Digiqole ad

Remera: Imodoka itwara abantu yahiye irakongoka

Gasabo – Ahagana saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa 12 Kanama mu murenge wa Remera Akagari ka Rukiri II, imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yafashwe n’inkongi mu igaraje rya IMVTC/Remera irashya ibura kizimya irakongoka.

Babuze uko bayizimya barayireka irakongoka
Babuze uko bayizimya barayireka irakongoka

Nta muntu wari muri iyi modoka ubwo yafatwaga n’inkongi uretse abariho bayikora bahise bigirayo.

Iyi modoka yari ije muri iri garaje kwitabwaho, umwe mu bakozi b’iri garaje yabwiye Umuseke ko bari batangiye kuyisudira.

Umwe mu bakozi b’iri garaje yavuze ko batari kubasha kuyizimya bakoresheje twa kizimyamoto duto kuko umuriro wahagurukiye imbere ugahita ufata ihose ukaba mwinshi cyane, utu twa kizimyamoto ntitugire icyo tubafasha.

Iyi modoka yazanywe na Ndagijimana Theophile mu igaraje EMVTC/ Remera aje gukoresha imodoka ye ya Taxi minibus ubwo  yiteguraga kujyana kuri “ Controle Technique” kuri uyu wa gatatu gukorerwa isuzuma.

Nkunzumuvunyi Samuel umwe mu bakanishi bakurikiranye ikorwa ry’iyi modoka, yadutangarije ko intandaro y’iyi nkongi ari “ Soudure” ishobora kuba yakoze ku cyuma kibika essence ubwo bageragezaga kuyifashisha kugira ngo babashe gufungura iburo yari yanze gufunguka.

Yagize ati “ hari iburo yari yanze gufunguka twitabaza soudure kugira ngo tuyishiture ifunguke, kuko iyi buro yari yegereye i tank ya essence ndakeka ko uwasudiraga yakojejeho bigateza umuriro”.

Umuyobozi w’iki kigo Jacque Nshimiye we atangaza ko intandaro nyamukuru y’iyi nkongi ishobora kuba ibibazo bya tekiniki iyi modoka yari ifite nko mu nsinga z’imodoka.

Ndagijimana Theophile nyiri iyi modoka atangaza ko nubwo iyi modoka ye yari ifite agaciro kagera muri miliyoni eshanu ariko agaciro k’ibanze ari akamaro yari imufitiye.

Yagize ati “ agaciro ko ni kanini, ubuzima bw’umuntu se wabunganya iki, ko yari intunze igatunga n’abajye urumva agaciro k’ibyo yakoraga kadakomeye, ariko ubariye mu mafaranga yari ifite agaciro katari munsi ya miliyoni 5 ”.

Abakanishi bo muri iri garaje babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko bagerageje kuzimya iyi nkongi bifashishije kizimyamoto y’iyi modoka ndetse n’izindi z’iki kigo ariko bikananirana kuko yafashwe ahashyirwa essence ku buryo umuriro watangiye ufite ubukana.

Iyi modoka ya taxi minibus isanzwe ikorera kompanyi itwara abagenzi mu mugi wa Kigali ya KBS kuri ligne ya Ndera-Musave-Remera.

Nyiri iyi modoka azagobokwa n’ubwishingizi iri garaje risanzwe ribarizwamo nk’uko umuyobozi waryo abivuga.

Yahiye irakongoka ibura kizimya
Yahiye irakongoka ibura kizimya
Bari batangiye kuyisudira
Bari batangiye kuyisudira
Yahiye kugeza izimye
Yahiye kugeza izimye
Abantu bahuruye kuyireba ishya
Abantu bahuruye kuyireba ishya

 

Itangiye gushya mu igaraje bayigijeyo ngo idakongeza izindi
Itangiye gushya mu igaraje bayigijeyo ngo idakongeza izindi
Buri kimwe cyose cyahiye kirakongoka usibye ibati ryayo
Buri kimwe cyose cyahiye kirakongoka usibye ibati ryayo
Police ihageze yazimije umuriro wari usigaye
Police ihageze yazimije umuriro wari usigaye
Abakozi bazimya umuriro mu kazi
Abakozi bazimya umuriro mu kazi
Twa kizimyamoto nk'utu nitwo babanje gukoresha igishya ariko ntacyo twashoboye kubafasha
Twa kizimyamoto nk’utu nitwo babanje gukoresha igishya ariko ntacyo twashoboye kubafasha
IMG_6597
Umuyobozi w’iri garaje avuga ko nyir’imodoka azishyurwa na assurance y’igaraje
IMG_6600
Nkunzumuvunyi ukora muri iri garaje yavuze ko bagerageje kuyizimya bigitangira umuriro ukabarusha imbaraga
IMG_6598
Nyiri iyi modoka mu gahinda kenshi, avuga ko agaciro k’iyi modoka ari akamaro yari imufitiye kuko yari itunze we n’umuryango we

Photos/M. NIYONKURU/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Ubwo se murumva atari abayisudiraga bayitwitse? Kuba yari ishaje sicyo kibazo rwose. Harya case nk’iyo ibazwa nde ubwo? Ni nyir’igaraji, ni izo nsoresore zigira ku mitungo ya rubanda, ni assurance?

  • Ntabwo yabuze uyizimya ahubwo yahiye ihereye kuri tank ya essance ku buryo umuriro wahise uba mwinshi cyane ku buryo ibikoresho bisanzwe bzimya ari ntacyo byakora. Hitabajwe ubutabazi budasanzwe bwa polisi igerageza kuzimya inkongi yari ndende.

Comments are closed.

en_USEnglish