Tags : Remera

Dusingizimana asigaje amasaha 25 ngo ajye muri GUINNESS WORLD RECORDS

Muri Petit Stade i Remera Eric Dusingizimana aracyakubita (Cricket Batting) agapira, ubu amaze gukora amasaha 26 (ubwo twandikaga iyi nkuru) mu masaha 51 agomba kumara agaca umuhigo wa Guinness World Records ubu ufitwe n’umuhinde Virag Mare. Mu gitondo kuri uyu wa kane Umuseke wasubiyeyo, umunyamakuru wacu avuga ko ku maso ubona agifite imbaraga mu buryo […]Irambuye

Kuzirikana abo twabuze bitwongerera imbaraga zo gukora cyane – Sen

Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 wabereye  mu murenge wa Remera kuri uyu wa Gatatu, Visi Perezidante wa Sena  Hon. Jeanne  d’Arc Gakuba yavuze ko kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi byongerera abayirokotse imbaraga zo gukora cyane bakiteza imbere. Yavuze ko buri Munyarwanda agomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo u Rwanda […]Irambuye

Remera: Urubyiruko rushya rwinjiranye imihigo muri RPF-Inkotanyi

Urubyiruko rushya 28 rwo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo rukora mu byiciro binyuranye rwarahiriye kwinjira muri RPF-Inkotanyi rwiyemeje gutanga imbaraga zarwo mu kugeza igihugu ku ntego z’iterambere cyihaye. Kuri uyu wa gatandatu, urubyiruko rurimo abakozi mu bigo binyuranye, abakozi bo mu rugo, Bakarani-ngufu, n’abandi banyuranye barahiriye kwinjira mu muryango RPF-Inkotanyi no kuwukorera. Mbere […]Irambuye

Umutekano n’Isuku na byo ni zahabu u Rwanda rufite –

Kuri uyu wa gatandu mu gihugu hose habaye umuganda w’urubyiruko ugamije kurwanya icyorezo cya Malaria. Umuganda wakorewe kuri buri kagari, mu ka Rukiri I, muri Remera, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yasabye abaturage kwita ku isuku kuko ari kimwe mu bituma n’abanyamahanga baza mu Rwanda. Umuganda w’urubyiruko wabaye kuri uyu wa gatandatu wari ufite insanganyamatsiko igira iti: […]Irambuye

Abanyamaguru bagira uruhare mu guteza zimwe mu mpanuka

Mu masaha y’igicamunsi, ku isaha ya saa saba kuri uyu wa mbere ubwo moto RD 780F yari itwawe na Bimenyayondi Fredreck yagongaga umusore wo mu kigero cy’imyaka hagati ya 22 na 26, i Remera, abaturage bari aho babwiye Umuseke ko hari impanuka ziba ku makosa y’abanyamaguru bikitirirwa abamotari. Iyi mpanuka yabaye ubwo uyu musore wavaga […]Irambuye

Gatsibo: Ruswa ‘yatswe’ abatishoboye muri gahunda yo guca Nyakatsi

Mu kuvana abantu mu nzu ya Nyakatsi bari batuyemo Leta yagiye igenera abaturage bamwe na bamwe batishoboye ubufasha burimo amabati kugira ngo bubake. Gusa bamwe mu baribayakwiye ngo kugira ngo bayahabwe bakwa ikitwa ‘Umusururu w’umuyobozi’ nk’uko byemezwa na bamwe mu batuye muri aka karere. Ibi byatumye hari bacye bakiri muri aya mazu ya nyakatsi. Umuturage […]Irambuye

Menya ahitwa ‘South Africa’ muri Kigali

Ni mu gace k’igishanga kigabanya Umurenge wa Remera na Kimihurura, hari agace karimo inzu nyinshi cyane nto kandi zegeranye, havugwa cyane ibiyobyabwenge, hatuwe n’abantu benshi biganjemo abana bato. Aha niho bita South Africa cyangwa Africa y’epfo. Ubusanzwe ni mu mudugudu w’Izuba, Akagari ka Rukiri ya mbere, Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo. Inkomo yo […]Irambuye

Remera: Imodoka itwara abantu yahiye irakongoka

Gasabo – Ahagana saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa 12 Kanama mu murenge wa Remera Akagari ka Rukiri II, imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yafashwe n’inkongi mu igaraje rya IMVTC/Remera irashya ibura kizimya irakongoka. Nta muntu wari muri iyi modoka ubwo yafatwaga n’inkongi uretse abariho bayikora bahise bigirayo. Iyi modoka yari […]Irambuye

Police FC na APR FC buri imwe yatsinze kimwe mu

Remera – Mu irushanwa rya CECAFA Kagame cup kuri uyu wa 09 Kanama ikipe zihagarariye u Rwanda za Police FC na APR FC zitwaye neza ku munsi wa mbere zitsinda amakipe zari zihanganye buri imwe igitego kimwe ku busa bwa mukeba we. Rayon Sports nayo ihagarariye u Rwanda umukino wayo krui uyu wa gatanu yawunganyije […]Irambuye

Ministre w’Intebe mushya: Bamuvuga iki aho atuye?

Benshi batunguwe n’ihinduka ryatunguranye rya Ministre w’Intebe, abantu bongera gutungurwa cyane no kumenya ko Anastase Murekezi ariwe wagizwe Ministre w’Intebe mushya. Murekezi ni umukozi wa Leta ubimazemo igihe kinini, ni umugabo utarakunze kuvugwa cyane, yewe no ku rwego rwa Ministre si kenshi yavuzwe mu bitari ibyerekeye akazi ke. Abaturanyi be n’abandi bamuzi babwiye Umuseke iby’imibereyeho […]Irambuye

en_USEnglish