Digiqole ad

Umutekano n’Isuku na byo ni zahabu u Rwanda rufite – Gitifu wa Remera

 Umutekano n’Isuku na byo ni zahabu u Rwanda rufite – Gitifu wa Remera

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera aganiriza abaturage nyuma y’umuganda

Kuri uyu wa gatandu mu gihugu hose habaye umuganda w’urubyiruko ugamije kurwanya icyorezo cya Malaria. Umuganda wakorewe kuri buri kagari, mu ka Rukiri I, muri Remera, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yasabye abaturage kwita ku isuku kuko ari kimwe mu bituma n’abanyamahanga baza mu Rwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Remera aganiriza abaturage nyuma y'umuganda
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera aganiriza abaturage nyuma y’umuganda

Umuganda w’urubyiruko wabaye kuri uyu wa gatandatu wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Rubyiruko duharanire kugira ubuzima buzira umuze turwanya Maralia.”

Uyu muganda witabiriwe n’abantu b’ingeri zose, ariko higanjemo urubyiruko.

Mu bikorwa byakozwe by’isuku birimo gusiba ibinogo birekamo amazi y’ibiziba, gutema ibihuru n’ibigunda, gukiza ibikoresho bishaje birekamo amazi mabi ndetse no gukuraho imyanda yose yakurura umubu hafi y’ingo z’abantu.

Uyu muganda wakorewe ku nzego z’utugari twose mu gihugu. Ku rwego rw’umurenge wa Remera wabereye mu kagari ka Rukiri I mu mudugudu w’Izuba.

Muri uyu mudugudu urubyuruko n’abandi bantu bakuru bafatanyije n’abayobozi b’umurenge wa Remera, gusibura za ruhurura bamenamo amazi, gutema ibigunda, bakora n’ibindi bikorwa by’isuku bitandukanye.

Nyuma y’umuganda habayeho umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo hagati y’abaturage n’abayobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur yasabye abaturage kwita ku isuku n’umutekano mbere ya byose kuko ari bimwe mu bituma n’abanyamahanga baza mu Rwanda.

Ati: “Ibyo tugomba gushyiramo imbaraga, icya mbere ni umutekano. Umutekano ni yo mpamvu igihugu cyacu gihora gishimwa imbere y’amahanga ni na yo zahabu ikomeye dufite.”

Impamvu musigaye mubona abantu barara bagenda n’abanyamahanga baza mu gihugu cyacu ni umutekano.

Yasabye abaturage kwita ku isuku kuko iri mu bituma abanyamahanga bagana mu Rwanda kandi iyo baje biteza igihugu imbere.

Ati: “Abanyamahanga baza mu Rwanda amahoteli bararamo basiga amadevise, imodoka bagendamo basiga amadevise byose babikora kuko hari isuku, isuku na yo ni zahabu itwinjiriza amadevise.”

Abaturage bo muri uyu mudugudu mu gice cyo ku gishanga bagaragaje imbogamizi y’amazi aturuka mu nyubako ziri ruguru rimwe na rimwe akabasenyera akanabateza umwanda.

Basabye ubuyobozi ko ku gice cya Kimihurura aho ayo mazi aturuka hashyirwa umuyoboro w’amazi uzajya uyageza mu gishanga aho akomeza agenda atanyanyagiye mu baturage.

Muri uyu murenge ngo nta bibazi bya Maralia bihari byinshi, gusa ngo ibyo ni uko abaturage basigaye bihutira kwisuzumisha igihe bagize ikibazo cy’uburwayi.

Umuyobozi kandi yabasabye gushishikarira gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko ari intambwe imwe mu ntwaro zo kurinda ko hari umuturage wa hitanwa na Malaria.

Yabasabye kujya bitabira imirimo itandukanye, kandi bakagira ubufatanya, bagateza umudugudu wabo imbere kuko aribwo bazaba bateje n’igihugu cyabo imbere.

Ati: “Rero mureke dufatanye buri wese ibyo ashyoboye, imirimo myiza mukora mu midugudu yanyu ni wo musanzu wanyu wo kubaka igihugu. Ariko niwicara ukaba ntibindeba igihugu ntikizatera imbere kuko nta muganda wawe.”

Abana na bo bitabiriye kandi berekanye ko bafite imbaraga zo kuzubaka igihugu
Abana na bo bitabiriye kandi berekanye ko bafite imbaraga zo kuzubaka igihugu
Abaturage batuye mu kabande bafite ikibazo cy'amazi aturuka mu ngo zo ku Kimihurura
Abaturage batuye mu kabande bafite ikibazo cy’amazi aturuka mu ngo zo ku Kimihurura
Ikiraro kirimo amazi y'ibiziba ashobora guteza imibu
Ikiraro kirimo amazi y’ibiziba ashobora guteza imibu
Muri uyu mudugudu hagaragara amazi aturuka mu mazu y'abaturage ateza umwanda
Muri uyu mudugudu hagaragara amazi aturuka mu mazu y’abaturage ateza umwanda
Perezida wa njyanama n'umuyobozi w'umurenge
Perezida wa njyanama n’umuyobozi w’umurenge
Abaturage bacinye akadiho nyuma y'umuganda
Abaturage bacinye akadiho nyuma y’umuganda
Perezida wa Njyanama y'umurenge Proper Mubere iburyo iruhande rwe umuyobozi w'umurenge Kalisa Jean Sauveur
Perezida wa Njyanama y’umurenge Prosper Mubere iburyo iruhande rwe umuyobozi w’umurenge Kalisa Jean Sauveur

Amafoto/UMUTONI Happy

Happy UMUTONI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Maybe you didn’t have any idea about golf or you jock!

  • Wooooo Gitifu wa Remera arasobanutse. Kdi ni Umukozi Wumuhanga. Aho yagiye Akora hose yaranzwe no guhanga Udushya . Kuva Gatsata, Gikomero , Jabana..none ageze Remera.
    Ayamahirwe ntibazayapfushe ubusa.

  • Ndabona Remera bari mungamba neza

  • Twishimiye Gitifu wacu Mushya arasobanutse ahoooo!

  • Ndemeranya Na Gitifu ntago twavuga Iterambere ngo dusige inyuma Isuku.

  • Isuku n’umutekano ni uguhozaho. Ndashimira Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera bwafashe ingamba bakomereze aho.

Comments are closed.

en_USEnglish