Digiqole ad

Gatsibo: Ruswa ‘yatswe’ abatishoboye muri gahunda yo guca Nyakatsi

 Gatsibo: Ruswa ‘yatswe’ abatishoboye muri gahunda yo guca Nyakatsi

Mu kuvana abantu mu nzu ya Nyakatsi bari batuyemo Leta yagiye igenera abaturage bamwe na bamwe batishoboye ubufasha burimo amabati kugira ngo bubake. Gusa bamwe mu baribayakwiye ngo kugira ngo bayahabwe bakwa ikitwa ‘Umusururu w’umuyobozi’ nk’uko byemezwa na bamwe mu batuye muri aka karere. Ibi byatumye hari bacye bakiri muri aya mazu ya nyakatsi.

Mu karere ka Gatsibo umurenge wa Remera aho abaturage bashinja abayobozi b'ibanze kubaka ruswa ku mabati bagenewe ku buntu
Mu karere ka Gatsibo umurenge wa Remera aho abaturage bashinja abayobozi b’ibanze kubaka ruswa ku mabati bagenewe ku buntu

Umuturage witwa ‘Mukashema’ (Izina tumuhaye ngo arindwe igitutu) yasenyewe inzu ya nyakatsi yabagamo ndetse abaturage bamuha umuganda bamwubakira inzu ubu abamo ariko avuga ko hari amafaranga yahaye umuyobozi w’Akagali atuyemo ka Bushobora mu murenge wa Remera wamubwiraga ko ari we uzamuha amabati ariko nyuma akaza kumenya ko yari agenewe abatishoboye muri gahunda ya Leta kandi kuyatanga ari ubuntu.

Avuga ko yahaye umuyobozi w’a ko kagali amafaranga 14 000Rwf  abikuye mu kugurisha ihene n’amasaka yari yejeje.

Undi muturage witwa ‘Muhizi’( nawe ni izina tumuhaye ngo arindwe igitutu) atuye mu murenge wa Remera nawe yavuye muri Nyakatsi ariko ngo umuyobozi w’umudugudu aza kumubwira ko umuyobozi w’Akagali yamutumye ngo aze amubaze uko yifite kugirango ashyirwe ku rutonde rw’abazahabwa amabati. Aha ngo bamubazaga ayo ashobora gutanga.

‘Muhizi’ yaje gutanga amafaranga 17 000Rwf ayaha umuyobozi w’u mudugudu.

‘Beatrice’ (nawe ni izina tumuhaye ngo arindwe igitutu)  nawe ni umuturage mu murenge wa Remera muri Gatsibo yabwiye Umuseke ko we yagerageje kubwira umuyobozi w’umudugudu ko ntako yifite maze ngo amuca macye.

Ati “Narabinginze (umuyobozi w’Umudugudu) mbaha ibihumbi bitanu ntakundi nari kubigenza kuko inyungu zari izanjye kugira ngo bampe amabati, nubwo nyuma naje gusanga ngo twaragombaga kuyahabwa ku buntu kuko tutishoboye.”

Kimwe n’abandi baturage bavanywe mu nzu za nyakatsi batishoboye baganiriye n’Umuseke bavuga ko bagiye batanga amafaranga ku bayobozi b’Umudugudu n’Akagali ngo babahe amabati.

Umwe avuga ko yaje kwimwa umuganda (utangwa n’abaturage ku rugo uru n’uru bisabwe n’ubuyobozi) wo kumwubakira ngo kuko yari yavugiye hanze ko abayobozi bamwatse amafaranga ngo bamuhe amabati kandi atishoboye.

Nubwo agaciro k’amafaranga batanga ari gato ugereranyije n’amabati bahabwa, aba baturage bavuga ko abayobozi bahemutse kuko baje kumenya ko ayo mabati yari agenewe abatishoboye ku buntu.

Bugabo Philbert umuyobozi w’akagali  ka Bushobora utungwa agatoki n’abaturage avugako ibintu byo kwaka amafaranga abaturage bitigeze bikorwa ko nta mafaranga batse abaturage kuko ayo mabati yari abagenewe ku butnu.

Jean Claude Ndayisenga umuyobozi w’Umurenge wa Remera avuga kuba hari amafaranga yaba yaracibwaga abaturage kugira ngo bahabwe amabati icyo kibazo atari akizi.

Uyu muyobozi akavuga kandi ko nta muturage n’umwe muri uyu murenge ugituye muri Nyakatsi.

Mme Uwimpuhwe Esperance umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gatsibo nawe avuga ko ibyo kwaka abaturage batishoboye amafaranga ku mabati bagenewe ku buntu atari abizi gusa ko bagiye gikurikirana.

Umunyamabanga Nshingwabokorwa w'Umurenge wa Remera avuga ko ibyo kwaka abatishoboye amafaranga ngo bahabwe amabati bagenewe ku buntu atari abizi
Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Umurenge wa Remera avuga ko ibyo kwaka abatishoboye amafaranga ngo bahabwe amabati bagenewe ku buntu atari abizi

Pierre Claver Nyirindekwe
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ariko se hano ni mu Rwanda kweli? Ubu kandi abayobozi baho bajya batanga report. Ariko mwaretse tugakunda igihugu aho gukunda amaronko! Ubu gushushanya no gutekinika murabona hari aho bizatugeza? Harakabaho itangazamakuru

  • Haracyari Ba Kaboko badindiza iterambere ry’Igihugu cyacu, bakeneye gushyirwa mu ngando bakigishwa gukunda igihugu, atari ibyo bamwe baragenda basigara inyuma mw’iterambere.

  • Ariko aba baturage nabo ni abo kwigishwa rwose,bajye bayabaha hari umu témoin wihishe aho hafi, bahite bamuvuga ku buyobozi bwisumbuye cg kuri police

  • @uwamwezi belina, erega iyo umuntu atishoboye akenshi ntaba anazi uburenganzira bwe ubwo aribwo n’uburyo yabukurikirana habaye ugerageje kubumwima. Aba anatinya guhangana n’umuyobozi waho atuye kubera ingaruka stekereza yuko byamugilira. Abandi baturage kandi ntibali bikuramo igitekerezo cyuko abayobozi bibanze badakwiye kwitwara nkaho bafite ububasha bwo kwica no gukiza; amateka n’imhindulire y’ibitekerezo bitwara igihe cyanecyane mu abatishoboye baba mu byalo. Ariko kandi nta nuwamenya niba nabo baturage bose bavugisha ukuri kuzuye kandi gusa. Iperereza risesenguye niryo ryakwemeza aho ukuri nyako gushingiye.

  • Abobantu baragowe pe ni abo gusabirwa

Comments are closed.

en_USEnglish