Menya ahitwa ‘South Africa’ muri Kigali
Ni mu gace k’igishanga kigabanya Umurenge wa Remera na Kimihurura, hari agace karimo inzu nyinshi cyane nto kandi zegeranye, havugwa cyane ibiyobyabwenge, hatuwe n’abantu benshi biganjemo abana bato. Aha niho bita South Africa cyangwa Africa y’epfo.
Ubusanzwe ni mu mudugudu w’Izuba, Akagari ka Rukiri ya mbere, Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo.
Inkomo yo kuhita South Africa abaganiriye n’Umuseke bavuga ibitandukanye ariko bagahuriza ku bintu birimo; urugomo rwaharangwaga, kuba abahatiye barananiranye kwimuka, kuba harangwa ibiyobyabwenge, kuba haba ibicuruzwa biciriritse bya macye ngo no kuba hari ‘free’ nk’uko bamwe bahatuye babivuga.
‘South Africa’ iyi igizwe n’ibice bibiri, kimwe kiri mu gishanga ikindi bifatanye ntabwo kiri mu gishanga neza.
Claudine Uwitonze niho atuye nubwo atarahamara imyaka irenze 10, avuga ko izina rya ‘South Africa’ ryazanywe n’indaya ngo zaharangwaga cyane mu myaka ishize.
Ati “Abo haruguru nibo bashimangiye izina, iyo bajyaga kuza aha baravugaga ngo baje muri Africa y’Epfo kuko ibintu by’aha biba binahendutse kurusha ruguru.”
Mu gihe gito gishize, hafi y’aha hantu hagejejwe umuhanda wa kaburimbo uturutse ruguru ahitwa ‘Sonatubes’ ukaza ugana ku kiliziya gatolika iri hafi aho.
Aha ‘South Africa’ ngo hatuwe bwa mbere ahanini n’abantu bari bavuye za Cyangugu, hakarangwa ibicuruzwa byinshi biciriritse kuri macye, indaya nyinshi, ibiyobyabwenge n’urugomo.
Abahatuye, usibye abana bari munsi y’imyaka 10 abandi bose ngo ntawahavukiye kuko ni agace katararenza imyaka 10, nibura ku gace ko mu gishanga.
Inzu nto nyinshi cyane ziri aha, usanga zifite amashanyarazi kandi abazituye bareba televiziyo hafi buri rugo.
Abatuye aha handi bacye cyane muri bo nibo bakodesha ni inzu bagiye biyubakira.
Hategekimana yabwiye Umuseke ko yahageze mu mwaka wa 2000 hitwa kwa “Budara” maze mu gushakisha ubuzima buri wese akaza yomekaho akazu buhoro buhoro Africa y’Epfo igenda iturwa n’abimukira.
Ati “Turabizi ko aha dutuye ari ku manegeka (High Risk Zones) ariko kutwimura byarananiranye, hari igihe batumereye nabi ngo twimuke maze Muzehe (Perezida Kagame) arababwira ngo abo bantu mubanze mubashakire aho kuba mbere yo kubimura..tubona biracogoye”
Muri ‘South Africa’ ariko ubu ngo nta rugomo rukiharangwa kuko ngo hahora ‘Patrol’ y’ingabo z’igihugu nk’uko abahatuye babivuga. Hategekimana avuga ko nta bantu bakihicirwa nka kera kubera ibikorwa by’urugomo byahabaga.
Gusa ibiyobyabwenge nka Kanyanga, urumogi n’izindi nzoga zifite amazina atandukanye zica cyane ngo haracyari indiri yabyo.
Abatuye aha bemera ko badatuye neza kuko abenshi batuye mu gishanga, ariko basaba ubuyobozi ko kubimura bizakorwa nk’uko ‘Muzehe’ yabisabye, bakimurwa bafite aho bajyanywe gutura handi, bakava ‘South Africa’.
BIRORI Eric & Max Justin
UM– USEKE.RW
0 Comment
ni hatali kweri burya hari abibeshya ngo baba i kigali naho barutwa nabibera mu cyaro, bariya bantu leta ikwiye kureba uko yabagenza ikabashakira ahandi hantu hazima batura naho ubundi kariya ni akajagali gakabije
Umva ga nawe utuye hariya iyo ageze mu cyaro abantu barakangarana ngo umusirimu avuye i Kigali. Mu miturire yo mu gishanga hakunze kuba ikibazo cy’isuku nkeya kubera toilettes zihora zuzuye bitewe n’amazi, bikaba byahumanya n’abatuye mu tundi duce tuvoma amazi yandujwe na WC z’abatuye mu gishanga. Bariya bantu bakwiye kwimurwa bagatuzwa ahantu hashobotse.
Comments are closed.