Digiqole ad

Burera: Kwigira kuri mudasobwa byafashije abana biga ku ishuri ribanza rya Kirambo

 Burera: Kwigira kuri mudasobwa byafashije abana biga ku ishuri ribanza rya Kirambo

 Nyuma y’imyaka itandatu ishize ishuri ribanza rya Kirambo riri mu karere ka Burera mu cyaro cya kure, rigejejweho gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana (One Laptop per Child), abarimu bavuga ko iyi gahunda yazamuye imyumvire y’abana kuburyo idatandunye n’iy’abo mu mujyi, n’ubwo modem ibafasha kwiga Icyongereza n’ibindi igiye kumara amezi umunani idakora.

Abana biga ku Ishuri ribanza rya Kirambo ngo bafite imyumvire nkiyo abo mu mujyi nubwo biga mu cyaro
Abana biga ku Ishuri ribanza rya Kirambo ngo bafite imyumvire nkiyo abo mu mujyi nubwo biga mu cyaro

Umulisa Claudine umwarimu muri iri shuri ribanza rya Kirambo, riherereye hafi y’ahubatse ibiro by’Akarere ka Burera, ariko rikaba kure cyane y’umuhanda wa kaburimbo, avuga ko kwigira kuri mudasobwa byazamuye imitekerereza y’abana yigisha.

Avuga ko imashini Leta yahaye abana ari nziza cyane, ku kigo yigishaho zikaba zarahageze mu mwaka wa 2010.

Ati “Iyo urebye usanga izi mashini zarabaye nk’izikangura umwana akareka kuba uwo mu misoszi hano mu cyaro, akamera nk’umwana wo mu mujyi.”

Buri mwana afite mudasobwa yigiraho ifatwa nk’iye kuva mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu, iyo arangije akayisigira abandi baba bageze muri iyo myaka.

Mwarimu Umulisa avuga ko izo mashini zikoranywemo program igenewe abana, zikanagira izindi program nk’iziba mu mashini zisanzwe za Laptop.

Agira ati “Iyi gahunda yabaye nziza cyane ku mwana, umwana arafungura, agafotora, agashushanya, akabonamo udukino dutandukanye. Ashobora kwandikiramo mugenzi we, akamwoherereza ‘message’ amubwira ko yamwandikiye. Izi mashini zaradufashije cyane, abana bakunda ishuri, ubu sinshobora kubura abana, abana bumvuga ICT ari ibintu bibarenze ariko ubu byarabafashije cyane.”

Muri iri shuri ribanza rya Kirambo, ngo bafite modem bahawe ngo ibafashe gukoresha amasomo yashyizwe muri iyi mudasobwa abana bakoresha hifashishijwe Internet aho bashobora kwiga Icyongereza, bagakora imyitozo y’Imibare na Science, ariko ngo iyo modem ntigikora none kubona izo note ku bana ntibigikunda hashize amezi umunani.

Umulisa avuga ko bitashobo ko buri mwana wese atangira ishuri afite mudasobwa ye kubera ko ngo umwana wiga mu wa mbere aba ari muto, uretse gukina udukino yabona muri iyo mudasobwa ngo nta kindi yayikoresha.

Ati “Keretse igihe abantu bazaba baramaze gutera imbere mu myumvire no mu bukungu, hari igihe kizagera wenda abantu bakabona ko umwana ari ngombwa ko yahabwa mudasobwa akayikoresha.”

Mukeshimana Fabien umwalimu wigisha mu wa gatatu kuri iki kigo cy’amashuri abanza cya Kirambo, avuga ko kuba abana yigisha bataragira ubushobozi bwo gufata izi mashini kuko ari bato nta mbogamizi bibatera.

Ariko kuri gahunda y’uko umwana wese yazatunga mudasobwa, Mwarimu Mukeshimana Fabien avuga ko ngo byaba ari byiza cyane kubera ko ngo byafasha umwana mu bumenyi akura ku ishuri, kujya na we yiyigisha mu rugo, ngo byaba ari iterambere.

Alphonsine Mukarutwaza Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Kirambo, avuga ko kuba modem yabafashaga kubona Internet itagikora bitabuza ko abana biga ikoranabuhanga kubera ko ngo abashinzwe One Laptop Per Child bazi ko idakora kandi ngo bazaza kuyikora, kuko ngo ibitabo birahari ngo nta mpungenge bikwiye gutera.

Avuga ko izi mashini zahawe abana iyo bamaze kwiga ikigo kizibika mu rwego rwo kuzirindira umutekano kuko bazicyuye zishobora kwibwa.

Mukarutwaza ati “Niba hari abantu bakunda ikoranabuhanga ni abana, abana imashini barazikunda ngira ngo ku bwabo ahari baba bumva ari zo zonyine bagakwiye gukoresha muri byose, ariko kubera ko umuntu aba ari umurezi aba azi aho agomba gutangirira n’aho agomba kugarukira.”

Habyarimana Jean Baptiste Visi Mayor w’Imiyoborere myiza mu karere ka Burera avuga ko muri aka karere bashyize imbere kwiga imyuga n’ubundi bumenyingiro bikagera kuri 60%. Avuga ko muri Burera ngo hari gahunda yo kugeza One Laptop per Child kuri buri kigo cy’amashuri, ariko ngo hari ahataragera amashanyarazi.

Mudasobwa ya buri mwana iba iriho amazina ye
Mudasobwa ya buri mwana iba iriho amazina ye
Umulisa Claudine umwarimu-ku ishuri ribanza rya Kirambo wigisha ICT
Umulisa Claudine umwarimu-ku ishuri ribanza rya Kirambo wigisha ICT
Abana-biga-guhera-mu-mwaka-wa-kane-bigana-izi-mudasobwa-barangiza-bazazisigira-barumuna-babo
Abana-biga-guhera-mu-mwaka-wa-kane-bigana-izi-mudasobwa-barangiza-bazazisigira-barumuna-babo
Aba bana ngo mudasobwa zabafashije gutinyuka ikoranabuhanga
Aba bana ngo mudasobwa zabafashije gutinyuka ikoranabuhanga
Alphonsine Mukarutwaza umuyobozi wishuri ribanza rya Kirambo riri mu karere ka Burera
Alphonsine Mukarutwaza umuyobozi wishuri ribanza rya Kirambo riri mu karere ka Burera

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish