Tags : RBC

75% by’abatabona bafite uburwayi bw’ishaza

Nubwo nta mibare ifatika, mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi hagaragara abantu bafite ubumuga bwo kutabona buterwa ahanini n’indwara yibasira cyane cyane abageze muzabukuru yitwa ‘Ishaza’. Ubushakashatsi bunyuranye bugaragaza ko ngo 75% by’abatabona bafite uburwayi bw’ishaza, umubare munini ukaba uboneka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Dr. David Muhire Karama, umuganga ushinzwe indwara z’amaso […]Irambuye

Abakekwaho uruhare mu rupfu rw’umubyeyi ku Bitaro bya Rwinkwavu barekuwe

Kuri uyu wa kane tariki 26 Ugushyingo, urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo mu Karere ka Kayonza rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo abakozi batatu (3) b’ibitaro bya Rwinkwavu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umubyeyi waguye muri ibyo bitaro nyuma yo kubagwa abyara. Mu kwezi gushize twabagejejeho inkuru ivuga ko kuri Hopital bya Rwinkwavu: Umugore yabazwe abyara hakoreshejwe itoroshi […]Irambuye

Miliyoni 42 z’abana bato bugarijwe n’umubyibuho ukabije ku Isi yose

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima “WHO (World Health Organization)” riratangaza ko ritewe impungenge n’imibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Ubushakashatsi buheruka bw’iryo shami bugaragaza ko ku Isi yose, imibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite umubyibuho ukabije bavuye kuri Miliyoni 32 mu mwaka w’1990, bagera kuri Miliyoni 42 muri 2013. […]Irambuye

Rwanda: Umubare w’abikebesha umaze kwiyongeraho 7%

Kwikebesha (kwisiramura) ni ibintu bigenda byinjira mu muco w’Abanyarwanda vuba, ari na yo mpavu imibare igenda izamuka y’ababokora. Mu 2010 abantu 13% (ab’igitsina gabo) bari barikebesheje mu gihugu hose, ariko ubushakashatsi byashyizwe hanze ku wa mbere w’iki cyumweru bwagaragaje umubare w’abisiramuje ugeze ku bantu 20%. Imibare y’ubushakashatsi bwagiye ahagaragara tariki ya 3 Kanama 2015 yerekana […]Irambuye

Umukozi wa RBC mu rukiko yavuze ko yabeshyewe ngo miliyari

“Ni ibintu bangeretseho kugira ngo ibikorwa bibi byakozwe muri RBC binjye ku mutwe”; “Jye n’umufasha wanjye ku kwezi twinjiza arenga miliyoni”; “Ibihumbi 150 bangerekaho ni ukugira ngo amamiliyari yanyerejwe yibagirane.” Mu bakozi ba RBC baherutse gukurikiranwaho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kunyereza ibya rubanda, bamwe bararekuwe bagirwa abere undi umwe we kuri […]Irambuye

Rwanda: Abana, abasirikare, abaganga, abafite SIDA nibo benshi bakingiwe Hépatite

Kuri uyu wa kabiri mu Rwanda hizihijwe ku nshuro ya kabiri umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya z’umwijima (Hépatite) abantu barenga 1 000 uyu munsi bakingiwe nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima. Muri rusange abantu barenga miliyoni 5 nibo bamaze gukingirwa Hépatite B mu Rwanda aba biganjemo abana, abanduye SIDA, abasirikare abapolisi n’imiryango yabo, abaganga, abajyanama […]Irambuye

Ngoma: Abakora isuku 72 mu bitaro bya Kibungo bamaze amezi

Abakozi basaga 72 bakora isuku ku bitaro bikuru bya Kibungo biri mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba barasaba abo bireba bose kubafasha kubona imishahara yabo y’amezi ane bamaze bakora badahembwa. Aba bakora isuku kwa muganga bazwi ku izina ry’abataravayeri bashyira mu majwi rwiyemezamirimo witwa Mutoni Moize ufite kampani yitwa ‘Prominent General Services Ltd’ ari […]Irambuye

Kwikinisha bishobora kugira ingaruka mbi ku buzina bw’ubikora

Iyi nkuru ni ibyasomwe na Mahirwe Patrick, umukunzi w’Umuseke. Ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’iby’Ubuzima (PCB) muri Lycée de Kigali. Nkuko benshi cyane mu bakunzi bacu mwabyifuje ko twabashakira birambiye ingaruka mbi zo kwikinisha, gusubiza icyifuzo cyanyu tubikesha igitabo cya muganga Ellen Harmony White. Atangira agira ati: “Kwikinisha […]Irambuye

Ibintu byangiza ubuzima bwawe ushobora kwirinda

Iyi nkuru ni ibyasomwe na Mahirwe Patrick, umukunzi w’Umuseke. Ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’iby’Ubuzima (PCB) muri Lycée de Kigali. Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) bwagaragaje ko abarwayi 90% muri Afurika bazira indwara zikomoka ku mirire mibi. Benshi barazira kubura intungamubiri abandi bararenza ibyo umubiri ukeneye, […]Irambuye

Koresha indyo yuzuye nk’urukingo ruhendutse rw’indwara nyinshi

Iyi nkuru ni ibyasomwe na Mahirwe Patrick, umukunzi w’Umuseke. Ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’iby’Ubuzima (PCB) muri Lycée de Kigali. Ndababwira ukuri ko washingira ku myizere, imigenzo n’ibindi, ibyokurya bifete imbaraga zikiza karemano byahawe n’Imana. Ibi mbabwira ni ubuhamya bwanjye n’ubw’abakize indwara bavuwe no kurya neza. Ni impamo […]Irambuye

en_USEnglish