Police FC na APR FC buri imwe yatsinze kimwe mu buryo bumwe
Remera – Mu irushanwa rya CECAFA Kagame cup kuri uyu wa 09 Kanama ikipe zihagarariye u Rwanda za Police FC na APR FC zitwaye neza ku munsi wa mbere zitsinda amakipe zari zihanganye buri imwe igitego kimwe ku busa bwa mukeba we. Rayon Sports nayo ihagarariye u Rwanda umukino wayo krui uyu wa gatanu yawunganyije na Azam yo muri Tanzania.
Umukino wabanje uyu munsi ni uwahuje Vital’O y’i Burundi na Banadir yo muri Somalia, Vital’O yaguye nabi cyane iyi kipe yo muri Somalia kuko yayitsinze 5 – 1, birimo kimwe cyatsinzwe na Ndikumana Hamad bita Kataut umukinnyi w’umunyarwanda wahoze yarabigize umwuga i burayi ubu akaba akina i Burundi, wanatanze indi mipira ibiri yavuyemo ibitego bya Vital’O.
Umukino wakurikiyeho Police FC yakinnye na El Mereikh yo muri Sudan, ku munota wa 17 gusa Kipson Atuheire yari abonye igitego cya mbere cya Police FC yateresheje umutwe kuri ‘coup franc’ yari itewe neza na Jacques Tuyisenge.
Uyu mukino wabaga ku gicamunsi cya none wariho abantu bacye muri stade.
Umukino ufunze kandi utarimo ubuhanga cyane waje kurangira gutyo nta kipe yongeye kureba mu izamu, muri iri tsinda C izi kipe zirimo hamwe na Vital’O na Benadir.
Hakurikiyeho umukino wa APR FC na Atletico zo mu itsinda B. Umukino unogeye ijisho urimo ubuhanga.
Amakipe yombi yerekanye ko ashoboye, nubwo APR FC yigaragaje mu kugumana umupira no gusatira cyane kurusha Atletico y’umutoza Kaze cedric wahoze atoza Mukura VS mu mwaka ushize.
Umukino wageze ku minota y’inyongera (3) APR irushaho gusatira, maze kuri ‘coup franc’ yatewe neza na Sibomana Patrick (Pappy) myugariro Nshutinamagara Ismael (Kodo) ashyiraho umutwe intsinzi iraboneka.
Iyi ni imikino yo mu matsinda ikiri kuba. Kuri uyu wa 10 Kanama gahunda y’imikino iteye itya:
(Amahoro Stadium)
Telecom vs KCCA 1.00pm
KMKM vs Azam FC 3.00pm
Adama city vs Rayon Sports 5.00pm
Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW