa rero na Minisitiri ndetse na Muvunyi Fred bigomba kurenga izo mbibi zo kwishakira amaramuko bigahabwa ishusho yabyo nyayo. Twigishwa n’ibyo tubona kurusha ibyo twumva…..   MukomereNtarugera François

  • Erega kujya hanze ngo bakumve uharyame umwaka birakomeye utabeshyeye iwanyu!  Kandi bamwe mubanyafurika dutekereza ko tuba tugiye muri paradizo byahe se basha! Abapasiteri badusengera ngo duhamburwe tubone za Visa nyumvira nawe! Mugihe cyose tukibona mubihugu byabazungu nko mw’ ijuru turagowe. Gatera we arasanga mwene se Gatsimbazi wamubanjirije gusebya igihugu, turabizi kandi namwe murabizi n’ ugushaka ifaranga nimugerayo muge muhaha mucecekere, nibabahindamo ubudehe muzane ayo muzanye

    • @Jishoryimbone, bacecetse ntabwo dosiye yabo yo kwigumira yo ngo babone “nkubakyeeyo” nkuko Abagande babyita yacamo. Systemes za visa ibihugu by’abazungu byashyizeho zisa n’izireshya isebya ry’ibihugu bene aba bagabo baturukamo niba bumva bashaka gusohoka iwabo ngobajye kwisumamo muli ibyo bihugu. Mbere uwashakaga kuhaguma ali umuhungu yarongoraga umukobwa waho, yaba umukobwa akarongora umugabo waho batanakundanga ngo bakunde bamwemerere ahagume. Nyuma za leta zaho ziza gusanga mariages nyinshi zitalizo nyazo, arizo guhesha imhapuro abanyamahanga, niko kunaniza abo bacyeka kurongorana bivuye gusa kubyo gushaka imhapuro z’ubutuzi. Ubu mu bihugu byinshi by’abazungu umunyamahanga urongoye cyangwa urongowe n’umunyagihugu agomba kumara byibula imyaka 5 babana mbele yuko dosiye ye batangira kuyireba! Ubu tugiye kubona abanyafurika bashaka gutura muli ibyo bihugu bavuga yuko bamerewe nabi iwabo kuko bakundana nabo basangiye ibitsina bityo bigatuma uburenganzira bwabo mu gihugu bukandamizwa! Mu gihe gito muzumva abanyarwanda bihinduye gays-lesbians b’abagande kubera itegeko Kampala yashyizeho hambere! Iyo ibyo byose rero byanze, aba bantu bibedhya ngo muli ayo mahanga bazahakura amahirwe arusha ayo bafite iwabo baherako basubira mucyo twakwita fallback position: umutekano wabo muke bwite ukomoka kubyo bita ibikorwa byabo muli politike bidahuza n’ibyo leta ishaka. Uwo murongo ibihugu by’abazungu birawukunda kuko ujyana nibyo badutekerezaho nuko ibinyamakuru byabo bihora bituvugaho.

  • john sha nawe oroha  nawe ntawuharusha  ubwo ufite ikikuvugisha  birazwi ko ntawe uvugana ijya (mukirundi) ntago wabona ingorane zabandi ujunditse

Comments are closed.

en_USEnglish