Digiqole ad

BBC Gahuza yafunzwe burundu mu Rwanda ishinjwa kubiba amacakubiri

 BBC Gahuza yafunzwe burundu mu Rwanda ishinjwa kubiba amacakubiri

Abayobozi ba RURA basobanura imyanzuro bafatiye BBC

Kigali 29/5/2015 – Iki cyemezo cya RURA gikubiyemo imyanzuro itatu irimo kureka ibiganiro bya BBC mu zindi ndimi bigakomeza kumvikana mu Rwanda, guhagarika ‘Burundu’ ibiganiro by’Ikinyarwanda bya BBC ndetse no kugeza imyanzuro yafashwe ku nzego z’iperereza byaba ngombwa hagatangwa ikirego mu nkiko.

Abayobozi ba RURA basobanura imyanzuro bafatiye BBC
Abayobozi ba RURA basobanura imyanzuro bafatiye BBC

Icyemezo gikomeye cyo guhagarika Burundi ibiganiro bya BBC mu Kinyarwanda gisa n’icyatunguye benshi mu banyamakuru bari batangiye guhwihwisa ko ibiganiro bya BBC bigiye kongera gufungurwa mu Rwanda.

Ubwo Maj. Nyirishema Patrick, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igenzura (RURA) yatangazaga uyu mwanzuro ari kumwe na Mme Colette Ruhamya, Perezida w’Inama ngishwanama ya RURA, yasobanuye ko BBC uretse kurenga ku mahame y’itangazamakuru yanishe itegeko rihana umuntu upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Tugendeye kuri Raporo ya Komite yashyizweho ngo ikurikirane ikibazo cya BBC, hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko bishe umurongo w’itangazamakuru n’ubwisanzure no kuba baranyuranyije n’itegeko rihana abapfobya Jenoside.”

Abanyamakuru babajije impamvu hafunzwe ishami ry’Ikinyarwanda kandi filimi yiswe ‘The Rwanda s’Untold Story’ yarakozwe mu Cyongereza.

Mme Ruhamya yasobanuye ko Ikinyarwanda ari cyo cyumva na benshi mu Rwanda kandi ni cyo Abanyarwanda benshi bacagaho bumva amacakubiri ya BBC.

Abayobozi ba RURA bavuze ko amarembo afunguye ku zindi ngingo mu gihe kizaza, ariko  Maj. Nyirishema yongeraho ko icyemezo cyafashwe ari ndakuka.

Izina rya Fred Muvunyi wayoboraga Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), rutumvise ibintu kimwe na RURA mu guhagarika BBC Gahuza mu Rwanda, yagarutse muri iki kiganiro n’abanyamakuru, aho babazaga isano bifitanye no guhunga kwe.

Maj Nyirishema uyobora RURA, yasubize ko Muvunyi ibyo yavuze byari ibitekerezo byo nk’undi Munyarwanda wese wari kugira icyo ashaka kuvuga ku cyemezo, ngo ntaho byari bihuriye n’urwego yayoboraga.

Maj Nyirishema Patrick umuyobozi wa RURA avuga ko andi mashami ya BBC yemerewe gukora mu Rwanda uretse Ikinyarwanda
Maj Nyirishema Patrick umuyobozi wa RURA avuga ko andi mashami ya BBC yemerewe gukora mu Rwanda uretse Ikinyarwanda

Ku byo guhunga kwe akerekeza mu Bubiligi, Nyirishema yagize ati “Ni Umunyarwanda ufite uburenganzira bwo kujya aho ashaka.”

Icyemezo cyo gufunga by’agateganyo BBC Gahuza mu Rwanda ntikigeze cyishimirwa na Leta y’Ubwongereza, ariko abayobozi ba RURA bavuze ko u Rwanda ari igihugu cyigenga kitagomba kugendera ku mabwiriza y’ikindi gihugu.

Iki cyemezo ari cyo gufunga BBC Gahuza Burundi mu Rwanda, ngo ntikibuza buri wese ushaka gutanga ibitekerezo byo kuri iyi Radio, kabone n’iyo yaba ari mu Rwanda ngo kuko ni iburenganzira bwe.

Ikindi Maj. Nyirishema yabwiye abanyamakuru, ni uko BBC mu zindi ndimi zemerewe gutambutsa ibiganiro byazo mu Rwanda, nijya mu murongo nk’uwa filimi ya ‘Rwanda s’Untold Story’ ngo nta kabuza na byo bizafungwa.

Iyi filimi yakozwe n’umunyamakuru w’inararibonye wa BBC, Jane Corbin isohoka bwa mbere kuri Televiziyo yitwa BBC Two ivuga ibiganiro mu Cyongereza, hari tariki ya 1 Ukwakira 2014.

U Rwanda ntirwishimiye ibyari muri iyo Filimi ruvuga ko ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikanasebya abayobozi b’u Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame. Hafashwe igihe kinini cyo kwamagana iyi filimi, yaba Corbin wayikoze ndetse na BBC, abaturage bakaba barasabye Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda kubavuganira kugira ngo BBC, izisobanure ndetse Corbin ahagarikwe.

Ikindi u Rwanda ruvuga ko iyi filimi inyuranyije n’amasezerano yo gukorera mu Rwanda BBC yari yagiranye na Leta mu 2003. Gusa BBC nubwo itagaragaye imbere y’akanama kigaka ku kibazo cyayo kari gakuriwe na Martin Ngoga, iki gitangazamakuru kivuga ko ibyo cyatangaje bitanyuranyije n’amahame ajyenga itangazamakuru.

Mme Colette Ruhamya  asobanura ko u Rwanda nk'igihugu cyigenga rufite uburenganzira bwo gufata icyemezo rutitaye ku ikindi gihugu
Mme Colette Ruhamya asobanura ko u Rwanda nk’igihugu cyigenga rufite uburenganzira bwo gufata icyemezo rutitaye ku ikindi gihugu
Ubwo abagore bafatanyaga n'abandi mu kwamagana BBC na filimi ya Corbin (UM-- USEKE)
Ubwo abagore bafatanyaga n’abandi mu kwamagana BBC na filimi ya Corbin (UM– USEKE)

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

74 Comments

  • Ariko koko ibi nibiki kweri? ubuse noneho ko twirirwa twamagana Nkurunziza ko yafunze itangazamakuru noneho dutaniyehe nawe? ngaho mudusobanurire kbs.Nyamara ntabwo aho tujya ariheza nubwo benshi mubicakuruhande

    • Uri Maramuko koko!

  • Ntabwo BBC yapfobeje genoside yakorewe abatutsi.Abashoboye kumva cyangwa kureba iyo film bazatubere abagabo.Mureke kubeshya.Ariko niba Tony Blair ariwe urikutugira inama nkizi sinzi uwo akorera uwariwe.

    • TONI BLAIR NU MUMAFIYA WAHATARI….
      KAGAME HAS BANNED THE FILM? KANDI NDI KUYIREBA UBU NONAHA

      ARIKO MAGO NDI MURWANDA HAHHAHAHA

  • Birateye agahinda kuguara burundu BBC Gahuzamiryango. yamara ntawuzivya ukuri, kuko ukuri kuri mumitima yabantu! Ivyirwanda biragoye na ADEPR yahora ivuga kwiriko ija mwijuru yifashe iyindi nzira. Ntawusaba abami babiri, umwiza numuco ntaho bihuririra, imana na satani ntahobihurira. Kuja mwijuru sicoroshe ninkingamiya guca muzuru ryurushinge. Turimugihe ciherezo usoma niyiyubare 666

  • Fora u Rwanda rurajya ku wuhe mwanya mu bihugu biniga itangazamakuru?

    • Igikurikiraho nukurushyira kumwanya wa Eritrea,Coreya yepfo.

      • @Kanama ni Koreya y’amagaruguru.

  • None se ADEPR ibi ikoze byo si agahomamunwa ? muzarebe ko Kiriziya gatorika yakora ikosa nka ririya !!! Kiriziya ni imwe itunganye gatorika rero naho ibisahiranda byiyita ko bikorera Imana… ikindi kibabaje abanyarwanda tuzikoraho ! BBC kuyifunga bizabuza abantu kumva amakuru bifuza kumva ?? erega iterambere rigeze kure…..

    • hahhhh ngo kiliziya gatolika,hahhhhhhhhh wowe uransekeje, harya baba padiri bazanye amacakubiri mu Rwanda baturukaga muyihe kiliziya? harya ba musenyeri perodi bazanye inzangano muri bene kanyarwanda baturukaga he? harya babandi bafasha interahamwe bakazitumira i roma ngo bumve ukuntu business ziri kujyenda nabo muyihe kiliziya harya? yewe wowe ndumva ubabaje,tungana wenyine toto we,naho ibya kiliziya gatorika ubyihorere kuko ririya si idini ni ishyaka rya politiki ryiyorosa ijambo ry Imana,kandi niyo politiki si yandindi nziza yubaha Imana nk iya Dawidi,reka da, iya gatorika yo nyine ni iya gashakabuhake nk abandi bose,nubundi bitwikirije ijambo ry Imana ngo badukandamize dore ko bari baziko dusanzwe dutinya Imana,bumva ko kuyitwaza bizashyira imigambi yabo mibisha mu buryo.rero wowe itunganire iby amadini ubyihorere kuko menshi ari amashyaka kidini

      • Karemera rwose warigishijwe kandi isomo wararifashe kabisa. Ariko uzasome n’ahanditse ko n’ububasha bw’ikuzimu ntacyo buzayitwara.

  • Ariko se ko naherutse kiriya kiganiro kyaratambutse kuri BBC Two none ni gute bafunga gahuzamiryango? Nyamara ibyi Rwanda nabwo bimeze neza ndabona aho tugana atari heza. Imana infashe gusa nzageze 2017 igihe kyamatora nzirebere uko bizaba byifashe.

  • tubitege amajisho

  • THAT IS AFRICA LILE OTHE LDC

  • Ariko harya ubwigenge bivuga iki abahanga munsobanurire, niba nabyo bitaba ubwigenge,? Ariko injiji ntazo nshaka ko zinsobanurira. Abahanga gusa!

  • Ibi byose birimuri gahunda yo guhindura itegekonshinga.Ahubwo abatabishyigikiye kababayeho.

  • abanyarwanda turi intwari ubusanzwe, ibyo rwose simbishidikanya na gato ! ariko na none hari igihe tuzajya tugira ibibazo ari twe tubyikururiye ! BBC nubwo yavuga ite ntacyo bitwaye umunyarwanda !
    utemeranwa nayo ntazemera ibyo izavuga, ariko ushaka kwemera ibisebya igihugu cyacu azabishaka n’ahandi azabibona ! so gufunga BBC si byiza rwose !

  • Akumiro ni urujyo naho urweso bakoramo..ibyirwanda biranze birayoberanye koko..ubonye na ADEPR ngo irajya gusaba ko prez abona third term..jyewe mbaahije kumirwa..aba advisers bagira inama urwanda they should be all fired ntaco bamaze advices zabo nta mumaro pee ahubwo bari kuturoha..ntasoni gufunga BBC? Ubundi les vraies journalistes bavuga amakuru uko ari ntagukorera kuri baranyica ..ngo nonesw boss yabibona nabi!!! Hmmm ntawabona icyo avuga

  • Mperuka ikiganiro cyaraciye kuri BBC TWO byagene gute kugirango gahuza abe ariyo ishyirwaho icyo cyaha izindi stations za BBC zikaba abere??

    • Nanjye numva ko iyo film abenshi tutatanabonye ngo yaba yaraciye kuri BBC TWO Hanyuma hagafungwa BBC Gahuzamiryango. Ubwo abayifunze nibo bazi impamvu

      Mana Jya Uduha Ubwenge Nyakuri

      • NARAYIBONYE IYO FILM KURI BBC 2 KANDI NI POLITICS BA KIRYE KAGAME… NU GAKINISHE UMUZUNGU.

  • hahah!Zero kabisa….

  • Ni byiza, ntayo dukeneye!!! Ahubwo baratinze

  • gufunga BBC bingana no guha u Rwanda akato, kuko n’abari barushyigikiye, nk’Ubwongereza, Amerika n’abandi bagiye kutuvanaho amaboko !
    aba bantu baratuma FDLR irara itewe inkunga igere i Kigali ! ese tuzaba twungutse iki ? kwiyemera twabiretse ko ntaho turagera ?? tubitege amaso !

  • ese uyu ni Major koko ?? ahaaaa abantu bakunda gukina n’amazi y’intare da !! BBC irabakoraho nyamara ! u Rwanda nyamara rukeneye abanyabwenge bo kurutekerereza bitagendeye ku marangamutima !

  • ariko se abo bazungu baza kuvuga amateka yacu bagashaka kuyaturusha bakanayagoreka kubushake byarabaye bibereye iburayi nabari bari hano bakarebera gusa ntibagire icyo bakora syee nibabafungire bogatsindwa bajye bavuga ibyo bazi

    nako baba babizi ahubwo numutima mubi nipfunwe basangiye nabicanyi bahekuruye uru rwanda kubera ko ntacyo bafashije ngo bakize inzira karengane zatikiriye muri jenoside ahubwo inkotanyi zigafata icyemezo cyubutwari zigatabara ndetse zikaba zimaze kubaka igihugu muburyo bo batatekerezaga

    abaguze amahirwe yo kureba iriya film wagira ngo uwari ugenderewe ni kagame gusa kuko baramwandagaje kurwego rwo hejuru ubona ko babigambiriye ndetse banabiteguye igihe kinini

    ipfunwe ni ribi kabisa , niba hari ukurushije ubutwari ugomba kubyemera ntuheranwe nisoni gusa

    • Niba ari perezida warugendereye rero nibabivuge bature ariko ntibavugeko arugupfobya jenoside.Ibyuvuze ndabyemeye nibabibwire abanyarwanda rero kuko hano iwacu ibyo ntabyo bavuga bavugako bafunze BBC kuberako ipfobya jenoside yakorewe abatutsi.Ibyo nsanga harimo kuvangavanga, nubwo bishobora kuba bihuye ariko umurongo wagendeweho bamagana BBC ntabwo bawusobanuye neza aho niho harimo ikibazo.Ariko abanyabwenge bacu ndavuga ba rukara tuvanyemo bariya bacancuro ?

  • ADPR wapi! adventist nayandi madini muzobe abagabo muzirinde ivyisi kuko bigiye gushirana nayo.
    Nayo ADPR itaye icizere, icitse iyisuzuguritse cyane imbere ariko ubujuju buragatsindwa.

  • Ubwo abagore bafatanyaga n’abandi mu kwamagana BBC na filimi ya Corbin ! Abanyagihugu muzapfa muhendwa.

  • none se ko wumva uzabibona nahandi ubabajwe niki ko ifungwa? uzabyumva aho handi ????andi naho niiba ngombwa bazahafunga naho, ubwo se mwiyibagije aho ibitangazamakuru nkibyo byatugejeje? abo baturage museka ngo barandika basaba ko HE Kagame agumaho nibo bazi icyo abamariye, bo nta myanya bakeneye bakeneye amahoro bakirira duke twabo uzitegereze neza abasakuza nabashaka imyanya kandi nibayigeramo ntibazita ku baturage nkuko HE Kagame abikora.abandi bayobozi basura abaturage iyo batwawe nimyuzure gusa cg imitingito ariko we arabasanga akabumva akamenya ibibazo bafite akabikemura.

  • aho abazungu babera abagome ubu muraje mwumve bahagaritse inkunga, ahahahha, sha Genda Rwanda waragowe gusa jye ndemeranya na buri wese wifuzaga ko iki gitangazamakuru gihagarikwa kuko baradutobanze kandi birenze bityo ntidukwiye kwemera ko hari uwakomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi naho twaba dutaha mu zuru rye, twarivamo bikagira inzira

  • Oya nibagende boka puuu! Erega kubaho kwacu nukubiharanira, naho twabonye ubwigenge

  • Njye Matwi munsobanurire neza: None se Gahuzamiryango yaba yamaganye bya biseke twazanye mu Nteko dusaba ko Perezida wacu yongererwa manda? None se Urunana tumenyereye kuri Gahuzamiryango rwaba arirwo rwatandukiriye bahu? Njye nta filimi hindi nigeze numva kuri Gahuzamiryango. Bahu kwibeshya kuragwira ariko uku kwo ni ukw’abize koko. Mbabajwe n’abana banjye batazongera kumva Gahuza nduzi njye nikuriyemo akanjye karenge.

  • Yewe iby’iwacu ni akamaramaza….Film isohoka mu cyongereza bagafunga programme ziri mu kinyarwanda za BBC BAKEREKA IBINDI NGO BIGAHITA…ibi byerekana ubujuju bwabemeje iyi gahunda…umusaza KAGAME baramushuka,,,abanyarwanda ujya ejuru bagatera impundu,,,wajya hasi bakagatsindagirana induru….nzabandora nako nzabibutsa

  • Ge ndivugira kubo numvise baterana amagambo basegura amadini yabo,ndagirango mbabwire ko ntadini ririmo abera gusa,kdi idini rihera mumutima w,umuntu(urukundo,kwirinda ubwibone,kutagira iterabwoba…..)u.Yese yaravuze ngo ni mukundane nkuko nabakunze

  • Hahahah u Rwanda ntaheza mbona tugana niba ari gutya abadutegeka ari gutya bayobora nako bategeka,film yaciye kuri BBC 2,yewe gahuzamiryango nta na television igira sinzi impamvu ariyo yabizira.uretse ko niriya film ntagishya yavuze tutazi wenda nuko yatumye n’amahanga asobanukirwa ibintu bimwe na bimwe bayabeshyaga.

    Demokorasi mu Rwanda nayiha 15% niba Muvunyi avuga uko abyumva bugacya yahunze,Kizito yaririmba uko abyumva bugacya yafunzwe,Karegeya yahunga bakamusangayo bakamuhitana,BBC yavuga uko ibyumva bugacya yafunzwe harya ubwo njye rubanda rwohasi mvuze icyo ntekerereza nabona nuko mpunga ra???

    U Rwanda rwacu Imana ikwiye kurutabara kuko abantu uko bagenda basimburana bararuroha aho kururohora.

  • ibi ndabishyigikiye 100% kuko nubwo muvuga ngo ko bafunze BBC kandi iyo film yaraciye BBC 2 ibyo niko byagombaga kujyenda, kuko ntitwafunga BBC 2 kandi itatugeraho niyo mpamvu tugomba gufunga itugeraho ariyo BBC kuko byose bikoreshwa ni igihugu kimwe kandi bijyendera ku murongo umwe. kuba rero ubwo bwongereza bwarabaye urubuga bw abashaka gupfobya genocide yakorewe abatutsi rushaka kwerekana ko ngo habaye double genocide,tukabusaba ibisobanura bakigira ba ntibindeba ngo nta mahame y itangazamakuru barenze, ntawe rugomba kwemera ko atunnya hejuru, gufunga rero uwo murongo wabo uvugira mu Rwanda birakwiye nubwo atari wo banyujijeho iyo filim ariko niwo tubasha kugeraho. iyo tuba tugera no kuri uwo wundi twara kuwufunga.

    kandi ntimwirengagize mu kiganiro imvo n imvano,ukuntu giha urubuga abarwanya leta bonyine cyane cyane,bigaragaza imigambi mibisha abo bagashakabuhake badufitiye, nta yindi yo guteza akavuyo mu gihugu cyacu, abaturage bakigomeka kuri leta abo barwanya leta bakaba babigize iturufu bati tuje gukiza abaturage bari kwicwa na leta, intambara zikarota,abasivili tukabura ayamahoro twifitiye turi kugirwa ibikoresho n abakorera inda zabo ,batwitwaje kandi bashaka kwiyuzuriza imifuka gusa, tugapfa tugapfubagana tukifuza amata n ubuki twari dufite tugaheba, nizereko ntawe ukeneye kwigishwa muri twe, twarabibonye 1994, kandi na Libya ya Kadaffi nizereko itwigisha. aho umuturage yikuye amata k umunwa ngo arashaka democracy ,none akaba ari gupfira mu nyanja yambuka ngo ajye gushaka ubuzima i mahanga nyamara Kadaffi ntacyo yari yarabimye, ariko nyine sinarenganya abaturage kuko ngo ni alquaida yabikoze si abaturage muri rusange.

    rero mumenyeko intwaro ibi bihugu bya gashakabuhake bikoresha ngo bidusenye n ‘itangazamakuru riri mu ntwaro zabo, mwabonye uko RTLM rutwitsi yabigenje, niko rero itangazamakuru ryabo ribigenza, ngo ubwo iyo bigeze kuri Africa babyita freedom of speech, nyamara iyo ari bo bavuzwe ibyo badashaka bahiga uwabivuze bakamwirenza,icyo gihe byo ngo si freedom of speech,lol aka ni agasuzuguro,ntawe tugomba kwemera ko atunnya hejuru,adushinyagurira yarangiza ngo ni freedom of speech, nabo iyo baza kuba bayigira bari kureka Julia Assange akidegembya nta nkomyi kuko amakuru yabatangajeho nabo yari freedom of speech, ariko kugeza nubu baracyamuhiga yihishe muri ambasade ya Equateur iri mu bwongereza,ariko polisi ihora irekereje ngo niyibeshya akajya no kota izuba bahite bamafata; bigeze kumanura indege ya perizida wa equateur ngo basakemo ko ataba acikishije Julia Assange, urumwa izo ndyadya ra? twe bumva turi intsina ngufi,tugomba kwemera ibije byose kuko aribo babivuze, hanyuma ntitugire icyo tubikoraho,twemera ubwo bumara bwabo bwongere busakare mu mitwe y abanyarwanda hanyuma 1994 yongere itugarukire ubu,hah, bwari bwiza sha iyo butamenywa na bose.

    wowe uvuze ngo u Rwanda barahita barushyira ku mwanya wa 1 mu kuniga itangazamakuru,ntidukorera gushimwa cg kushyirwa ku myanya iyi ni iyi, tuzi ibitubereye kandi biduhesha amahoro,ibyo nbyo dukwiye gukora ,naho ba gashakabuhake umwanya bagushyira ho wose, ntacyo uvuze mu gihe wakoze ibyo wakagombye gukora.ntuzi ko se Nelson Mandela yarwanyanga apartheid yabo barangiza bakamwita terrorist ,iyo title rwose bayimuvanyeho muri 2008 igihe yuzuzaga imyaka nka 80, ubwose iyo aza gucika intege ati banshyize kuri list ya terrorists reka ndekere aha,ugirango yari kuba yaratsinze urugamba yarwanaga? iyo list rwose bayimukuyeho 2008. iyo bashaka kukurwanya kandi bakurwanyiriza ibyiza ukora kuko batifuza ko igihugu cyawe gitera imbere batangira kukwita amazina mu bitangazamakuru byabo, kugirango nyuma nibagutera ntihazagire uvugako bakuzizije ubusa kuko nubundi baba barakwambitse ishusho mbi mu bitangazamakuru byabo.ubu se wambwira Libya iri hehe ubu? Kadaffi yabahaye byose bari baranezerewe, cyari igihugu kitagiraga abasabirizi ku isi mugihe za america n uburayi buzuyeyo; cyarushaga ubukungu byinshi mu bihugu by uburayi,maze abazungu barajiginywa cyane no kubera Banks 3 zikomeye zari zigiye kubakwa muri Afurika kandi Kadaffi niwe wari washyize hasi 3/4 by amafaranga azakenerwa muri uwo mushinga,ba rutuku basabye kuwinjiramo Afurica irabashwishuriza iti wapi kuko mwe muza mutegeka mutugaragura iti izi banks ni izacu nta munyamahanga tuzemerera, aba nabo barareba bati reka twirenze Kadaffi turaba tubaciye intege uwo mushinga uhagarare.maze bitwaza ibyo kuyobora imyaka myinshi ngo ni umunyagitugu,hah umunyagitugu se akuraga igihugu cy amata n ubuki?

    yemwe bavandimwe mumenyeko rutuku atazabagirira impuhwe na rimwe, akoresha uburyo bwose ashobora akabatandukanya akazana akaduruvayo mu gihugu akenyegeza umuriro maze akijyendera ,mukajyaho mugasenya ibyanyu akajya abaha intwaro agakoma amashyi kandi abapfa ni twe we yigaramiwe, rero tumwirinde mu ishusho yose yazamo, yaba iy itangazamakuru, yaba imbona nkubone,kumwirinda ni ukwirinda umugayo ,umuruho n urupfu. naho mwe banyamakuru mwibehsya ngo freedom of speech mukavuga ibitandukanya rubanda cg bibateranya hagati yabo cg n ubutegetsi,mumenyeko muzabiryozwamkuko uwo muzungu ukubeshya ngo freedom of speech nawe iyo babimukoze iwabo icyo gihe ntabyita freedom of speech abishakira indi nyito ukisanga muri jail cg mu kagozi.abo mubona batagira icyo babakoraho ni uko ibyo baba bavuze nta na gito bihungabanya kubutegetsi bwabo,rimwe na rimwe akaba ari nabo babihera amakuru kugirango bivugishe ko ngo hari freedom of speech,lol ariko hari aho igarukira mon cher, iyo iba ntaho igarukira ntago USA iba iri guhiga bukware Snowden watangaje ibyayo yarangiza agahita ahungira muri hong kong , na Russia,ubu yibeshye agasohoka hanze isasu ntiyamenya aho riturutse kuko hose america iba yarahashyize za maneko; so rero niba iyabo freedom of speec ifite aho igarukira twe bumva itagomba kuhagira,lol iyacu igomba kuba infini kuko nta bwenge tugira,hah barababeshye saana,abavuga muzavuge ariko nimurengera umurongo bajye babahana nk iyo BBC

    • abantu mufise umwanya woguta! kwandika ibintu nkibi vyose ataciyumviro cubaka ntasoni?
      kugura BBC bakoze amakosa manini, kandi ingaruka zavyo muzobibona. ADPR niyo itaye agaciro kubera guhendwa ivyisi na satani. Andi madini, mwihangane mube abagabo, muticafuza nka ADPR.

    • Nonese niba BBC2 itabageraho kuki muvuga ko yakosheje kandi itabageraho.ikindi,icyaha ni gatozi ntago hafungwa Gahuzamiryango nta kosa ifite ngo nuko bituruka hamwe nooooo!

  • Niba bbc gahuzamiryango ipfobya jenoside nifungwe,ngira ngo nta munyarwanda utabishyigikira.Gusa abanyamakuru bayo bagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside bakwiye kugezwa mu nkiko bakabiryozwa ndetse n’ibiganiro bagaragajemo iyi ngengabitekerezo bikagaragarizwa abanyarwanda bakabimenya.Sinibaza ko gufunga gusa ibiganiro bya bbc gahuza igihe yagaragaje ingengabitekerezo ya jenoside bihagije mu gihe hari itegeko rihana iyo ngengabitekerezo.None se abanyamakuru bose ba bbc gahuza bagaragaza iyo ngengabitekerezo bikaba ariwo murongo wayo cyangwa ni bamwe muri bo bakaba bajyanwa mu nkiko ku giti cyabo?Ariwo murongo w’iyo radio umuti ntiwaba kuyihagarika mu Rwanda gusa ahubwo ikwiye guhagarikwa n’ahandi igashyirwa no mu nkiko kuko byaba biteye ubwoba kugira radiyo nk’iyo mu gihe tugezemo.Ari bamwe mu banyamakuru bayo nabo bajyanwa mu nkiko bagahanwa bakanirukanwa mu kazi,kuko gufungwa kwa radiyo kubera amakosa y’abakozi bamwe ntibyaba ari byo.Ishami ry’icyongereza ryasohoye iyo filimi na ryo rikwiye gufungwa mu Rwanda na ryo rikagezwa mu nkiko.None se nidufunga ishami ry’Ikinyarwanda iry’Icyongereza rigasigara ariryo ryasohoweho iriya filimi,niryongera gusohora indi filimi nk’iriya byazagenda gute?

  • protais urakoze cyane ndagushimiye !

  • Rwanda Untold story ntabwo yakozwe mu kinyarwanda none bafunze BBC Gahuza baretse English version hahaha hari ibindi tutazi

  • Hahahaha! Ubu rero mwari muzi ko Gahuzamiryango ariyo izabageza ku byabananiye guhera mwatsindwa muri 1994? Mwavuze Ikinyarwanda… Muvuga Ikirundi… Mwihisha inyuma ya “demokarasi”… Abandi muratubwira ko u Rwanda ruyoborwa na Kagame rugiye kubona ishyano kubera BBC…

    Mwabajije bakuru banyu babatanze urwango bakababwira uko byabagendekeye? Ninde wababeshye? Ali Yussuf Mugenzi, Ex-Far ? Hari na benshi mutogota mutari mubizi. Venuste Nshimiyimana? Akora kuri Radio Rwanda muri za 1992 harya yavugaga ibiki? Barababeshye. Na Corbin yari aziko azabafasha bikarangirira aho. Niyo mpamvu mwacitse ururondogoro!
    Mwihangane, ntibirangiriye aho rero! I almost feel sorry for you!

  • Gwira ongeraho ko uretse n abaturage bo mu gihugu anarenga akajya gusura abanyarwanda b I mahanga.kuyifunga simbishyigikiye ariko hari icyo nibaza abagifiteho igisubizo bansubiza.ko bbc ari radio iri mu bihugu byateye imbere no mu bw isanzure niba gouvernement y u rda itarishimiye icyo kiganiro iyo ishaka kurega bbc byari guhabwa agaciro??

  • KAGAME HAS BANNED THE FILM OR THE RADIO ? KANDI NDI KUYIREBA UBU NONAHA ARIKO MAGO NDI MURWANDA HAHHAHAHA

    VISION 20/20 NDABO IRI KUGERWAHO VUBA VUBA PEEE

  • Oya nibyo ni mupfukirane abaturage badakomeza kubwirwa amabi mwakoze . Nguko rero ukurwanya ukuli mukimika ibinyoma byanyu

  • Ariko abantu bakunda kuvuga iby I burayi cyakora wenda abariyo muge mubivuga kuko muzi ukuri ariko abatarahagera nabasabira amahirwe yo kuhagera kuko mwataha mwahinduye ibitekerezo(uretse ko abavuga ibyo bishakiye abenshi ariyo bari ubwo baba bafite impamvy n inyungu babikora nyamara ibyiza ni ukutibagirwa iwabo wa mbeho ,hari igihe isi yaguhinduka ukisanga ntahandi watabariza uretse iwabo wa mbeho),democracy y abazungu na freedom si ukwirirwa batuka abapresidents babo babashushanya uko bashaka?umwirabura nawe ubayo azatuke abo ba president turebe?,ko tutarumva bo bavuga ngo abo muri nord bice abo muri sud maze ngo twumve bakoma yombi ngo kaci kaci nibyo ni freedom of speech??ko tutari twumva mu makuru batangaza bigishanya urwango hagati yabo???naho twe batwigisha urwango nicyo kiganiro kituryohera ,ese muzicana mwangane mugeze gihe ki?ubwo uwo niwo murage mwabonye mwiza wo kuraga abana banyu.freedom yo kumena ibirahure,iwabo niho bikorerwa bigura ubusa,matiere bazigura abiri muri africa,indege bitwarwamo barazikorera ubwo nta transport bishyura bakabikorera iwabo bakamena bucya basubizaho ibindi aho metero y ikirahure ntikosha,ngaho nimumene mwigane abazungu mugire democracy da!nyamara hari ubwo bucya bamwe tuti ngo turambiwe gukolonizwa n abazungu nyamara natwe ubwacu turikoloniza ubwo se kumva niba yamennye ikirahure nawe wakimenya n ibindi byo kwisanisha nabo rimwe na rimwe habayeho kugendera mu kigare utanibajije impamvu ki imwigannye ubwo si ukwikoloniza ubwacu ahaaaaaa

  • Ese ko ari freedom of speech ko ntarumva abanyamahanga bavuga uburyo hari ivangura ngo byumvwe?kuki utuzi twagenewe abanyamahanga muri rusange akenshi tuba tudahuje conditions n utw abandi?ahakoramo abazungu ko mutajya mubivuga ?uretse ko binazwi bikorwaho iki?kuvuga ntihagire igikorwa ni democracy se,iyo ari umuzungu uvuze bigenda bite?ubanza twarahumwe amaso si gusa!!ukunda u rda ni urushakira amahoro atitaye ku nyungu ze,uruvuga atanarurimo uwo ni ukumusabira!!

  • Uzabaze abafite freedom of speech impamvu wa muntu wo muri america wamennye amabanga yabo yahunze igihugu cye?!mehn every thing has limits .

  • Ngo gufunga BBC? ayi ayinya!!!! Ahubwo mu minsi mikeya MUZABONA SHITANI!!Ntacyo mvuze REKA NSUBIRE MU ISHYAMBA

  • abantu bagitekereza nka Gwira barasekeje !! ubu umutekano w’u Rwanda koko ushingiye ku muntu umwe gusa ?? ariwe Paul Kagame ?? ese wibagiwe akazi ba chef d’atat majoro, Ministri Kabarebe… n’abandi bakora kugirango tugire umutekano ?? ntimukabe nk’umwana muto uba uzi ko papa we apfuye nawe yahita apfa !! HE Kagame ndamwemera pe ariko siwe wenyine ukorera u Rwanda afite abandi bafatanya ! nuko rero abantu mutekereza nka Gwira mumbabarire kubabwira ko mutazi ibyo muvuga !! dore nk’uyu mugabo wayoboraga abanyamakuru arahunze ngo kuko yavuze ko bitari byiza guhindura itegekonshinga … ubwo se iyi ni demokarasi nyabaki ra ??

  • @Gapyisi: Wicika ururondogoro nta wavuze ko nta bandi bakora akazi, General Kabarebe ntiyagutumye kumuvugira! Abantu barakora nyine, institutions zirahari ari nayo mpamvu mwataye umutwe! Uzagende ujye gukuraho Angela Merkel muri Allemagne ubu ari muri mandat ya gatatu kuko ukunda demokarasi cyane, sibyo? Hanyuma nk’uko gggg yabivuze, abo bose hazagire ukora film nk’iriya ya Corbin kuri Genocide yakorewe aba Jews/Juifs maze urebe ngo abazungu baramuzirika! Harya ubu kuki Snowden amaze imyaka yihishe kuko gusa yavuze amabanga ya US ? Asange wa Wikileaks amaze imyaka ingahe adasohoka muri Embassy aho yahungiye?Mwarangiza ngo free speech…

    Reba Nditegeka ukuntu ameze nk’umwana uri gusimbagurika ngo yarebye iriya film,bikaba igitangaza nk’aho yavumbuye umuti uvura Sida! Nditegeka na Philemon: mukanguke nta cyabaye! Nimushaka muyirebe inshuro ijana ariko u Rwanda si Somalia, hari red line! Naho FDLR ubanza kutubwira ko ngo “agiye mu ishyamba”, wowe wagira ngo urimo urakanga abana bafite imyaka itanu! Shaka ibyo urya ureke kwibeshyera, abazi ishyamba bo baratuzi: Nihagira uza arwana ntazanasubirayo tuzamurasa. Plain and simple. Naho wowe ndagusetse gusa.

    • Ariko kweli nkawe Minega rwose watubabariye ukajya uvuga ibintu birimo ubwange? Ngo Angela Merkel ari muri manda ya gatatu nta sono koko? Ese ubudage watubwira ubutegetsi bwabo uko bumeze mbere yo kubugereranya n’u Rwanda? tubwire itegekonshinga ryabo hanyuma dukomeze. Igihe cy’abantu babindikiranyaga abandi cyararangiye abibeshya nakazi kabo.

  • ndashaka kubwira abo ujya kunva ukunva bivugishije ngo “ahaa nyamara aho urwanda rugana si mpazi” murinda memenya aho rujya aho rwavuye ho murahazi? nako murahazi ye ni mu myaka makumyabiri gusa !! cyangwa tubyibukiranye gato , naho uruhinja rutazi gutandukanya icyatsi nururo rwishwe agashinyaguro naho ibwa ninkongoro zahaze imibiri yinzirakarengane yari hose ari mu mazu kunzira nyabagendwa mu ma kiriziya ….

    harya ubundi murinda mwibaza aho rujya mwe mwifuza ko haba he , rahira ko atari mumihoro nanone ni nkabo batanga comment bakiyita fdlr

    nahubundi uru rwanda interahamwe ziracyarurimo ye zigishaka gukaraba amaraso

    unva mbabwire uru rwanda rubeshejweho nimana nintwari zirurimo zikoresha imbaraga zazo kugira ngo ruve mu myunvire nkiyabadayimoni nkandi njye ndabyizera ko ariko bizaba

  • birababaje kuba bafunga iy’ikinyarwanda izatangaje iyo filimi ntizifungwe, ni nko gufunga ururimi muri macye

  • ARIKO GUFUNGA BBC GUSA BITUME MUVUGA AMAGAMBO MENSHI? NABANTU BARABAFUNGA NKANSWE RADIO, IBYO BYOSE BIFITE BENE BYO RUBANDA MUTUZE, HANO HARI INKURU Y’UMUCERI NTA COMENTAIRE MWASHYIZEHO, ARIKO IZAPOLITIKE MUZISOMA NK’USOMA AMATA. MUKORE CYANE DUTERE IMBERE.

  • mutubabarire muvane Maitre Evode mu biganiro binyura ku maradiyo yo mu Rwanda kuko bigaragara ko atazi amategeko ! noneho biranasekeje!!

  • Minega afite ubwoba cyane !! ngirango mumenyeshe ko abo bazungu batereka abantu ku ntebe iyo bashatse kukuvanaho nturara !! none se ko Général Kabarebe akundwa n’abanyarwanda benshi kumuvugaho ni icyaha ?? Général Kabarebe oyeeee uzakomereza aho Nyakubahwa Kagame agejeje !

  • Niba bakunda ikinyarwanda bazakigishe abaturage babo bage bagikoramo amakuru apana kudusuzugura bakaza kuvuga ibyo bashaka mu gihugu cyacu, nidushaka tuzatungwe n’ibijumba n’imyumbati ikingezi ni ubusugire bw’igihugu.

  • Gapyisi ubutaha bage bavuga FPR ndabona kuvuga kagame bigutera ikibazi.harakabaho fpr irangajwe imbere na HE kagame Paul abayikunda n abayikorera bakorera urw Imisozi igihumbi.mugire amahoro abakunda u Rwanda

  • @Humura: Keep dreaming! Kabarebe ni intwali, sarira ahandi!

  • Ariko abantu batekereza nka Karemera basubiza u Rwanda inyuma ! Genocide yarabaye twese turumirwa koko, kandi uwo bitababaje ni utagira ubwenge, ariko mu banyarwanda bamwe hari abameze nka Karemera bagishimishwa no gushyira ikintu cyose bumvise mu murongo wa Genocide !! Kiriziya gatorika nka kiriziya ntiyakoze genocide ariko abayoboke bayo benshi bakoze genocide koko, nibabihanirwe ariko bive ku mutwe wa Kiriziya gatorika ! Karemera rero muvandimwe ibitekerezo nk’ibyo nibwira ko bituma udatera intambwe ngo urebe imbere kuko mu mutwe wawe ndabona hahoramo genocide…genocide…genocide !!

  • Mbabazi ndagushyigikiye rwose ! Dukore tuve mu bitekerezo bidafite icyo bimariye umunyarwanda !

  • Dukeneye amakuru agezweho, nkayavuga ivya ADPR yifatanije nisi. Ubukirisito buserukira mungeso.

  • Tudezeho inkuru za ADPR yifatanije nisi.

  • @ Rugamba: Merkel ari gukora mandat ya gatatu. Mandat imara imyaka ine, Merkel yatowe bwa mbere muri 2005. Constitution ya Germany irabimwemerera, yanahinduwe inshuro nyinshi cyane kubera amateka ya Germany nyine. Constitution ya Germany yakozwe kugirango ifashe gukemura ibibazo bya Germany!
    Nkubwire rero: nk’uko nawe ubivuze, nta template ibaho y’uko buri gihugu kiyoborwa! Ubudage ni Ubudage n’u Rwanda ni u Rwanda! Abantu benshi ntibabizi ariko ibihugu byo muri West ( North America, Europe, Australia, New Zeeland) nta mubare wa mandats bagira uretse US kandi n’abanyamerika babishyize ku ruhande bemerera President Franklin D. Roosevelt kubera ibibazo barimo mbere no mu ntambara ya kabiri y’isi! Yapfuye ari muri mandat ya kane! Mpinyuza niba mbeshye!

    Icyo bivuga nk’uko maze kubivuga kenshi ni uko bo bazi icyo bashaka! Ariko noneho ibi byose mvuze nziko ntacyo bikubwiye ahubwo ikibazo cyawe ni Kagame!

  • ariko kombona nwanditse mwahogoye ntayandi maradio ahari mwakumva?abashyushya rugamba gusa.abo bandika akenshi na BBC ivuga bari mu kabare!!!! ushaka gahuzamiryango azajye kuri SHORT WAVES azayisangayo ahandi muvane urugambo aho

  • mushaka kotwumva radio rwanda gusa bbc ko ariyo radio yemerwa nabenshi abayifunze barahubutse

  • @Gisaka: Karemera se uramuzi ku buryo uziko adakora, cyangwa aza gusabiriza iwawe? Ahubwo se Kiliziya Gatolika uruhare rwayo muri Genocide umuntu yabona aho arwandika? Mu Rwanda ho ibyo yakoze byarenze igipimo ariko na Genocide yakorewe aba Juifs Kiliziya Gatolika yarayishyigikiye! Hanyuma, kwamagana abavuga Genocide ntiwamagane abayikoze, abayipfobya n’ababashyigikiye bituma ugaragara nk’aho ufite umubyeyi ufunze kubera yo!

  • Ganza, vuga uti ” numva abayifunze barahubutse” bityo bibe igitekerezo cyawe kandi bifatwe bityo. Nk’uko nanjye ntekereza ko ahubwo bari baratinze. Kandi ntugasuzugure abantu gutyo nkaho ari abana batazi ibyo bakora.

  • Ariko ko mbona mwacitse ururondogoro ishyano ryabaye ni irihe?
    Ngo BBC, Ngo democracy etc

    N’undi uteganya gutoneka abanyarwanda nta rubuga afite.
    Radio??? ubu se hari andi ma radio angahe ?
    Ndumva dukwiye gushaka icyaduteza imbere no kubumbatira ibyo twagezeho naho abavuga ayo yose mpamya ko nabo baboba democracy dufite kuko banandika banenga kuri za internet banabizi ko byoroshye kubakurikirana ariko ntihagire ubakoma.
    Long live Kagame, long live RPF , long live democracy

  • @Butare: Ntugasaze! Aba bantu uvuga bacitse ururondogoro bazi ko babihombeyemo cyane! Jye nabagira inama yo kubibaza Jane Corbin na BBC naho Mzee bakamufasha hasi!

    Reka mvuge gato kuri Gahuzamiryango. Akabaye icwende ntikoga: Ali Yussuf Mugenzi ubu EX-FAR buranga na Jaques Niyitegeka jye ndibuka ibiganiro bye akora kuri Radio Rwanda muri za 1991 na 1992…aganira n’aba CDR!! Aba se wabategerezaho ikindi ki?!

    Aba bose barira ay’ingona bareke! Nibayifunge ndetse cyane!

  • erega mu Rwana nta bwisanzure bwo kuvuga buhari! iyi film narayiboneye rwose ntaho ipfobya Jenoside. ahubwo kubera ko ivuga amabanga ya Leta (secrét d’état) kandi hakabamo abatavuga rumwe na Leta ni yo mpamvu bayifunze. Twemere ibyo abandi bavuga ahubwo nibitadushimisha tubinyomoze mu bwisanzure. mbona hari gukorwa indi film ivuguruza rwanda’s untold story aho gufunga BBC. ibivuzwe byose ba nyirabyo bagiye bafungwa umunwa ntaho twaba twerekeza.

  • Umva abenshi numvise bavuga ubusa gusa ntaho u Rwanda rurimo kujya ngo kuberako bafunze BBC, ngo byose nukubera guhindura itegekonshinga?Icya mbere baramaze gufunga BBC knd nitegekonshinga nitwe twaryihinduriye kubushake murumva neza?niba mukeneye iyo BBC nimuyisange aho iba nubundi iyo umuntu agiye gukina amakarita arabanza agakuramo ibigarasha akabishyira kuruhande yarangiza agakina neza ntakimuhungabanya ikindi kandi iyo agasurira kagiye munzu cyangwa mucyumba cyawe uragashaka mpaka ukabonye ukakajugunya ukubona gukora ibyo wakoraga rero namwe muri abo kutunukiriza Igihugu gusa mutubabariye rwose mwagenda mugasanga BBC yanyu natwe mukatureka tukiyubakira agihugu cyanide

Comments are closed.

en_USEnglish